Indirimbo y’uburinganire imaze kogera hose.Iyo nyikirizo yo irazwi pe!Ariko iyo bageze ku bitero,abaririmbyi barebanaho,ngo harya ni hasi cyangwa ni hejuru?Rukabura gica.
Kera byari bibujijwe ko umugore ajya hejuru.Ni yo mpamvu bavugaga ngo « Umugore arubaka,ntasakara« ,cyangwa ngo « Arabyina, ntasimbuka. » Ariko ubu ibintu byarahindutse,na bo bazi gutera isharupanti, bakajya hejuru y’inzu bagasakara.
Duhere aho tuvuge se ko abagabo n’abagore babikora kimwe?Ntiwabona hari ibyo abagore basigaye bakora neza kurusha abagabo?
Aho si yo mpamvu abagore ari bo benshi mu nzego hafi ya zose zo mu Rwanda?
Niba atari byo,hazagire ugaragaza ko kujya hejuru kwabo mu isakara bituma amazi ameneka mu nzu cyangwa atagera hasi.Kimwe no mu ndirimbo,ubusanzwe bajya hejuru bikaryoshya amajwi y’urunyurane(voix mixtes). Ese byaryoha kimwe no mu majwi y’urujyano-ngano(voix égales)?
Hambere aha na none,abakaraza bari abagabo gusa.Nuko umurishyo ukajyana n’umurindi w’ibyo bigango.None ubu abagore na bo barawukaraga,
bagahuza umuriri na bagenzi babo bivugira inka n’ingoma.Namwe muzambarire aho ibyo bintu byerekeza.
Abagabo na bo ntibacikanywe. Barakubita ingobyi imugongo bakaberwa pe!Bamwe bati « Iri ni ishyano,ntaho byabaye! » Abandi, bati « Ngubwo uburinganire rero ». Icyo batamenya ni ukwitwaza inkongoro y’ababyeyi.Maze abagore bamwe bakabyuririraho sinakubwira.
Wawundi uturiye agasantere ntatinya kubwira umugabo we ngo « Sigarana abana nanjye ndasohotse » cyangwa ngo « Uyu munsi ni uwawe wo kwirirwa ku mashyiga,kopine wanjye yantumiye ».
Nuko na we akabona akanya ko kujya kwigusha neza.Kandi koko birakwiye.Yataha asanga abana bari kurira bahogoye,ati »Ese burya, mubabyara mutazi no kubahoza? » Umugabo, ati « Hari gihamya yindi se ko ari wowe ufite igisubizo ». Mu kanya ubuzima bugakomeza.Ese aho ibibazo babyumva kimwe ?
By B.P


Ese kuri iyi Pentekosti, ayo mazu bateraniramo azagerwaho na ya nkubi y’umuyaga uva mu ijuru ku buryo indimi zabo zumvikana?(Act 2,1-4). Nibyanga, bazazirikane iri jambo rya Yezu bemera:
Ino
Ntaho bucyicyera inkoni itarishije. Abaturage twaragowe.Haba mu mudugudu cyangwa mu Kagali
Mpakaniye yahuye n’uruva gusenya. Yazindukiye ku biro by’ushinzwe Irangamimerere ku Murenge.Nyiramama wanjye wari uri kwitonora inzara amureba nk’icyo imbwa yanze,
Vumiliya na we ati « Ibyo ni byo rwose!
Abarenga mirongo itanu
Ariko burya ngo 

Twebwe n’ubwo tutize bihambaye,hari igihe twibaza niba
Igiteye agahinda ni uko ejo n’ejo bundi nta kindi tuzakora uretse gukura isayo mu mihanda no mu mifurege tujugunya hepfo cyangwa haruguru.
Ifiriti yo birazwi ko itaribwa na buri wese.N’ubwo itarushya itegura, isaba ubundi bushobozi busa no gupfusha ubusa ku bakene(amavuta itwara).

Vous devez être connecté pour poster un commentaire.