Baragowe abo Prezida wa Repubulika atazasura muri uyu mwaka!Bazapfana ibibazo byabo kandi imiti itari kure.Muri iki gihe cy’amapfa ho abaturage barashiramo umwuka,mu gihe abayobozi babo bavuga ko nta bibazo bihari.
Kandi koko iyo badafite ibibazo,bibwira ko n’ahandi ntabihari.Gusa burya ibibazo by’abayobozi ni ukubasha gukusanya imisanzu isabwa n’inzego zo hejuru no kubahiriza gahunda za Leta batitaye ku ngorane z’umuturage.
Uwo muturage watsikamiwe ndetse wabujijwe amahwemo,ntawundi wamufasha kumvikanisha agahinda ke uretse umushyitsi muhire.Ni bwo bamwe barara bagenda, bakarara nzira iminsi itari mike,mpaka bigereye aho Perezida wa Repubulika yasuye.
Ntibaba bayobewe ko ,ubusanzwe,nta muntu muzima wakiriza umushyitsi ibibazo.Bitewe n’uko abaturage ibibazo byabarenze kandi ibyinshi babiterwa n’abayobozi babegereye,nta kundi babigenza uretse kubitura Nyir’ubwatsi.
Baremera rero bagatonda umurongo ugerwaho n’ibyihare bidatinya incyuro zizakurikiraho!
Byabaye nka bya bindi bya kera, aho uwabonaga nta bundi buryo bwo kurenganurwa, yavugaga ngo « ikibazo cyanjye kizakemurwa n’Umwami Nyir’Urwanda. »Ubundi se nyine ibyo bibazo byakemuka gute mu gihe uwo urega ari we uregaho?
Ntitwibagirwe ko n’abo bayobozi na bo baba bakora badahembwa,bagasanga izo gahunda za Leta ari bo zari zikwiye guheraho!None se azamamaza « Gira Inka » na we ntayo afite?Ubwo se kuyigira we bimugwa nabi?Naho se ako kazi baba bakoze ngo n’iyonka ihururane na ba basaza n’abakecuru batazi iyo bijya n’iyo biva!
Ikibabaje ni uko muri urwo ruzinduko,abo bayobozi baba bishakira amashyi maze bakamubeshya ngo « Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,muri uyu Murenge/Akarere,ubukene n’imirire mibi byabaye amateka! »
Abo baturage wabareba ku maso ukicwa n’agahinda,dore ko hirya iyo baba bakubitira abana kuryama.Abayobozi se bibabuza kubakama n’ayo mu ihembe,abarira babuze ikibahembura? Hanyuma ngo VUP yadukuye mu bukene,kandi inzara ivuza ubuhuha!
Ingaruka zo kugira bene abo bayobozi b’Abidishyi no guhora ahatwa ibibazo bijya kuba bimwe,ni uko Perezida azacika intege,agahagarika izo ngendo,noneho akajya yohereza ba Minisitiri be nka ba Kaboneka ngo bajye kubikemura.
Nyamara n’ubwo abaturage bavugiriza Gitifu induru ko ari we ubogogoje,bizarangira bamenye ko n’ubundi « Nta nduru iburana n’ingoma! » Nta gisubizo gifatika.Buriya tuzategereza ko natwe Muzehe adusura!None se mu ruzinduko rwe,ibyo yemeye si byo bikorwa?
By Kayiranga Evariste,Cyahinda
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.