Bisanzwe bizwi ko Abanyamerika ari ibihangange mu bintu byinshi,nko mu bukungu no mu by’intambara.Nyamara mu buzima no mu mibereho si ko bimeze.
Ugereranije n’abandi baturage bo mu bihugu bikize,ngo Abanyamerika bagenda barushaho kuba bagufi cyane, hafi yo kugera mu rwego rw’ ibikuri.
Igitangaje ni uko ngo mbere y’Intambara ya Mbere y’isi yose(1914)bari ku mwanya wa gatatu(abagabo)n’uwa kane(abagore).None muri iyi myaka( 2014), ubushakashatsi mu mikurire(auxologie)bwerekanye ko bageze ku mwanya wa 37(abagabo)n’uwa 42(abagore).
Muri iyo myaka ijana ishize,ntibatakaje imyanya gusa,batakaje n’igihagararo mu burebure. Ubungubu,abagabo b’Abanyamerika bareshya na m 1,76 mu gihe Abaholandi bafite m 1,83 naho Abafaransa bakagira m 1,74.(Ku ifoto: Abaholandi, Abanyamerika, Abafaransa,Abayapani)
Impamvu y’ubwo busumbane ngo ishobora guturuka ku mirire(nutrition),ku miterere y’ubukungu cyangwa uburyo bugoye kandi buhenze mu kwivuza(accès aux soins de santé)cyane cyane ku bana n’abagore batwite
N’ubwo bimeze gutyo ariko,biragaragara ko Abanyamerika bakiri ku mwanya mwiza ugereranije n’ibindi bihugu bikize byo muri Aziya.Abayapani baza inyuma(m 1,71),ariko kimwe n’Abanyakoreya,birashoboka ko mu minsi iri imbere na bo bazaba basumba Abanyamerika!
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.