Byaravuzwe ko « Abambere bazaba abanyuma ». Abazayirwa n’iyonka,bari babukereye. Baje basinyiye kugaragaza ko ibyo ari ukuri. None koko bibaye impamo!
Abakinnyi batozwa n’umwongereza(Mackinstry) ntako batagize.Abatozwa n’uwo bavuga rumwe kandi ubazi neza(Ibenge Florent),kapiteni wabo umupira awukomeyeho.Ngo Intego ntikuka: « Songa mbele tuu »
Ku ruhande rw’u Rwanda,abafana na bo bamanitse amaboko nta guhumbya.Ariko byanze biba iby’ubusa.Ku munota wa nyuma,Ingwe zatangatanze,Amavubi aba aguye ruhabo.Ikipe yari iya kabiri mu itsinda ryayo ikuyemo iya mbere!
Kongo rwose yikomereje muri 1/2 nta mususu. Kuva icyo gihe,haba i Kigali cyangwa i Kisangani,ibyishimo ni byose. Ngo Imana yerekanye ko itagitaha i Rwanda.
N’ubwo Amavubi atsinzwe, ngo « si urw’umwe » .Na Cameroun ni ko biyigendekeye.Yari iya mbere, none Côte d’Ivoire yazamutse ku mwanya wa 2 irayandagaje,iyitsinze icy’umutwe:3 kuri 1! Rizaba isomo kuri Ruhago se?
Ubakurikiranira imikino,
Kamayirese Sandrine,Kigali
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.