Bikunze kubaho ko umuntu abyibuha wese ndetse n’inda ntisigare(obésité abdominale). Ngo akenshi biterwa n’imiterere y’imirimo (stress)cyangwa uburemere bw’iyo mirimo(charge excessive de travail).
Icyo gihe,ibinure(graisses)biba byinshi mu mubiri,nuko bikishakira umwanya ahabishobokeye. Ahaberewe na byo kurusha ahandi, ni inda n’ibice biyikikije.
Ku mugabo
Umugabo byagezeho bavuga ko afite inda nk’iy’umucuruzi(gros ventre). Hari abandi bagira ibicece bitengerana(poignées d’amour); ni igihe ibinure biba byabaye byinshi mu mbavu. Bene abo ni bo bahita bagira igihagararo nk’icy’umugore(répartition gynoïde).
Ku mugore
Umugore na we agira uburyo bwe bwo kubyibuha inda, rimwe na rimwe ukagira ngo aratwite kandi ari muto cyangwa yaracuze(ballonnement du ventre). Abamubonye batamuherutse, bakibaza uko byagenze bikabayobera.
Ibyo bikunze kuba kuri benshi bageze igihe cy’ihagarara ry’uburumbuke(ménopause)cyangwa kubera impamvu z’izabukuru(vieillissement). Kuri iyi ngingo, ngo nta kwirenganya!
Ku bandi uwo mubyibuho wifatira impande zombi(hanches)n’igice cyo hejuru y’amavi ku buryo ishusho y’umubiri wose imera nk’agacupa ka Fanta gacuritse.
Ingaruka
Haba ku mugabo cyangwa ku mugore, ingaruka n’ibimenyetso bijya kungana. Uwagezweho n’uwo mubyibuho, ni wawundi ufite umuzenguruko(tour de taille)urengeje cm 94(umugabo)cyangwa cm 80(umugore).
Ugeze ahongaho, atangira gutinya kugenda n’amaguru kuko ananirwa vuba cyangwa akaribwa mu mavi. Ahitamo kwihorera hamwe
(sédentarité)cyangwa kugenda n’imodoka n’aho bitari ngombwa. Ubwo rero ibinure akaba abishyize igorora.
Uko ibyo binure bikomeza kwitekera imbere(graisses viscérales)ni nako n’umuvuduko w’amaraso(hypertension)wiyongera, indwara z’umutima zikaziraho, na kanseri zikabona aho zifata.
Icyakorwa
Imibare y’Ishami Mpuzamahanga rishinzwe Imirire(UNICEF)igaragaza ko abarebwa n’iki kibazo cy’uyu mubyibuho mu Rwanda, bamaze kurenga 7.1% mu mijyi(2012.)
Amajyambere azana ibyiza n’ibibi rugeretse. Ni yo mpamvu Leta zigomba gushyiraho za gahunda zo kubikumira(ibyo bibi). Hagateganywa ahantu n’ibintu bitera abantu gusohoka bakajya kwihera ijisho bagenda n’amaguru(zones piétonnes+jeux sociaux) no gufata akayaga(parcs de plaisir).

Naho abagabo bamaze « kuzana nyakubahwa » no « kwegera abaturage » bigeze aho kubatera icyugazi, kimwe na ba bagore abandi bavugiraho ngo « barakanje » bakwiye gushaka icyabateye kugera aho(conditions de travail ou hygiène de vie)maze bagahindura uburyo bwo kubaho n’imirire.
Bamwe bazakizwa n’imikino ngorora mubiri, abandi bakizwe no kureka ibiribwa byuzuye amasukari ahubwo bakitabira imboga n’imbuto, hari n’abazakizwa no guhagarika inzoga zikaze(alcool)bakayoboka amazi bugezi.
Umuti nyawo ariko ni ukwegera muganga akaguha inama zijyanye n’ikibazo cyawe, kuko hari ubwo yasanga igifu kigomba kubagwa kugira ngo gitunganye ibyo umubiri ukeneye.
Kwigungira iwawe byo(wanga ipfunwe uterwa no gusekwa) ni ukwikururira urupfu ruzinjira rudakomanze, cyane ko utazaba unashoboye guhaguruka ngo urukingurire cyangwa ngo urukingirane!
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.