Abaye umubyeyi ku myaka 72!

Burya koko ngo ntawe uvuma iritararenga!Ubanza Abanyarwanda baba bibeshya iyo bavuga ngo umugore yaracuze,ntakibyara cyangwa ngo yarengeje imyaka yo kubyara.

Inkuru y’uyu mugore wo mu gihugu cy’Ubuhinde irabigaragaje.Ibyamubayeho byamubereye igitangaza nk’icya Elizabeti wo mu Ivanjili(Lc 1,36). Ku myaka 72 na we yagize ibyishimo byo kuba umubyeyi kandi ubundi yitwaga ingumba.umugore ukuze yarabyaye

Ku itariki 19 mata ni bwo Daljinder Kaur yibarutse imfura ye y’umuhungu.Uyu mwana yavutse apima ibilo 2 kandi abaganga bemeza ko nta kibazo na gito uwo umwana afite.Ngo ameze neza rwose.

Bamwise Armaan nk’izina ry’ibitaro by’aho yavukiye.Abaganga bakoresheje ubugenge bwo guhuza intanga(fécondation in vitro)z’umusaza n’umukecuru we.

Ibiri amambu,bombi bari bamaranye imyaka 46 babana kandi barasezeranye.Mbese urebye bari barihebye nk’abo Imana yavumye.Ubu ngo yumvise ugutakamba kwabo.

Abantu bakunze kubabaza ku maherezo y’uwo mwana bigaragara ko bazasiga akiri muto.Igisubizo cyabo ngo nuko bazakora ibyo bashoboye byose,ibisigaye Imana ikazabikora kuko Yo ihoraho.

Mohinder Singh Gill w’imyaka 75 n’umugore we ntibaremeza niba bazongera gukoresha ubwo buryo kugira ngo bagire umwana wa kabiri. Bashobora gutinya kugondoza iyo Mana.

Inkuru yose : A 72 ans,elle donne naissance à son premier enfant

By B.P

%d blogueurs aiment cette page :