Imico yacu, hari ubwo itubera inzitizi.Aya mafi hari abagore bayakubita amaso bagasimbuka.Bamwe ngo ntibashobora no kuyateka ye!Nyamara ngo ni ibiryo bikunzwe cyane muri Koreya,mu Bushinwa no mu Buyapani.
Yitwa « poissons-pénis » kuko afite ishusho nk’iy’igitsina-gabo.Ibyo ntibibuza abahanga mu guteka, kuyategura neza.Hamwe agera ku meza bayise « intestins de mer », maze appétit ikaba yose ku bakunda na za « fruits de mer. »
Izina abashakashatsi bayahaye(nom scientifique)ni Urechis unicinctus.Iboneka mu ndiba y’inyanja aho yibera mu myobo icukura mu mucanga.
Mu rwego rw’ubukungu no kwihaza mu biribwa,Abanyakoreya y’Epfo ntukabashake!Kurya utwo dufi ni nko guhumbya!Bamenaho akunyu n’utuvuta twa sesame maze bakaturya nk’imboga mbisi(crudités).
Naho mu Bushinwa,badukarangana n’imboga cyangwa bakatwumutsa ngo badukoreshe nk’inyongeraburyohe(condiments)mu bindi biryo.Ni muri ubu buryo n’Abayapani na bo badukoreshamo mu mafunguro yabo(umami).
Biratangaje!Abaturage benshi ntibicwa n’inzara kandi mu bihugu byabo hari udusimba nka bene turiya tutagira ingano? Nk’Isenene, Imiswa n’ibindi uwabitunganya byagira akamaro kandi na we akabyungukiramo!
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.