Si benshi bakunze guhabwa umwanya ku mbuga zisanzwe zibonekaho ibitabo kuri Internet.N’ahongaho ubwaho kuhagera,bisaba imbaraga zirenze ubushobozi tutaragira.Ubu rero ndabona abanditsi-Nyarwanda dushonje duhishiwe.
Twizere ko uru rubuga ruzahurirwaho na bose,baba abandika mu Kinyarwanda cyangwa mu ndimi z’amahanga bityo Rwandathèque izahigike bidatinze za Amazon,
Priceminister n’izindi.
Birashoboka ko hari uwakwibaza icyo ibyo bivuze cyangwa bizamumarira ku giti cye bitewe n’uko asanzwe azi abarushinze!Igisubizo ni kimwe:ni nk’icyo izo mbuga zindi zamukoreraga.
Gusa nyine inyungu ni nkeya ku muntu wikundira iby’abanyamahanga.Naho uwo iby’iwabo bitera ishema n’akanyamuneza,inyungu irimo ntigira urugero(sans mesure).
Bizarushaho kuba byiza umusomyi nahasanga igitabo icyo aricyo cyose yifuza,cyaba igitaka ibyiza by’u Rwanda,cyangwa se igitunga agatoki ibyo gukosora kugira ngo mu rwa Gasabo n’isi yose hahore umucyo utagira ikinegu.
Nyarukiraho kuri http://www.rwandatheque.com maze urebe uko bakorohereza inzira zo kugera ku cyifuzo cyawe cyo gusangiza abandi ibitekerezo byawe byanditse. Ngo « biryoha bisangiwe! »
By P.B