Kwa muganga hajya imbabare ntihaba imbabazi

Abarwayi kwa muganga

Mu bitaro no mu mavuriro yo mu Rwanda hakomeje kuvugwa ubwinshi bw’abarwayi batinda kuvurwa cyangwa kwakirwa.Urajya i Kibogora,ugasanga baruzuye.Wagera i Kabgayi,ugasanganirwa n’uruhiriri rw’imirongo y’urujya n’uruza.Wakwerekeza CHUK, ugakubitwa n’inkuba mu bitaro by’ikitegererezo (Universitaire).

Si aho gusa, kuko no mu Bigo Nderabuzima cyangwa kuri za Poste de Santé naho ari imbuto yeze.Ni aho gushishoza. Ubwo bwinshi bushobora kugaragaza ibibazo byugarije abaturage n’amavuriro.

Ubukene bw’amavuriro

Byaba ibitaro bikuru cyangwa amavuriro,barataka imyenda agahumburi batishyurwa.Nk’i Gahini ho ngo ni ah’Imana n’amasengesho!Biteye agahinda. Ahenshi ntibafite ibyumba bihagije byo kwakira abarwayi(salles de réception). Hakiyongeraho rero n’umubare muke w’abakozi ndetse n’ibikoresho bidakwiye.

Ibyo bibazo byose iyo byikubiseho ubukene bw’amafaranga, ibintu bihumira ku mirari.Abakozi batashoboye guhemberwa ku gihe,imbaraga zo gukora bazazikura he?Niba nta gahimbazamusyi bakibona kandi ingasire itahagaze,umuyobozi azabigenza ate?

Abadafite Mitiweli yuzuye mwitahire

Hari n’aho abarwayi barara bicaye ku ntebe zo mu bitaro ngo babashe gufata nimero bukeye bw’aho.Abandi bakarambarara hasi bategereje ibisubizo by’ibizamini.Ahangaha ntawashidikanya ko ikibazo ari imikorere n’imikoranire ya services zishobora kuba zigongana(faute d’organisation ou problème de dysfonctionnement).

Abadafite mitiweli yuzuyeRimwe na rimwe abaganga biba byabarenze.Ni bwo muganga mukuru yiyizira, ati « Abadafite Mitiweli yuzuye mwitahire » . Abujuje bakajya babona aho bicara.Naho abibwiraga ko baboneraho uburyo bwo kubaca mu rihumye, bakumirwa, ngo abaganga b’ubu ntibakigira imbabazi;babaza amafaranga mbere yo kureba imbabare?

Abarwayi ntibihangana

Abagana amavuriro n’ibitaro barakangutse.Biratangaza kumva umuntu agereranya servisi zo kwa muganga n’izo muri banki (Sacco) cyangwa ku Murenge.Abifite ku mufuka ntibaba bakiri ba barwayi bihangana(patients),babaye ba baguzi basanzwe(clients).

Bamwe mu baganga babiteye imboni babandikira imiti n’impapuro zibiherekeza bakabohereza muri Clinique na Pharmacies bafitemo imigabane.Ngo n’ubuzima bw’amakoperative na bwo ni ngombwa! Ntawabura byose.Nibura bakabona aho bifatanyiriza n’abandi kuririmba ngo Koperative zirunguka!Ako kanyungu kagatuma baguma ku kazi basabye.

By Nshizirungu Aminadab,Rwamagana

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :