Umutagatifu w’umunsi: Don Bosco,urugero rw’umwigisha n’umurezi

Mutagatifu Jean Bosco yakundaga urubyiruko,agashyira imbere uburere bushingiye ku bworoherane,ukwizerana n’urukundo.Hari n’ibyo yangaga.

Yavukiye mu rugo rw’abakene ariko agakunda imikino ituma abaturanyi bose bishima(acrobatie…).Yabaye imfubyi akiri muto kuko yabuze se,François,afite imyaka 2 gusa maze akarerwa na nyina,Marguerite wari ukomeye cyane ku mico y’isengesho no gufata neza abashyitsi.

Nyuma y’igihe gihagije abyitegura,yabaye padiri,yitangira cyane urubyiruko rwinshi rwari rubayeho nabi kubera kubura akazi mu mujyi wa Turin(Italia).N’ubwo amikoro yari make,ntawe yasubizaga inyuma yaje amugana.

Uko bagendaga biyongera,ni nako na we yarushagaho kubaka ibigo by’imikino(centres de loisirs)n’iby’imirimo y’amaboko(ateliers)kugira ngo bidagadure kandi bige imyuga izabafasha kwibeshaho.

Yashyize imbere uburere bushingiye ku bworoherane,ukwizerana n’urukundo(éducation par la douceur,la confiance et l’amour).Bose, mu ngabire zinyuranye, bahuzwaga n’isengesho ku buryo urubyiruko rubaho rwishimiye ubuzima,aho guhora rwitotomba(se plaindre).Saint Jean Bosco

Ni muri urwo rwego abahungu yabashigiye ikigo cyitwa « Oratoire » gitegurira bamwe kuba abapadiri(Salésiens de Don Bosco).Naho abakobwa,afatanije na Mutagatifu Marie-Dominique Mazzarello,yabashingiye umuryango w’abihayimana(Congrégation des Filles de Marie-Auxiliatrice)bo kwita kuri bagenzi babo.

Don Bosco wavutse tariki ya 18 Kanama 1815, yitabye Imana tariki ya 31 Mutarama 1888 azize umuniro mwinshi.We utarabashije kumvikana n’Umwepiskopi we ku mikorere ye muri urwo rubyiruko, yakundaga kubwira abamukurikye aya magambo(citations):

« On ne peut fonder le pouvoir sur la menace,on ne peut fonder l’autorité que sur la confiance.  »

« Sans affection, pas de confiance. Sans confiance, pas d’éducaion.  »

« La prévention persuasive demande beaucoup de temps et de disponibilité.  »

« La jeunesse sont la partie la plus délicate et la plus précieuse de la société.  »

« Faites tout ce que vous pouvez. Dieu fera ce que nous ne pouvons pas faire. « 

Kimwe n’abandi batagatifu twibuka uyu munsi ari bo Marcel,Tobias,Marcella na Celian,Mutagatifu Jean Bosco adusabire kandi atere imbaraga abita ku rubyiruko rw’iki gihe.

By Protogène BUTERA

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :