Kigali:Icyongeleza kirahatirwa intebe abandi bagitera umugeri

Hano muri Kigali hamaze kuba nko mu mahanga.Umuntu utavuga Icyongereza ntaba ari umunyamujyi.Bigeze n’aho Ikinyarwanda,ururimi rwacu kavukire rusigaye rwitwa urw’injiji n’abanyacyaro.Noneho n’abarimu ngo bagomba rwose kwirinda kuvuga Ikinyarwanda!

Ahandi usanga baba bakomeye ku ndimi z’ibihugu byabo,bagashyiraho n’uburyo bwo kugira ngo zivugwe henshi birenze imipaka y’igihugu.Uko bagenda barutana mu gukomera,ni nako n’indimi zabo zitabirwa. Nuko abemeye ubwo buhake bushya bagata ikirezi bakiyambika izo ncurikirane.Ntihari n’abatangiye gusimbuza Igishinwa indimi z’Iburayi,cyangwa Icyongeleza kigaharira Igiswahiri?

Hano iwacu ho,nsigaye ntangazwa n’uko iyo utwaye umuzungu mwerekeza muri Pariki y’Ibirunga cyangwa y’Akagera,mukavugana mu Cyongereza, akubaza niba igihungu cyanyu cyarakolonejwe n’Abongeleza.Noneho mwavugana n’undi Igifaransa,na we ntatinde kukubaza niba mwarakolonejwe n’Abafaransa.

Biratangaje rero kubona igihugu kitwa ko kigenga gikomeza gushyira imbere izo ndimi z’abakoloni kandi tuzi neza aho batugejeje.Ese byaba biterwa no kwisuzugura, cyangwa ni bwa bukene bwatwaritse no mu mitwe(pauvreté mentale),ku buryo ikintu cya bene Rutuku ari cyo kiba gifite agaciro?

Mu gihe Icyongereza kiri hafi gukurwa mu ndimi shingiro zikoreshwa mu nama z’Uburayi kubera BREXIT,hano i Kigali ho barakomeza kukibariza intebe.Si mu biro bya Leta gusa kuko no kwa muganga abatize aya vuba aha, bisigaye biba ngombwa kwitwaza umwana wize  « nayini »  ngo ababyeyi bamenye amabwiriza y’ibanze y’ibyanditse aho  mu Bitaro.

Rwose ibyo bintu byo kuvuna abo ubwira ubazanaho indimi batumva neza,abayobozi bakuru bacu bari bamaze kubicikaho.None byimukiye mu nzego z’ibanze no muri za serivisi zigenewe abenegihugu.Mbere abantu bibwiraga ko ari intambara hagati y’Icyongereza n’Igifaransa!Ubu se koko iyi myambi yadutse ku Kinyarwanda,yo yaba itewe n’iki?Tuzayikizwa n’iki?Turatabaza.Aho bukera,n’uzajya guhatanira akazi cyangwa isoko,arajya agomba gusubiza iki kibazo: « Do you speak English? »

By Nkubiyaho Joas/Gasabo

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :