Kwa muganga hajya imbabare ntihaba imbabazi

Abarwayi kwa muganga

Mu bitaro no mu mavuriro yo mu Rwanda hakomeje kuvugwa ubwinshi bw’abarwayi batinda kuvurwa cyangwa kwakirwa.Urajya i Kibogora,ugasanga baruzuye.Wagera i Kabgayi,ugasanganirwa n’uruhiriri rw’imirongo y’urujya n’uruza.Wakwerekeza CHUK, ugakubitwa n’inkuba mu bitaro by’ikitegererezo (Universitaire).

Si aho gusa, kuko no mu Bigo Nderabuzima cyangwa kuri za Poste de Santé naho ari imbuto yeze.Ni aho gushishoza. Ubwo bwinshi bushobora kugaragaza ibibazo byugarije abaturage n’amavuriro.

Ubukene bw’amavuriro

Byaba ibitaro bikuru cyangwa amavuriro,barataka imyenda agahumburi batishyurwa.Nk’i Gahini ho ngo ni ah’Imana n’amasengesho!Biteye agahinda. Ahenshi ntibafite ibyumba bihagije byo kwakira abarwayi(salles de réception). Hakiyongeraho rero n’umubare muke w’abakozi ndetse n’ibikoresho bidakwiye.

Ibyo bibazo byose iyo byikubiseho ubukene bw’amafaranga, ibintu bihumira ku mirari.Abakozi batashoboye guhemberwa ku gihe,imbaraga zo gukora bazazikura he?Niba nta gahimbazamusyi bakibona kandi ingasire itahagaze,umuyobozi azabigenza ate?

Abadafite Mitiweli yuzuye mwitahire

Hari n’aho abarwayi barara bicaye ku ntebe zo mu bitaro ngo babashe gufata nimero bukeye bw’aho.Abandi bakarambarara hasi bategereje ibisubizo by’ibizamini.Ahangaha ntawashidikanya ko ikibazo ari imikorere n’imikoranire ya services zishobora kuba zigongana(faute d’organisation ou problème de dysfonctionnement).

Abadafite mitiweli yuzuyeRimwe na rimwe abaganga biba byabarenze.Ni bwo muganga mukuru yiyizira, ati « Abadafite Mitiweli yuzuye mwitahire » . Abujuje bakajya babona aho bicara.Naho abibwiraga ko baboneraho uburyo bwo kubaca mu rihumye, bakumirwa, ngo abaganga b’ubu ntibakigira imbabazi;babaza amafaranga mbere yo kureba imbabare?

Abarwayi ntibihangana

Abagana amavuriro n’ibitaro barakangutse.Biratangaza kumva umuntu agereranya servisi zo kwa muganga n’izo muri banki (Sacco) cyangwa ku Murenge.Abifite ku mufuka ntibaba bakiri ba barwayi bihangana(patients),babaye ba baguzi basanzwe(clients).

Bamwe mu baganga babiteye imboni babandikira imiti n’impapuro zibiherekeza bakabohereza muri Clinique na Pharmacies bafitemo imigabane.Ngo n’ubuzima bw’amakoperative na bwo ni ngombwa! Ntawabura byose.Nibura bakabona aho bifatanyiriza n’abandi kuririmba ngo Koperative zirunguka!Ako kanyungu kagatuma baguma ku kazi basabye.

By Nshizirungu Aminadab,Rwamagana

Biryoha bitera gusaza imburagihe

Ibigori byeze

Hirya no hino mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda,ubu hera ibigori bimeze neza kandi ku bwinshi.N’iyo bikiri mu murima biba bishamaje. Byasarurwa bikaba ibindi.Si ukubirya kakahava!

Byaba byokeje cyangwa bitetse,ibigori ni Mugorentunsige. Ntibigora ku itabaro.Haba mu modoka cyangwa mu murima, ubitamira ugenda ntibikubuze no gukubita isuka.Umwana na we iyo acyeguye arwana na cyo ntiyongera kurira.

Nyamara burya si ku busa bimerera nabi abanyagifu.N’ubwo umuntu abikubita amaso amazi akuzura akanwa,byifitemo ibinyamyunyu(acides gras) bitagwa neza umubiri w’umuntu.Ahandi babihinga nk’ibiryo by’amatungo.

Twandika ibi,ntituzinduwe no guca intege abo bitera akanyamuneza, bakabyiririrwa bakanabirarira.Hari n’ubwo aba ari byo biboneka ku bwinshi kandi bihendutse.Aha birumvikana ko ntawabireka kandi ari byo yejeje byonyine.

Nanone ariko hari uwakwibaza niba kuvuga ko bitera gusaza imburagihe hari aho bihuriye n’amabwiriza yo kubihinga ku bwinshi aherekejwe n’amategeko abuza kubirya binyuranyije n’amategeko.Nawe se,nko kuva mu mwaka wa 2011, ngo nta muturage wemerewe guca cyangwa kotsa ikigori! Amategeko nk’aya ari mu Mirenge itari mike:Amategeko y'ibigori

Biragaragarira amaso ko aya ari amategeko y’uburyo bwo guhingira isoko no kurengera umuhinzi!Ni ukuvuga ko ibigori bigomba kuribwa n’uwabihashye.Ubutaha hazajyaho amategeko y’uburyo bwo kubirya(loi de la consommation)burenze kubyotsa no kubijyana mu isoko(gukoramo amavuta yo kurya no kwisiga,inzoga zikaze,ibisuguti..).

