Ibiri ino iwacu ni amayobera!Hari abantu ureba,ukabona ubuzima bwabo buri ku manegeka pe!Biteye agahinda kubona umubyeyi y’imyaka 40 wagira ngo ni nyogokuru! Kandi uko nabibonye umugore azira umukeno.Iyo urugo rukize cyangwa rukennye, bigaragarira ku mugore.Ni uko n’urubyaro rukahagwa.
Aho bipfira
Ibi bintu ni nk’amayobera.Ibiri amambu,abakene ntibabura byose.Ni bo usanga urubyaro rwisuka umusubizo nyamara hari abakire bemeye kujya no guteza inzuzi, bagaheba.Bamwe bafite abo bana, ariko babuze icyo kubaha.Abandi bafite ibya Mirenge, ariko ntibazi uwo bazabisigira.
Ubuzima kuri bombi ni aka wa mugani ngo « Ufite bazamwongerera,naho udafite bamwake n’utwo yaririragaho! » Uwo mukene yongera abana,ibintu bikayonga.Uwo mukire na we arabigwiza,n’intimba rugeretse yo kuba incike.Iyo akubise amaso uwo mukene asabiriza, areba hirya ngo atamutura agahinda.
Akaga ku bayobozi
N’abayobozi ntibiba bitworoheye.Hari za gahunda za Leta zitwa ko zigenewe abakene kandi mu by’ukuri zibarenze.Umukene wamubwira ngo « Gira inka » kandi nta bushobozi bwo kuyitunga?We n’abe baba bicira isazi mu jisho,bakabona inyongeramusaruro-mukamo?Baba badashoboye kwitangira Mitiweli,bakigondera imiti y’inka?
Nk’uyu mubyeyi rwose(twese duhora tumunyuraho yiyambaza umuhisi n’umugenzi), uburyo abayeho bigaragara ko gutera imbere kwe ari nk’ibitangaza by’Imana.Nawe se, nk’iyo gahunda ya « Girinka » yari yamugezeho.Ariko inka bayihakuye wagira ngo ni ihene!Ikibazo ni uko iyo tuzihaye abashobora kuzitaho,byitwa ko twariye cyangwa twayobeje ibigenewe abakene.Ese bizakomeza gutyo?
Icyabikosora
Sinirengagije ko hari abashaka gukizwa n’iby’abakene koko,ariko natwe biradukomereye nk’abayobozi.Ku giti cyanjye, hari icyo nkeka cyarushaho kugira akamaro:umuntu umeze nk’uyu cyangwa uwo bari mu kiciro kimwe,Leta ikamugenera umubare mbumbe w’amafaranga mu kwezi amufasha kubaho nk’umuryango(allocations familiales),na we akagira imirimo asabwa gukorera Akagari cyangwa Umurenge.Ibyo byatuma yumva ko ibyo yahawe, na we yabikoreye.
Kandi birumvikana kuko iyo myaka(40!) ari iyo gukora.Kuberaho kuramuka(vie de survie) ntibyatuma aramba,cyangwa ngo ateganyirize ejo hazaha.Utwo dufaranga twamufasha gucuma iminsi.N’ubwo bivugwa ngo « Udakora ntakarye »,ariko n’utariye ntiyakora!Nitutabafasha guhuza ibyo byombi,bazajya bagera ku myaka 60 ari banyakujya.Bene aba rero, nta muyobozi n’umwe wishimira kubagira mu bo ayobora.Tuzabahisha kugeza ryari?
By Kayitana Mugisha Samuel/Musanze