Kuva amashuri yatangira kuri uyu wa kabiri tariki 2 Gashyantare,hari ijambo ritabura mu biganiro byacu mu karuhuko:umushahara wa mwarimu.Bamwe bati « Umushahara w’umupolisi wikubye kabiri bidasabye igihe.Ibi ni ibintu byiza cyane. » Ahubwo se ni ukubera iki bidakorwa ku bakozi bose?
Nkatwe abarimu twahawe imyaka 5(2012-2017) kugira ngo umushahara ube wiyongereyeho 50%.Ni nk’aho buri mwaka hazajya hagwaho agatonyanga kangana na 10%.Ese ibi bijyanye n’ibiciro ku isoko n’ubwo gushyirwa mu bikorwa na byo ari ibindi?
Reka twishyire mu mwanya w’abandi nanone twibaze:harya ubundi,hari impamvu yatuma abarimu bongererwa umushahara ku buryo bwihuse?Hari uwabagereranya n’abapolisi bafasha Leta kurwanya ruswa ndetse bakerekana ku mugaragaro abagerageje kuyibaha?Ni ikihe gikorwa abarimu bakerekana ngo Leta igihereho ibongerera kandi nta mafaranga binjiza?
Hari ibisubizo 2 byoroshye.Icya mbere ni icyubahiro cy’uko mwarimu yigishize ba Minisitiri,ba Coloneli,ba Senateri,n’abandi ubu bakaba bamusumbya intugu.Kuri iyi ngingo,mwarimu ni Rudasumbwa!Icya kabiri ni uko umupolisi adatabawe yasuzugurika,ahantu hose hakaba akajagari.Ikibuze ni ukubishyira ku munzani ngo buri wese ahabwe ikimukwiye kandi kimubereye(équité).
Twibuke ko mbere ya kiriya gikorwa cyagiriwe abapolisi(n’ubwo abo hasi na bo bagihabwa urusenda:70000frw/mois!),Minisitiri w’Uburezi yari yatangaje ko mwarimu bazamufasha kuzamura imibereho ye mu buryo butari amafaranga y’ako kanya.
Bitewe n’uko mwarimu na we amafaranga ayakeneye kandi akaba atamugwa nabi,hari abemeza ko mu minsi iri imbere ari abarimu Prezida Kagame azakurikizaho azamura mu mishahara. Ntibarakurayo amaso. Bategereje ukwezi kwa 6.Ngo ni yo mpamvu badacika intege.Wabona inzozi bazikabije,abatangizi bagahabwa 70000frw(100$)!Keretse niba tutagira abadusabira ngo Inama ya Guverinoma ibyemeze.
By Sekanyana Gaby, Gisagara