Amajyambere yanze gusiga umuco!

Hahoraho inama zidahuga nyuma y’umuganda.Abantu baba bicaye hasi nka kera bateze amatwi umwami ku Karubanda. Abayobozi ntibaba baca urw’iteka gusa,baba bacurangira abahetsi.Kandi na bo baba bazi neza ko ibyo bavuga ari ibisigarakicaro.Buri kwezi bigahora gutyo.

Abarya ar’uko bavuye gupagasa ntibaba borohewe.Amande y’umuganda 2000fr ntabakanga,iyo bazi ko bashobora kwinjiza arenze 3000.Bahitamo gufunga umwuka aho kuva muri ayo manama ngo ni ibiganiro bareba hejuru n’abana babaririraho.

Girukubonye we abishyiramo urwenya ngo abona ari amajyambere yanze gusiga umuco kuko umuco w’iterambere utazapfa ubagezeho!Mu gihe yavuga ibyo,hatungutse umubyeyi bahetse mu ngobyi. Abantu bane bari mu mujishi icyuya cyabarenze, baherekejwe n’abandi nka 12 bo kugenda basimburana.

ingobyi

Yahise ahindukira antungira agatoki. Ati  » Ibyo navugaga ni nka biriya.Dore bose bariruka amaguru adakora hasi.Iyo haba amajyambere,ingobyi ntiziba zisigariye mu nzu ndangamurage, maze abantu bagakora indi mirimo? »

Burya koko inzara yigisha ubwenge.Abagore bamwe bari bakubise ibikapu ku mutwe nk’abatwaye ingemu y’umubyeyi na bo biruka inyuma y’iyo ngobyi kugira ngo abo muri Reveni(RRA) batabambura utwo bacungiyeho amaramuko.

Gusa nyine inzira ntibwira umugenzi.Babaye bakigera hafi ku gasoko bakubitana na ba Gatoki,abacuruzi bakuru tuzi nka infomazi(informers).Si ukwicinya icyara,baba basakiwe.Nta mbabazi nta mishinyiko kuko akazi nk’ako na bo kabatunze!

Abarira barayahora bakihanagura,abandi bakifata mapfubyi.Nuko bagahumuriza umutima ngo nta kundi,ubuzima bwarabishye kandi amategeko ni nk’amabuye iyo bayateye,buri wese yirwanaho yiruka cyangwa yihisha.Ni akaga mu ngo no ku babyeyi.

By Umulisa Sifa,Kiramuruzi

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

2 réflexions sur « Amajyambere yanze gusiga umuco! »

  1. Kera niga mu Kiburamwakahari indirimbo twajya turirimba ivuga ngo »IYI SI YACU IRARUHIJE IRIMO…….. »none maze kubibona pe!

    J’aime

Les commentaires sont fermés.

%d blogueurs aiment cette page :