Ntawahirahira ngo yirengagize akamaro k’ikigori kandi gikize ku ntungamubiri nka calcium,magnésium,fer na zinc umubiri ukenera mu kwiyubaka(croissance).Nyamara nk’uko tubikesha ikinyamakuru  passeportpsante.net, ngo ikigori nanone gikungahaye kuri « acide phytique » yizingira kuri izo ntungamubiri ikazibuza gukwirakwira vuba mu mubiri, aribyo bituma uruhu rukomera aho koroha.Ibi bikaba byiza ku matungo aba agomba gutanga umusaruro vuba.

Bityo,abarya ibigori cyane kandi kenshi(byaba sirop,amavuta y’ibigori,ubugari…)barakomera ariko bagakenyuka vuba kuko bataramba(ni accélérateur de vieillesse).Ni aho kubirya mugereranya(avec mesure et modération).

By P.B

The University as Social Force? An Octave of Theological Reflection

[NDLR: More and more, the University is becoming the front door of life. Even so, the campus is not available to poor. The majority get into debt in order to have access to it. At the end, the country is plenty of unemployed Masters or PhD. In the truth, it is a dangerous army pointed to all. Who will win?]

It is no secret that traditional institutions of higher education are struggling in the pro-business economy of the 21st century United States. Universities must ever seek new lines of revenue, administrations must ever hire new administrators to help find said revenue, and the easiest way to decrease cost is often to hire more part-time (adjunct) professors.

Daily Theology asks, amid the struggles, amid the building projects and NCAA scholarships, amid the growing class sizes, can we still find the mission of a Christian university? If so, what is that mission, really? And what are we doing to fulfill it?
– – – – –

From February 21-28, consciously both deep in the season of Lent and during Black History Month, Daily Theology will host its 8th week of reflection, entitled “University as Social Force? Protest and Activism in Academia.” The title of the week comes from the theologian and priest, Ignacio Ellacuría, who was assassinated by US-trained operatives in 1989 alongside five other Jesuits, their housekeeper and her daughter, in El Salvador.

Seven years prior to his murder, upon receiving an honorary degree from the University of Santa Clara in 1982, Ellacuría said:
There are two aspects to every university. The first and most evident is that it deals with culture, with knowledge, the use of the intellect. The second, and not so evident, is that it must be concerned with the social reality–precisely because a university is inescapably a social force: it must transform and enlighten the society in which it lives.

But how does it do that? How does a university transform the social reality of which it is so much a part?
Ellacuría answers his question with a call for the Christian university, for the Catholic university, to embrace “the reality of the poor,” taking into account “the gospel preference for the poor.

This does not mean that only the poor will study at the university; it does not mean that the university should abdicate its mission of academic excellence–excellence which is needed in order to solve complex social issues of our time.

What it does mean is that the university should be present intellectually where it is needed: to provide science for those without science; to provide skills for those without skills; to be a voice for those without voices; to give intellectual support for those who do not possess the academic qualifications to make their rights legitimate.”

….What does it mean to be centers of social change on campus today? How does activism and protest fit into this model?
– – – – –
Source:the-university-as-social-force

Perdu, la Croix est venue à son secours

Il allait à sa perte. Fils aîné, Mario était le dernier de la classe. Les parents s’inquiétaient et pleuraient beaucoup. Dans l’école publique, il n’a obtenu que 38%. Comme ils étaient un peu aisés, ils l’ont conduit, sans demander son avis, dans une école privée très luxueuse. A la fin de l’année, il a récolté 20%. L’école ne voulait pas le garder.

Le conseil de la famille(oncles, tantes, cousins…)se réunit. On décida de l’envoyer dans une école dirigée par les Religieux (Abihayimana, les Frères). Le Directeur exigea un entretien avec le concerné. Celui-ci mit par écrit ce qu’il veut et ce qu’il fera(lettre de motivation)conformément au guide de conduite et de discipline de l’Établissement.

Le jour de la rentrée arriva. Comme d’habitude, les parents prirent leur Land Cruiser et le conduisirent à l’école avec 50000frw d’argent de poche. A l’accueil, on lui donna une grande enveloppe pour déposer son argent et ses bijoux.

En classe, sa place était n°1. Chose étonnante, il y avait en face, une Croix de Jésus qu’il n’avait jamais vue. Tiens! se dit-il, un élève qui échoue, ici, il est cloué comme ça?!Dans la salle à manger (réfectoire), la même scène qui force le silence.

Le soir ce fut le rassemblement dans la Chapelle. En franchissant la porte, il croisa un regard d’un jeune homme de sa taille, sur une très grande croix. Sapristi! Voilà un autre qu’on a cloué à cause de son échec! Le prochain ce sera moi! Il faut que je fasse attention!

D’ores et déjà, il s’appliqua studieusement. A la fin de l’année, il était le premier de la classe avec 80%. Les parents n’en revenaient pas. Ils lui demandaient comment il a fait. Il leur racontait cette aventure de la Croix qui est venue à son secours alors qu’il courait à sa perte.

Sans être Mario, une méditation semblable est possible à travers les lectures de ce dimanche( de Carême). Lisons spécialement la deuxième:

« Frères,
ensemble imitez-moi,
et regardez bien ceux qui se conduisent
selon l’exemple que nous vous donnons.

Car je vous l’ai souvent dit,
et maintenant je le redis en pleurant :
beaucoup de gens se conduisent en ennemis de la croix du Christ.
Ils vont à leur perte.
Leur dieu, c’est leur ventre,
et ils mettent leur gloire dans ce qui fait leur honte ;
ils ne pensent qu’aux choses de la terre.

Mais nous, nous avons notre citoyenneté dans les cieux,
d’où nous attendons comme sauveur
le Seigneur Jésus Christ,
lui qui transformera nos pauvres corps
à l’image de son corps glorieux,
avec la puissance active qui le rend même capable
de tout mettre sous son pouvoir.

Ainsi, mes frères bien-aimés pour qui j’ai tant d’affection,
vous, ma joie et ma couronne,
tenez bon dans le Seigneur, mes bien-aimés.« 
(Philipiens 3,17-4,1)

Bon dimanche à vous tous et toutes qui cherchez une lumière pour votre vie.

By P.B

Rwanda: Malaria yabiciye none Polisi yahuruye

Mu bice bitandukanye by’igihugu hamaze iminsi havugwa Malariya ikabije.Mu mwaka wa 2015 wonyine,abantu hafi miliyoni ebyiri (1,957,000)yabagezeho.Abo yahitanye ni 424,mu gihe bari 499 muri 2012.

Abahera kuri uko kugabanuka mu mibare y’abapfuye, babona malariya itariyongereye ahubwo yarabuze abayirwanya.Uko kubura guterwa n’imikorere mibi y’inzego hafi ya zose z’ubuzima.Ngo ni yo mpamvu Polisi yahuruye.

Uretse no kutagira Mitiweli cyangwa ubwishingizi bituma abaturage bativuriza ku gihe, bamwe bavuga ko inzitiramibu zibabuza umutekano kuko zituma badahumeka neza nijoro.Bahitamo kuzimanika mu madirishya aho kuziryamamo.

Ese Polisi izakora iperereza ngo imenye niba hataratanzwe inzitiramibu zitujuje ubuziranenge bikazagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ejo h’abo baturage?Birashoboka, kuko itahagarariye ku bitaro byayo byo ku Kacyiru gusa. Ngoma,Ngororero na Huye ntiyahatanzwe. Ngo abaturage badafite ubuzima nta mutekano baba bafite.

Abashoferi babonye ukuntu iki gikorwa cyakorewe ubuntu, bacyakirije yombi.Ngo bizeye ko n’imihanda itagiraga ibyapa igiye kuboneraho bigashyirwaho ku buryo Polisi itazongera kwishimira guca amafaranga gusa aho kongera ibyapa biburira.

I Huye, umuturage yafashe ijambo ashimangira ko mu Rwanda ntawavuga ko Malariya iteye ibwoba.Nibigera kuri urwo rugero,ngo n’abasirikari bazatabara nk’abaje gukumira igitero cy’iterabwoba. Icyo gihe abapolisi bazongera imbaraga mu kunoza umutekano wo mu muhanda.

By P.B

Mu Rwanda Zika ntiri kure

Abasomyi babiri b’uru rubuga baherutse gutanga ibitekerezo kuri iyi virus.Umwe avuga ko ari indwara itareba Abanyarwanda ku buryo twayitindaho,ngo kandi n’iyo yahagera bafite ubushobozi buhagije bwo kuyirwanya.Undi we, ngo uretse no kuyirwanya,nta cyemeza ko ubushobozi bwo kuyipima buhagije kandi na malariya yarabananiye.Uru rubanza ni muganga waruca.

Gusa ntitwirengagize ko indiri z’iyo virus ziboneka ku migabane ya Afurika, Amerika,Aziya na Pasifika.Guhera 2015 yigaragaje mu bihugu bitari bike bya Amerika y’Epfo: Brezil, Argentine, Boliviya,Paragwe,Mexike,Panama na Kolombiya. Naho kuva 2016 yagaragaye no mu Burayi (Ubwongeleza, Ubutaliyani, Porutigari, Ubusuwisi)kimwe no muri Afurika (Cap Vert).Bikekwa ko muri ibi bihugu yahagejejwe n’ abantu bavuye gutembera muri biriya bihugu bya Amerika.Byumvikane ko ishobora kugera hose.

Mu Rwanda si kure
Twibuke ko iyo virus yatahuwe bwa mbere mu nguge(singes rhésus)zo muri Uganda(1947).Hari mu ishyamba ryitwa Zika,hafi y’ikiyaga cya Victoria,ku karwa ka Entebbe.Aho hantu Zika ni ho hahaye izina iyi Virus itumye hagiye kumenyekana ku isi yose.

Nka virus, yagaragaye mu muntu mu mwaka wa 1952 na 1964 muri Uganda na Tanzaniya. Hagati aho yagiye iboneka no mu bindi bihugu (Misiri, Etiyopiya, Indoneziya, Senegali, Pakistani,Nijeriya..)ku buryo budakanganye.

Mu Rwanda rero si kure ya bimwe muri ibi bihugu cyangwa se mu miterere(amashyamba umubu wakwihishamo).Kuba itakivugwa muri ibyo bihugu ntibisobanura ko yahacitse.Ishobora kuba ihari bitari ku rwego rw’icyorezo(épidémie).Icyo gihe inzego z’ubuzima ntizitaka byacitse(alarme)cyangwa ngo zihuruze amahanga,cyane ko hari n’abaturage bajya kwa muganga ar’uko byakomeye!

Nyamara n’ubwo haba hari abana 15/1000 bavukanye ubumuga nk’ubwa Zika cyangwa busa na bwo,iki ni igihe cyo kwiga neza icyo kibazo.Bityo na ba byeyi bibazaga icyabateye kubyara abana bafite ibimenyetso nk’ibya Zika, bakabona igisubzo kandi bakagenerwa ubufasha.

By P.B

Biravugwa ko:Papa François azemerera abapadiri kurongora

Mu kwitegura umunsi mukuru wa Saint Valentin,abakobwa n’abagore bikundira Padiri cyangwa bikundanira na we ntibicaye ubusa.Barasenga bapfukamye ngo Imana yumve ugutakamba kwabo. Kandi bafite icyizere ko Papa François azabibashyigikiramo kuko batinya kuba abakeba (rivales) ba Kiliziya.Barasaba ngo abapadiri bemererwe kurongora.

Mu rwego rwo gutegura imitima ya benshi batarumva ishingiro ry’icyo kibazo,hari abasanga Papa yatangira ageza ku bupadiri(ordination) abagabo bubatse ingo.Ibi kandi biroroshye kuko mu bihugu byinshi(cyane iby’i Burayi)hari Abadiyakoni (Diacres permanents) bafite n’abuzukuru.

Uretse n’ibyo,ubu buryo bwakuraho urwikekwe hagati y’abandi bapadiri bakiriwe muri Kiliziya Gatolika bari basanzwe bafite abagore kuko bari bavuye mu Baporoso(Eglise calviniste ou anglicane)aho bakoraga nka Pasiteri.Mwene abo baboneka mu bihugu nk’Ubudage,Ububiligi,Ubusuwisi..

Si ibyo gusa kuko hari n’abakristu bo mu nzego zinyuranye babibonamo igisubizo cy’ubukendere bw’abapadiri(crise des vocations)cyangwa umuti w’ibibazo by’abinigurira k’utwana tw’uduhungu(pédophilie).

Nta gusubira inyuma

N’ubwo bimeze gutyo,hari abatabikozwa n’abashaka kumva impamvu.Muri abo harimo umubyeyi ufite umwana we umaze imyaka 5 mu bupadiri. Yiyemeje kumenya igitegereje umuhungu we.Ngo akiri muri iniverisite yari afite umukobwa bacuditse.Ubwo aherutse kumusura, ngo yamubajije uko abyitwaramo,padiri amusubiza ko ategereje icyo Papa azavuga kuri iki kibazo.

Umubyeyi wivugira ko ari umukristu usenga kandi ukunda Kiliziya,ngo iyo arebye abapadiri aho bateraniye,bimutera kwibaza.Ngo  ibyo abandi bantu bakora ku mugaragaro ntibibaviremo icyaha,kuki biba icyaha kuri padiri cyangwa akagomba kubikora yihishe?

No mu rugaga rw’ababyeyi batanze izo Ntore z’Imana, babiganiriyeho.Brigitte biramushimisha cyane.Abwira abandi ko amaze kukivuganaho n’Abasenyeri(Evêques)barenze 5.Ngo ariko umwe, n’ubwo igisubizo yamuhaye kitamunyuze,yaramwumije.

Ngo kudashaka abagore kw’abapadiri ni wo musalaba w’ikuzo Kiliziya gatolika yakwiratana kuko ari kimwe mu mwihariko wayo itandukaniyeho n’andi madini.Ikindi ngo ni uko mu binyejana byashize(mbere y’ikinyajana cya 10),ibyo byabayeho.Icyatumye Kiliziya ibihagarika ndetse ikabigira umuziro,kiracyariho.

Kuri uwo Musenyeri,ngo gusubira inyuma kuri iyo ngingo, byaba ari nka byabindi Bibiliya ivuga ngo « Imbwa yasubiye ku birutsi byayo, cyangwa ngo ingurube ikimara kwiyuhagira yongeye kwivuruguta mu isayo« (2Pet.2,22).Ati « Byabaye nk’isengesho ry’amage,sinibuka kuvuga Amen ».

Biri mu nzira
Prêtre marié et ses enfants

Abazi gutera impigi bo bemeza ko ibintu biri mu nzira.Ngo izera kandi zitabeshya ni ebyiri: iya mbere ni Itegeko-Teka(Décret)ryo ku wa 14 Kamena 2014,Papa François yasinye ryemerera abapadiri bo muri Kiliziya z’Iburasirazuba (Orthodoxes)bafite abagore n’abana, gukorera ubutumwa mu maparuwasi ku buryo busanzwe.

Byumvikane ko iri Tegeko rizageraho rigakomorera n’abapadiri bahisemo kwibanira n’abo bakunda ariko bagombye guhagarara ku mirimo bakoraga muri Kiliziya Gatolika.Inzira ya kabiri ni imyanzuro ya Sinodi ku bibazo byugarije Umuryango(Synode sur la Famille).

Prêtre homoNgo Papa François ntazirengagiza ko Kiliziya na yo ari umuryango(Eglise-famille)urimo abatandukanye n’ababo (divorcés;umupadiri ushatse umugore aba akoze « divorce » na Kiliziya bagiranye isezerano!)ndetse n’ababana n’abandi mu buryo butamenyerewe(gays).Ese bizamworohera?

Ubwo iki cyumweru ari umunsi mukuru mpuzamahanga wo kwita ku buzima no ku barwayi(Journée mondiale de la santé et des malades),Saint Valentin afashe ababishaka kubona umuti w’indwara zimunga urukundo,no kugira ubuzima bubizihiye.

By P.B

Quand les Etats-Unis accusent le Rwanda d’allumer le feu au Burundi

S’agit-il d’accusations injustifiées ou d’un sincère avertissement d’un ami? Quoiqu’il en soit, la logique de l’accusé prouve le contraire: ceux qui ne soutiennent pas ces réfugiés, qu’ils les accueillent chez eux! Kigali ne voudraient-il plus de ces Burundais?

