Nyanza : Ibibazo byarabarenze bati « Nta kibazo dufite! »

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, AKarere ka Nyanza kagize ukwezi kudasanzwe kwahariwe  umuturage(Nzeli-Ukwakira). Ikibabaje ahubwo ni uko muri uko kwezi, umuturage aribwo yaharenganiye kubera amanama y’urudaca.

Abayobozi bo iyo baturutse iyo ku Karere, ntibaba banatekereza ko muri abo baturage biriwe babicaye imbere, harimo abagomba guca incuro kugira ngo babone icyo bararira. Urwitwazo ngo ni uko nyine amafranga bari gukoresha bajyanye ibibazo byabo ku Karere, bayakoresha ibindi.

Ibibazo birenga 300 byarabajijwe

Tariki ya 8 Ukwakira ni bwo uko kwezi kwashorejwe mu Murenge wa Nyagisozi. Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme, yari yitabiriye uwo munsi ari kumwe n’Abanyamategeko ndetse n’inzego zishinzwe umutekano, Polisi n’Igisirikare.

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza yavuze ko ibibazo bisaga 300 byakemuwe. Ariko se ubwo bari bakiriye bingahe? Ese abaturage bazajya bategereza ukwezi kumwe mu mwaka ngo bakemurirwe ibibazo? Ikindi gihe se bazaba bihishe he abo mu Nzego z’Ibanze babitinza?

Abo byarenze bati « Nta kibazo dufite »

Abanyarwanda muri rusange ntibigora. Akenshi bagorwa n’Abayobozi. Iyo abo ba Nyakubahwa baje, ibyihare ni byo bivuga akari i Murore! Abazi gukenga bo ntibirirwa bata igihe. N’ab’i Nyanza na bo ni uko.

Umunyamakuru yashatse kumenya niba hari ibibazo bataboneye umwanya wo kubibwira abayobozi, bati  » Nawe ijisho riraguha! Nta kibazo dufite! » Umugabo wavugaga areba hirya no hino ko batamwumva, ati « Ubu se wakwirirwa wicaye hano ari gusa? Bariya se ko baje ku kazi, nkanjye nintaha ndarya iki? Ibibazo ni byinshi wa muntu we!« 

Gushima biteye amakenga

Hagati aho abashima bari batangiye guhaguruka nk’abatumwe. Abarenga 15 ngo barashima Perezida wa Repubulika ko yabahaye imihanda, ko yabahaye amazi, ko yabahaye umuriro, ko yabahaye...Ibiri amambu, si we wari wakoresheje inama! Ese iyo ahaba yari kwihanganira gukomeza kumva ibintu nk’ibi?

Gushima si bibi ariko iyo bikabije bitera amakenga. Uwatangaje ni umukecuru wari wambaye incurikirane nyamara agahamya ko yiteje imbere abikesha Nyakubahwa Prezida wa Repubulika! Ati « Umwaka ushize navuye muri Viyupi none ubu mfite miliyoni 3 kuri konti » Abari aho bose baraseka, bati « Koko , Mukecu, ayo mafranga uyafite muri Banki cyangwa ari munsi ya matora? »

Umukecuru si ukuzamura ijwi yivayo. Ati  » Na matora ndayifite, ariko ni iyo kuryamaho mwana wa! Igihe cy’ubujiji cyarashize. » Ako kanya ahita akora mu gasakoshi ke, ati « N’IKOFI ngiyi irimo bitanu, mufite ikihe kibazo? Ni bangahe, abagabo bafite nk’iyi? Abagabo bose barebanaho. Inama irangira ityo. Byari urwenya gusa! Ni ibibazo…

By Kayijuka Erasme/Nyanza

Birababaje: Rwose ibintu byaracitse!

Amahirwe abantu bagira ni uko badafata ibintu kimwe.Hari ababerwa no gukuririza inkuru, hakaba n’abakunda byacitse.Hari abareba ntibabone,hakaba n’ababibona bakarenzaho uruho.

Nguko uko ibibazo bikomera cyangwa bikaburirwa umuti kandi ibisubizo bitabuze.Uti, « None hakorwa iki? » Ibaze nawe bikubayeho kuri ubu buryo kandi ari incuti yawe ibikuzanyeho.

Reka ntibishoboka!Ahaaa… Umuntu yaturutse muri Nyaruguru ajya kwa mugenzi we i Nyagatare kumutekerereza ibyago byateye mu Karere k’iwabo.Nk’uwisanga ati, »Rwose ibintu byaracitse,abantu barapfa umusubizo »

Nyir’urugo, ati « None se ngire nte? » Ahita yungamo ati « Mwebwe mwari gupfa kudoda ibyacitse,mukareka abantu bakipfira…Areba hejuru mu kirere,arongera ati « N’inzovu zirapfa nkanswe udusimba!Muyobewe se ko ufite ibintu atabura abantu?! »

Uwibwiraga ko aganyira incuti ataha yumiwe.Ageze ku irembo atangira kwivugisha ngo nta by’iki gihe…Na hano ijuru si ryeru.Bitewe n’uko bwari bwije, yifatirwa Coaster.Bamubajije ikarita arayibura,bati « dore Twegerane aho ziriiii…Nyaruka bwangu »

Yagiye shishi itabona,agerayo ari intere,mbese nk’umupfu usanze abandi.Na byo birababaje.

By Karwera Agnes/Remera

Hari abategetsi abaturage banukira bakabakizwa n’inkoni

Abaturage bakubitwa n'abayoboziNtaho bucyicyera inkoni itarishije. Abaturage twaragowe.Haba mu mudugudu cyangwa mu Kagali ducungishwa inkoni nk’amatungo. Wagera ku Murenge cyangwa kuri Polisi ho bikaba ibindi.Umuntu agatunarikwa turebera, ntawe ubona icyo yabikoraho.

