Iterambere riragwira!N’abakecuru bazi Paparazzi.Muti gute?Nyirakamana yabanaga n’umwuzukuru we Shumbusho.Uyu Shumbusho akaba yiga muri ya mashuri makuru agezweho yitwa Nayini(Nine).
Ejo bundi hashize yageze mu rugo inkoko zitaha.Kaka amubaza niba yahuye na se bagatinda baganira.Shumbusho ati « Mukecuru ga burya,abagabo muri wikendi aba ari paparazzi;bagenda nk’imirabyo ntawe urabukwa,nta n’umenya inzira zabo keretse witwaje kamera ».
Nyirakamana aba yaritaye mu gutwi. Ati « Ngaho ongera inkwi mu ziko,nurangiza ujye kunzanira utuzi.Niriwe mpagaze kuri ririya vomo,none narushye;navuyeyo nikoreye amaboko;wowe baragutinyira ibyo bigango.Najye ngiye hirya aha kwa Vesitina, ndaje,sintinda. »
Muri ako kanya aba arasimbutse.Abana bamwakiriza yombi kuko bamukundira ibiganiro bye bihora ari bishya.Ataranicara neza aba aratangiye,ati « Abandi ko badakoma se Vesti,Paparazzi yaje ryari avuye mu matora? » Bose bibanza kubacanga. Ahita akomeza ati « Njyewe numiwe! Mwabonye uko abagabo bose biyamamazaga bari bifumbase naho abagore amaboko ari inyuma mu mugongo? »
Vestina ati « Sinari namenye ko ari papa Roza wavugaga!Yewe, ni ahandi yerekeje,naho ibya bene ariya matora twe twabishingutsemo. Niba ari amafaranga bazayaduce,ariko tutiriwe duteze agahanga ku zuba. »
Nyirakamana ati « Burya Vestina nawe ntuzi ibigezweho!Ntiwari uzi ko abagabo bose ari paparazzi ku buryo kubashaka ari ukwitwaza kamera?! »Abana na bo bati « Kweeee!!Abakubwiye ibyo barakubeshye, Mukecu!Reka tubaze Ayipadi nawe wiyumvire ukuri! »
Na we ati « Ibyo kubaza padiri nimubyihorere,ejo nari nibereye mu misa.Naramwiyumviye avuga ko ababajwe n’amakuru amugeraho y’uko abagabo bashize basuhuka kubera inzara. Ngo n’abakozi ntibakibona ubakopa!Yewe,mbiswa nitahire njyewe utamugira, hato ntasanga na twa dushyimbo twanjye batwikoreye! Muramuke simbiriyeho. »
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.