Ce mercredi 10 février 2016, les États-Unis ont accusé le Rwanda de chercher à déstabiliser le Burundi voisin. D’après RFI, Washington accuse Kigali d’être impliqué dans des activités déstabilisatrices pour le Burundi.

S’agit-il d’accusations injustifiées ou d’un sincère avertissement d’un ami? Quoiqu’il en soit, la logique de l’accusé prouve le contraire: ceux qui ne soutiennent pas ces réfugiés, qu’ils les accueillent chez eux! Kigali ne voudraient-il plus de ces Burundais?

Quels sont les pays partenaires qui vont les accueillir? Et si les violences continuent au Burundi, le Rwanda va-t-il fermer ses frontières comme la Turquie et la Syrie pour maintenir les réfugiés sur leur sol qui brûle?

Burundi refugees

Sans espérer des réponses justes et humaines, les 75000 réfugiés burundais installés au Rwanda attendent avec incertitude mais sans surprise, les conséquences de la menace. Mais non! Diplomatie et relations internationales joueront le jeu d’apaisement.
By P.B

Paparazzi yaje ryari?

Iterambere riragwira!N’abakecuru bazi Paparazzi.Muti gute?Nyirakamana yabanaga n’umwuzukuru we Shumbusho.Uyu Shumbusho akaba yiga muri ya mashuri makuru agezweho yitwa Nayini(Nine).

Ejo bundi hashize yageze mu rugo inkoko zitaha.Kaka amubaza niba yahuye na se bagatinda baganira.Shumbusho ati « Mukecuru ga burya,abagabo muri wikendi aba ari paparazzi;bagenda nk’imirabyo ntawe urabukwa,nta n’umenya inzira zabo keretse witwaje kamera ».

Nyirakamana aba yaritaye mu gutwi. Ati « Ngaho ongera inkwi mu ziko,nurangiza ujye kunzanira utuzi.Niriwe mpagaze kuri ririya vomo,none narushye;navuyeyo nikoreye amaboko;wowe baragutinyira ibyo bigango.Najye ngiye hirya aha kwa Vesitina, ndaje,sintinda. »

PaparazziMuri ako kanya aba arasimbutse.Abana bamwakiriza yombi kuko bamukundira ibiganiro bye bihora ari bishya.Ataranicara neza aba aratangiye,ati « Abandi ko badakoma se Vesti,Paparazzi yaje ryari avuye mu matora? » Bose bibanza kubacanga. Ahita akomeza ati « Njyewe numiwe! Mwabonye uko abagabo bose biyamamazaga bari bifumbase naho abagore amaboko ari inyuma mu mugongo? »

Vestina ati « Sinari namenye ko ari papa Roza wavugaga!Yewe, ni ahandi yerekeje,naho ibya bene ariya matora twe twabishingutsemo. Niba ari amafaranga bazayaduce,ariko tutiriwe duteze agahanga ku zuba. »

Nyirakamana ati « Burya Vestina nawe ntuzi ibigezweho!Ntiwari uzi ko abagabo bose ari paparazzi ku buryo kubashaka ari ukwitwaza kamera?! »Abana na bo bati « Kweeee!!Abakubwiye ibyo barakubeshye, Mukecu!Reka tubaze Ayipadi nawe wiyumvire ukuri! »

Na we ati « Ibyo kubaza padiri nimubyihorere,ejo nari nibereye mu misa.Naramwiyumviye avuga ko ababajwe n’amakuru amugeraho y’uko abagabo bashize basuhuka kubera inzara. Ngo n’abakozi ntibakibona ubakopa!Yewe,mbiswa nitahire njyewe utamugira, hato ntasanga na twa dushyimbo twanjye batwikoreye! Muramuke simbiriyeho. »
By P.B

Zika iduteye iteye ite?

Virus ya Zika iterwa n’umubu wo mu bwoko bwa Aedes.Ubu bwoko na bwo bwigaragaza ku buryo bwinshi bitewe n’imiterere y’aho umubu urumbukira.Iyiganje cyane ni ibiri mu bice bitandukanye by’isi.
a)Mu bihugu bishyuha(régions tropicales):
Mu bihugu birangwa n’ubushyuhe buri hagati ya 20°-30°C cyangwa zirenga,hibasirwa n’umubu witwa Aedes aegipti.Wororoka no mu bice bitari amashyamba ya Afurika kandi ntupfa guhitanwa n’imiti yica utundi dukoko(insecticides).Ntutangwa ihene, intama, impala, inzovu cyangwa imvubu.

Aedes aegiptiKimwe n’izindi Aedes nyinshi,umubu w’ingabo nturumana, nta n’ubumara ugira.Ingore ni yo igendana ubwo burozi.No mu miterere biratandukanye.Uw’ingabo urarambuye bihagije(iriya 2 ihagaze) naho uw’ingore ni mugufi ukagira n’akada gatukuye cyane.Copie de Copie de Aegipti
b)Mu bindi bihugu nk’Uburayi:
Mu bindi bihugu bigira igihe kinini cy’ubukonje,hagaragara umubu wa Aedes albopictus utera amagi iyo hatangiye gushyuha(mai-novembre).Uyu mubu uboneka no mu mijyi ikomeye aho utera amagi mu mazi yaretse mu bikoresho nk’ibikombe by’indabo cyangwa by’imitako,mu mapine,mu bintu bya plasitiki kimwe n’imirereko itamena amazi neza.

Uko hashyushye ni ko utera magi menshi kandi niko uramba.Utera amagi 74 mu minsi 4,ukabaho iminsi 29 ahari ubushyuhe bwa degré 25°C,n’iminsi 32 ahari ubwa degré 30°.

Albopictus

Ikiwutandukanya na Aegipti ni amaguru yawo afite amabara y’umweru ukeye mu mukara mwinshi.Ni nacyo gituma witwa moustique-tigre.
Mu kwanduza(transmission),uw’ingore uruma ibinyamabere (mammifères) cyangwa ibiguruka(oiseaux)ushaka amaraso yo gutunga ibyana byawo(laves).Aho ukuye amaraso uhohereza amacandwe yawo(salive)yivangira n’amaraso mu mubiri w’icyarumwe akarema virus.

Ni bwo abantu n’inyamaswa bashobora kwanduzanya (vecteurs)barumwe n’umubu umwe cyangwa myinshi.
By B.P

Saint Valentin: urukundo n’ imitima bizahurira he?

Niba musangiye igitekerezo
Muhuje icyerekezo?
Wowe na Valentin wawe mugeze he?

L’hiver bientôt prend fin
Le printemps s’annonce.
Amoureux et fiancés
Aux splendides odeurs des parfums
Se promènent, se prononcent.

Bientôt
C’est le début du Carême
Mais rien n’arrête ceux qui s’aiment
Quoi que cela soit à tâtons.

Bamwe umusozi bawugeze mu mabanga
Bashaka kunoza rya banga
Rimaze iminsi ribitse kure.

Uwamwiza ategereje inkuru nziza
Kuva Kaneza yamuhereza ikiganza;
Bamaze iminsi babitegura
Imitima idiha,imitwe ari myinshi.

St Valentin

Niba musangiye igitekerezo
Muhuje icyerekezo?
Abatandukanijwe n’ibihe
Urukundo n’imitima bizahurira he?
Bazakora iki kuri uriya mutaga wa 14 Gashyantare ishyizemo intera?

Twibuke ko Papa Gélase I° yawutangije muri Kiliziya mu mwaka wa 495 kugira ngo ababatijwe kandi bemera bagaragarizanye urukundo bafitanye ku buryo butandukanye n’abatemera Imana.

Byasabye igihe ngo uwo munsi mukuru ugire isura tuzi ubu. Mu 1496 ni bwo Papa Alexandre wa VI yagize Saint Valentin umurinzi w’abakundana(Patron des amoureux). Hagati aho ibintu byarahindutse. Wowe na Valentin wawe mugeze he? Umutima ufatiye ku rihe shami?

By P.Protogène BUTERA

Virus ya Zika ije ari icyago

Mu minsi ishize havugwaga Ebola yari yibasiye igice kinini cya Afurika y’Uburengerazuba.Abasaga ibihumbi bahasize ubuzima.Muri iyi minsi ni Amerika y’Epfo igezweho.Virus Zika,n’ubwo atari icyorezo kigarika imbaga,yibasiye ibihugu bitari bike.Abantu 3 ni bo imaze guhitana mu gihugu cya Colombiya.

Ikibazo ku bagore batwite

Uwavuga ko Zika isumbya ubukana Sida ntiyaba akabije.Igituma irusha Sida ubukana si umubare w’abantu ishobora guhitana,ahubwo ni abo igiraho ingaruka.

Birazwi ko umugore wanduye Sida bitavuga ko n’umwana we azayivukana byanze bikunze.Nyamara Zika umwana arayivukana,ikaba ari we itera ubusembwa.Ngo umutwe n’ubushobozi bwawo(cerveau)bitakaza nibura 1/4 cy’uburemere,ugereranije n’umwana muzima.

Zika

Kugeza ubu nta muti n’urukingo.Ubushakashatsi burakomeje.Ni ikibazo ku bagore batwite no ku miryango y’abana bavukanye ubwo bumuga butazakira,bitewe no kugira udutwe duto(micro-encéphalie)kandi turemye nabi(malformations).Ntibyoroshye kwakira umwana bizajya bivugwa ko asa n’igipupe.Agahenge ni uko atari urw’umwe.

Mu gihugu cya Brezili honyine,abana barenga ibihumbi bine(4000)bamaze kuvukana ubwo bumuga.Kandi ababyeyi bagaragaje ibimenyetso ko banduye bari hejuru ya miliyoni.Ni ikibazo cy’ingutu ku bana no ku buzima bw’ejo hazaza.

By P.B

Si c’est pour rien que vous êtes devenus croyants

Le soir, ils étaient à table. Ils mangeaient dans un calme de mort. De façon inattendue, il esquissa un sourire de tendresse; ce qu’il ne faisait pas souvent. D’une âme égale, il relança sa préoccupation. Il disait: « En fait, ce matin, quand vous avez acheté ces légumes, j’ai compris qu’on est agriculteur pour se nourrir ou pour vendre ses récoltes…

Au catéKillian est un jeune de 13 ans. Il a été baptisé quand il était petit-enfant, puis c’est tout. Ses parents ne lui avaient jamais parlé ni de Dieu, ni de l’Église, ni de son baptême.

Il a eu le malheur d’avoir les copains chrétiens. Un jour, ceux-ci l’ont invité au Caté. Pendant les ateliers, il posait beaucoup de questions. Il s’étonnait que ses copains connaissent autre chose que les leçons d’école. Les jours suivants, il venait de lui-même.

Quand il parlait de sa vie, tout le monde était suspendu sur ses lèvres. On l’écoutait assidûment. Cela lui manquait à la maison. Il apprit aussi à écouter les autres. Mais il n’était pas inscrit. L’animateur lui conseilla d’en parler à ses parents.

