Hano mu Bugesera ntibyoroshye. Gushyingiza umukobwa ni umusalaba. Bamukwa ibihumbi 200 cyangwa 300 agatahana ibintu byikubye kabiri. Iyo habuzemo igare, ibyari ubukwe bihinduka ibindi, bugasozwa n’amarira.
Mushiki wanjye uzashyingirwa mu kwa kane yaturembeje. Kandi ababyeyi ni abakiranutsi ku buryo batatuma yishyingira. Aho bigeze ariko nta kundi byagenda. Ni umuco n’amajyambere by’Akarere.
N’abakobwa baba babikomeyeho mu rwego rwo kwigenga. Ntibaba bashaka kuba ba bagore bagomba gutegereza akantu kose ku mugabo. Hano muri aka gace, kutagira igare ni nk’umuhinzi utagira isuka.
https://www.youtube.com/watch?v=7nQuoTb_ZYY
Ukurikije uko abagore bayanyonga bagiye mu murima cyangwa kuvoma, Akarere kacu kari gakwiye guhabwa igikombe n’abandi bakajya baza kutwigiraho. Bityo icyari umutwaro cyangwa ikibazo cyaba inzira y’icyizere.
N’ubwo ntabyerurira ababyeyi kubera ibibazo by’amafaranga bigaragara biriho muri ino minsi, numva mushiki wanjye yatahana iryo gare rikazabageza kuri moto n’imodoka. Ni imbuto y’umugisha ababyeyi baba bamuhaye. Mu gihe umugabo yaba atari ikirirayo bagera kuri byinshi.
Njya ndota hateguwe amarushanwa y’abari n’abategarugori ku magare n’imirimo bayifashishamo. Ibyo byaba impamvu yo kubegereza inganda n’amaduka ziyatunganya hafi. Ndabyizeye.
By Isiragoye Jackson,Bugesera