Rwanda: Malaria yabiciye none Polisi yahuruye

Mu bice bitandukanye by’igihugu hamaze iminsi havugwa Malariya ikabije.Mu mwaka wa 2015 wonyine,abantu hafi miliyoni ebyiri (1,957,000)yabagezeho.Abo yahitanye ni 424,mu gihe bari 499 muri 2012.

Abahera kuri uko kugabanuka mu mibare y’abapfuye, babona malariya itariyongereye ahubwo yarabuze abayirwanya.Uko kubura guterwa n’imikorere mibi y’inzego hafi ya zose z’ubuzima.Ngo ni yo mpamvu Polisi yahuruye.

Uretse no kutagira Mitiweli cyangwa ubwishingizi bituma abaturage bativuriza ku gihe, bamwe bavuga ko inzitiramibu zibabuza umutekano kuko zituma badahumeka neza nijoro.Bahitamo kuzimanika mu madirishya aho kuziryamamo.

Ese Polisi izakora iperereza ngo imenye niba hataratanzwe inzitiramibu zitujuje ubuziranenge bikazagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ejo h’abo baturage?Birashoboka, kuko itahagarariye ku bitaro byayo byo ku Kacyiru gusa. Ngoma,Ngororero na Huye ntiyahatanzwe. Ngo abaturage badafite ubuzima nta mutekano baba bafite.

Abashoferi babonye ukuntu iki gikorwa cyakorewe ubuntu, bacyakirije yombi.Ngo bizeye ko n’imihanda itagiraga ibyapa igiye kuboneraho bigashyirwaho ku buryo Polisi itazongera kwishimira guca amafaranga gusa aho kongera ibyapa biburira.

I Huye, umuturage yafashe ijambo ashimangira ko mu Rwanda ntawavuga ko Malariya iteye ibwoba.Nibigera kuri urwo rugero,ngo n’abasirikari bazatabara nk’abaje gukumira igitero cy’iterabwoba. Icyo gihe abapolisi bazongera imbaraga mu kunoza umutekano wo mu muhanda.

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :