Ibiri ino iwacu ni amayobera!Hari abantu ureba,ukabona ubuzima bwabo buri ku manegeka pe!Biteye agahinda kubona umubyeyi y’imyaka 40 wagira ngo ni nyogokuru! Kandi uko nabibonye umugore azira umukeno.Iyo urugo rukize cyangwa rukennye, bigaragarira ku mugore.Ni uko n’urubyaro rukahagwa.
Aho bipfira
Ibi bintu ni nk’amayobera.Ibiri amambu,abakene ntibabura byose.Ni bo usanga urubyaro rwisuka umusubizo nyamara hari abakire bemeye kujya no guteza inzuzi, bagaheba.Bamwe bafite abo bana, ariko babuze icyo kubaha.Abandi bafite ibya Mirenge, ariko ntibazi uwo bazabisigira.
Ubuzima kuri bombi ni aka wa mugani ngo « Ufite bazamwongerera,naho udafite bamwake n’utwo yaririragaho! » Uwo mukene yongera abana,ibintu bikayonga.Uwo mukire na we arabigwiza,n’intimba rugeretse yo kuba incike.Iyo akubise amaso uwo mukene asabiriza, areba hirya ngo atamutura agahinda.
Akaga ku bayobozi
N’abayobozi ntibiba bitworoheye.Hari za gahunda za Leta zitwa ko zigenewe abakene kandi mu by’ukuri zibarenze.Umukene wamubwira ngo « Gira inka » kandi nta bushobozi bwo kuyitunga?We n’abe baba bicira isazi mu jisho,bakabona inyongeramusaruro-mukamo?Baba badashoboye kwitangira Mitiweli,bakigondera imiti y’inka?
Nk’uyu mubyeyi rwose(twese duhora tumunyuraho yiyambaza umuhisi n’umugenzi), uburyo abayeho bigaragara ko gutera imbere kwe ari nk’ibitangaza by’Imana.Nawe se, nk’iyo gahunda ya « Girinka » yari yamugezeho.Ariko inka bayihakuye wagira ngo ni ihene!Ikibazo ni uko iyo tuzihaye abashobora kuzitaho,byitwa ko twariye cyangwa twayobeje ibigenewe abakene.Ese bizakomeza gutyo?
Icyabikosora
Sinirengagije ko hari abashaka gukizwa n’iby’abakene koko,ariko natwe biradukomereye nk’abayobozi.Ku giti cyanjye, hari icyo nkeka cyarushaho kugira akamaro:umuntu umeze nk’uyu cyangwa uwo bari mu kiciro kimwe,Leta ikamugenera umubare mbumbe w’amafaranga mu kwezi amufasha kubaho nk’umuryango(allocations familiales),na we akagira imirimo asabwa gukorera Akagari cyangwa Umurenge.Ibyo byatuma yumva ko ibyo yahawe, na we yabikoreye.
Kandi birumvikana kuko iyo myaka(40!) ari iyo gukora.Kuberaho kuramuka(vie de survie) ntibyatuma aramba,cyangwa ngo ateganyirize ejo hazaha.Utwo dufaranga twamufasha gucuma iminsi.N’ubwo bivugwa ngo « Udakora ntakarye »,ariko n’utariye ntiyakora!Nitutabafasha guhuza ibyo byombi,bazajya bagera ku myaka 60 ari banyakujya.Bene aba rero, nta muyobozi n’umwe wishimira kubagira mu bo ayobora.Tuzabahisha kugeza ryari?
By Kayitana Mugisha Samuel/Musanze




Muri iyo myaka ijana ishize,ntibatakaje imyanya gusa,batakaje n’igihagararo mu burebure. Ubungubu,abagabo b’Abanyamerika bareshya na
Umwaka ushize ku munsi nk’uyu,twari twicaye twizihiwe,abantu ari benshi bishimiye kwerekana ibyo bejeje.
Dans cette crise,
Fiers des machines de guerre dont ils ne sont pas des producteurs,ces prétendus dirigeants ne tiennent pas compte du
Ces jours-ci,les partisans s’affrontent comme des ennemis.A quelques mètres,
Entassés sous les tentes ou sous les arbres,ils gardent le regard fixé sur ces humanitaires et militaires onusiens.Ceux-ci tournent autour et continuent leur chemin de maintien de la paix qui n’est pas.La faim elle aussi ne s’arrête pas.
Umugabo byagezeho bavuga ko afite 
Umugore na we agira uburyo bwe bwo kubyibuha inda, rimwe na rimwe ukagira ngo aratwite kandi ari muto cyangwa yaracuze(ballonnement du ventre). Abamubonye batamuherutse, bakibaza uko byagenze bikabayobera.
Lors de ses voyages apostoliques en Amérique Latine, lui-même a uni sa voix avec ces peuples minoritaires par leur nombre et majoritaires par leur précarité: «

Ntibaba bayobewe ko ,ubusanzwe,nta muntu muzima wakiriza umushyitsi ibibazo.Bitewe n’uko abaturage ibibazo byabarenze kandi ibyinshi babiterwa n’abayobozi babegereye,
Abo baturage wabareba ku maso ukicwa n’agahinda,dore ko
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.