L’occasion se présenta. Ils avaient l’habitude de manger des légumes et des fruits frais. C’est un agriculteur qui les leur livrait. Et ils en parlaient à tout venant. Killian en profita pour introduire sa demande d’inscription au Caté. La réponse fut surprenante et unanime: «  On n’a pas de temps pour ça! »

Le soir, ils étaient à table. Ils mangeaient dans un calme de mort. De façon inattendue, il esquissa un sourire de tendresse; ce qu’il ne faisait pas souvent. D’une âme égale, il relança sa préoccupation. Il disait: « En fait, ce matin, quand vous avez acheté ces légumes, j’ai compris qu’on est agriculteur pour se nourrir ou pour vendre ses récoltes; ce n’est pas pour rien ».

Et alors? demandèrent les parents. « Vous aussi, leur répondit-il, ne me conduisaient pas au Caté si c’est pour rien que vous êtes croyants... » Les voyant interloqués, il se mit à faire cette lecture, à la place du Roman prévu:

 » Frères,
je vous rappelle la Bonne Nouvelle
que je vous ai annoncée ;
cet Évangile, vous l’avez reçu ;
c’est en lui que vous tenez bon,
c’est par lui que vous serez sauvés
si vous le gardez tel que je vous l’ai annoncé ;
autrement, c’est pour rien que vous êtes devenus croyants.

Avant tout, je vous ai transmis ceci,
que j’ai moi-même reçu :
le Christ est mort pour nos péchés
conformément aux Écritures,
et il fut mis au tombeau ;
il est ressuscité le troisième jour
conformément aux Écritures,
il est apparu à Pierre, puis aux Douze ;
ensuite il est apparu à plus de cinq cents frères à la fois
– la plupart sont encore vivants,
et quelques-uns sont endormis dans la mort –,
ensuite il est apparu à Jacques, puis à tous les Apôtres.
Et en tout dernier lieu, il est même apparu à l’avorton que je suis… »

Subitement, ils lui demandèrent d’arrêter par là. « Nous avons compris »,dirent-ils. « On verra… » Lui, il soupira profondément et les embrassa en disant: « Vous croyez?« 

u catéEt si vous voulez continuer d’apprécier toute la teneur du cadeau de Killian, c’est la deuxième lecture de ce dimanche:1Cor 15,1-8;9-11

Régalez-vous bien à l’approche du Carême(début ce Mercredi des Cendres)

P.B

Biravugwa ko: Mwarimu azongererwa umushahara

Kuva amashuri yatangira kuri uyu wa kabiri tariki 2 Gashyantare,hari ijambo ritabura mu biganiro byacu mu karuhuko:umushahara wa mwarimu.Bamwe bati « Umushahara w’umupolisi wikubye kabiri bidasabye igihe.Ibi ni ibintu byiza cyane. » Ahubwo se ni ukubera iki bidakorwa ku bakozi bose?

Nkatwe abarimu twahawe imyaka 5(2012-2017) kugira ngo umushahara ube wiyongereyeho 50%.Ni nk’aho buri mwaka hazajya hagwaho agatonyanga kangana na 10%.Ese ibi bijyanye n’ibiciro ku isoko n’ubwo gushyirwa mu bikorwa na byo ari ibindi?

Reka twishyire mu mwanya w’abandi nanone twibaze:harya ubundi,hari impamvu yatuma abarimu bongererwa umushahara ku buryo bwihuse?Hari uwabagereranya n’abapolisi bafasha Leta kurwanya ruswa ndetse bakerekana ku mugaragaro abagerageje kuyibaha?Ni ikihe gikorwa abarimu bakerekana ngo Leta igihereho ibongerera kandi nta mafaranga binjiza?

Hari ibisubizo 2 byoroshye.Icya mbere ni icyubahiro cy’uko mwarimu yigishize ba Minisitiri,ba Coloneli,ba Senateri,n’abandi ubu bakaba bamusumbya intugu.Kuri iyi ngingo,mwarimu ni Rudasumbwa!Icya kabiri ni uko umupolisi adatabawe yasuzugurika,ahantu hose hakaba akajagari.Ikibuze ni ukubishyira ku munzani ngo buri wese ahabwe ikimukwiye kandi kimubereye(équité).

Twibuke ko mbere ya kiriya gikorwa cyagiriwe abapolisi(n’ubwo abo hasi na bo bagihabwa urusenda:70000frw/mois!),Minisitiri w’Uburezi yari yatangaje ko mwarimu bazamufasha kuzamura imibereho ye mu buryo butari amafaranga y’ako kanya.

Bitewe n’uko mwarimu na we amafaranga ayakeneye kandi akaba atamugwa nabi,hari abemeza ko mu minsi iri imbere ari abarimu Prezida Kagame azakurikizaho azamura mu mishahara. Ntibarakurayo amaso. Bategereje ukwezi kwa 6.Ngo ni yo mpamvu badacika intege.Wabona inzozi bazikabije,abatangizi bagahabwa 70000frw(100$)!Keretse niba tutagira abadusabira ngo Inama ya Guverinoma ibyemeze.

By Sekanyana Gaby, Gisagara

Ya mipanga ko igarutse turajya he?

Bamwe umunsi mukuru w’Intwari bawusoreje mu bitaro. Mu gicuku cy’uyu wa mbere tariki ya 1 z’ukwa 2, mu Murenge wa Ndera ntibasinziriye. Ngo abantu bitwaje intwaro za gakondo n’amatoroshi adasanzwe bahutse mu baturage baratemagura.

N’ubwo inama z’umutekano udasanzwe zakajije umurego mu midugudu no mu Tugari, ubwoba ni bwose mu nzego zinyuranye. Turibaza icyo bihatse bikatuyobera. Uretse abafatwa ku bwinshi bakekwa, ikibazo ni kimwe ku barokotse jenoside: ya mipanga ko igarutse turajya he?

Aho si abacunze icyuho cyatewe no gucunga umutekano w’imikino ya CHAN?Twizere ko birangirira aha ntibyadukire n’indi Mirenge. Wabona bari kubashakira hafi bimukiye ahandi. Tubitege amaso. Nitumenya neza amakuru y’inkomere tuzayabagezaho.

By Gakuba Ganza Andrew, Kigali

Mu Bugesera, abagore n’amagare rwarageretse

Hano muri aka gace, kutagira igare ni nk’umuhinzi utagira isuka. Akarere ka Bugesera kari gakwiye guhabwa igikombe

Hano mu Bugesera ntibyoroshye. Gushyingiza umukobwa ni umusalaba. Bamukwa ibihumbi 200 cyangwa 300 agatahana ibintu byikubye kabiri. Iyo habuzemo igare, ibyari ubukwe bihinduka ibindi, bugasozwa n’amarira.

Mushiki wanjye uzashyingirwa mu kwa kane yaturembeje. Kandi ababyeyi ni abakiranutsi ku buryo batatuma yishyingira. Aho bigeze ariko nta kundi byagenda. Ni umuco n’amajyambere by’Akarere.

N’abakobwa baba babikomeyeho mu rwego rwo kwigenga. Ntibaba bashaka kuba ba bagore bagomba gutegereza akantu kose ku mugabo. Hano muri aka gace, kutagira igare ni nk’umuhinzi utagira isuka.
https://www.youtube.com/watch?v=7nQuoTb_ZYY

Ukurikije uko abagore bayanyonga bagiye mu murima cyangwa kuvoma, Akarere kacu kari gakwiye guhabwa igikombe n’abandi bakajya baza kutwigiraho. Bityo icyari umutwaro cyangwa ikibazo cyaba inzira y’icyizere.

N’ubwo ntabyerurira ababyeyi kubera ibibazo by’amafaranga bigaragara biriho muri ino minsi, numva mushiki wanjye yatahana iryo gare rikazabageza kuri moto n’imodoka. Ni imbuto y’umugisha ababyeyi baba bamuhaye. Mu gihe umugabo yaba atari ikirirayo bagera kuri byinshi.

Njya ndota hateguwe amarushanwa y’abari n’abategarugori ku magare n’imirimo bayifashishamo. Ibyo byaba impamvu yo kubegereza inganda n’amaduka ziyatunganya hafi. Ndabyizeye.

By Isiragoye Jackson,Bugesera

Amavubi aguye ruhabo!

Léopards

Byaravuzwe ko « Abambere bazaba abanyuma ». Abazayirwa n’iyonka,bari babukereye. Baje basinyiye kugaragaza ko ibyo ari ukuri. None koko bibaye impamo!

Kapiteni wa Congo

 

Abakinnyi batozwa n’umwongereza(Mackinstry) ntako batagize.Abatozwa n’uwo bavuga rumwe kandi ubazi neza(Ibenge Florent),kapiteni wabo umupira awukomeyeho.Ngo Intego ntikuka: « Songa mbele tuu »

Abafana b'Amavubi

Ku ruhande rw’u Rwanda,abafana na bo bamanitse amaboko nta guhumbya.Ariko byanze biba iby’ubusa.Ku munota wa nyuma,Ingwe zatangatanze,Amavubi aba aguye ruhabo.Ikipe yari iya kabiri mu itsinda ryayo ikuyemo iya mbere!

Congo irakomeje

 

Kongo rwose yikomereje  muri 1/2 nta mususu. Kuva icyo gihe,haba i Kigali cyangwa i Kisangani,ibyishimo ni byose. Ngo Imana yerekanye ko itagitaha i Rwanda.

Cote d'ivoire

N’ubwo Amavubi atsinzwe, ngo « si urw’umwe » .Na Cameroun ni ko biyigendekeye.Yari iya mbere, none Côte d’Ivoire yazamutse ku mwanya wa 2 irayandagaje,iyitsinze icy’umutwe:3 kuri 1! Rizaba isomo kuri Ruhago se?

Ubakurikiranira imikino,
Kamayirese Sandrine,Kigali

La charité, vous avez dit?

Un mendiant avait faim. Il est entré dans une réunion des sans papiers. Il y avait du brouhaha à casser les oreilles. Chacun demandait des papiers. Le mendiant s’étonna: « comment, vous cherchez des papiers? Ça ne se mange pas! Moi, j’ai des papiers, mais je n’ai pas à manger! » Il sortit.

Tout droit, il entra dans une église où l’on chantait et l’on parlait de charité. Il écouta, la faim dans le ventre. A la sortie, il tendit la main. Il était midi. Tout le monde était pressé. Nul n’était patient d’entendre sa question: « La charité, vous avez dit? »

Si la deuxième lecture de ce dimanche(1Cor13,4-13 )peut esquisser une réponse, ce lien ci-dessus enrichit notre compréhension de la charité:
http://bcove.me/pfmuvjvv

Je vous souhaite de bien préparer ce Jour du Seigneur et de passer un excellent DIMANCHE.

P.B