Iyo atagukubise ivuna igufwa,akurebana isesemi ukumva urigaye.Twajyaga tugira ngo bene ubwo buryo n’urwo rugomo ni iby’abagabo gusa.None n’abagore bafashwe n’iyo ndwara.Apfa kuba yicaye mu biro!Kumugera imbere ni nko kwegera ikigirwamana.

Abayobozi banukirwa n'abaturageMpakaniye yahuye n’uruva gusenya. Yazindukiye ku biro by’ushinzwe Irangamimerere ku Murenge.Nyiramama wanjye wari uri kwitonora inzara amureba nk’icyo imbwa yanze,ngo najye gukuramo inkweto azisige hanze ziranuka.

Undi na we ati « Ariko abana b’iki gihe ntimucyubaha!Ntubona ko ungana n’umwuzukuru wanjye muko?Nawe uzaze hakurya iriya iwacu n’amaguru twumve uko izawe zihagera zihumura! » N’agasuzuguro kenshi ati « Ibyo ntacyo bimbwiye,ahubwo nutagira vuba ndaguteza abashinzwe umutekano bakumvishe ko hano ari mu buyobozi »

Vumiliya wari umaze akanya na we ategereje, ibyari bibaye ku musaza ntibyamuteye gukenga kuko uwo mukozi bari bariganye,ariko agira ibyago byo kubura akazi.Yinjiye yirya icyara ngo buriya we biracamo vuba.

Akigera ku muryango,asanganizwa inabi ngo namubwirire aho atamwegereye.Undi akora nk’utabyumvise, ati « Ngirira vuba Mariya we, impumuro nk’izo zo mu biro natwe abakene ntituzimenyereye. »

Umuyobozi wawe ntiyatinze kumwereka ko ari ntaho bahuriye.Yaramweruriye rwose ati « Ntiwitwaze ko twiganye ngo uze guteza ubwega!Ahubwo wagombye kuba wibaza impamvu navuye ku Mubuga nkaza kwicara iwanyu muri uyu mwanya kandi nawe uhari! »

Abaturage basuzuguweVumiliya na we ati « Ibyo ni byo rwose!Kuba twararangirije rimwe Kaminuza ntibihagije!  Simba nambaye aka gatenge ka Nyiramusazi!Ndabizi ko wazanywe kubahiriza gahunda za Leta.Abo mu Kinyaga ntituba tuzizi,tugomba kuzibwirwa.Nanjye rero ni cyo cyanzinduye ngo nzumve rwose.  » Barebana akanya nk’abataziranye…Natwe hanze aho mu madirishya twumiwe.

Nyamara duhora tubwirwa Imiyoborere myiza ndetse tukayiririmba.Birakwiye ko abaturage (citoyens) bahabwa icyubahiro kibakwiye(dignité)cyangwa bagafatwa nk’abakiliya nyiributike atagaraguza agati(maltraitance)kandi ari bo bamubeshejeho.

Ayirwanda Martin/BUSHENGE

Amabwiriza y’ibukuru aratumaze!

Birasanzwe ko inyamaswa nini zitungwa n’intoya. Muri iyi si ni ko bimeze. Buri yose igira uburyo bwo kwirwanaho. Ariko se umuturage urenganijwe n’amabwiriza y’ibukuru abariza he? Arengerwa na nde? Yabigenza ate mu gihe akiri ya nsina ngufi icibwaho amakoma?

Vuba aha hadutse inkubiri yo gukoresha utumashini twa EBM dutanga inyemezabuguzi(facture). Ibyo bintu byaturutse iyo hejuru babitura ku bacuruzi, hatabayeho kugishwa inama no koroherezwa mu kutugura.

N’ubwo kudukoresha ubwabyo atari bibi, ariko turahenze byabuze urugero kandi isoko ryatwo na ryo ni amayobera. Twaba twapfuye kikaba ikindi kibazo. Bene byo bakaguca ajya kungana n’agura inshya, ngo niwanga wirengere amande.

Na bamwe bitwa abunganizi mu bucuruzi bagira gutya ngo hari amabwiriza mashya avuye hejuru mu Kigo cy’Imisoro. N’uwagombaga gusonerwa akegekwaho urusyo. Buri wese uko ashoboye akegeza intugu hejuru. None abacuruzi batari bake batangiye gukinga imiryango bigendera za Uganda na Zambiya.

Mu nzego zinyuranye

Bene ayo mabwiriza ntagira imipaka. Hari n’aherutse kuva muri MINEDUC yatumye abarimu ba hano iwacu muri Kayonza badahemberwa ku gihe(kugera tariki ya 16/03, serumu y’ukwa 2 yari itarabageraho) kandi ahandi amafaranga barayabonye. Bitera kwibaza niba abo anyuraho batabanza kuyazunguza mu gihe mwarimu we abuzwa amahwemo n’abamwishyuza kode cyangwa aho bamwanditse(yikopesha).

Amabwiriza

N’ejo bundi abanyamategeko bakuviriye i Kigali bugama ku baturage ngo bagiye kubaburanira ingurane z’ibintu byabo byangijwe na Leta. Bitwaza amabwiriza mashya y’uko abaturage bagomba kwishyira hamwe bakegurira ikibazo cyabo abo banyamategeko kuko badahabwa munsi ya 500000frw ku rubanza. None bamwe n’ihene zabo ubuyobozi bwazitwaye ngo ntibatanze Mitiweli!

Abayobozi batowe vuba aha bo batangiye kubigira urwitwazo. Si iby’imihini mishya itera amabavu. Ni akabi kamenyerwa nk’akeza. Rwose amabwiriza y’ibukuru aratumaze! Ariko se tuzatabarwa na nde? Niba n’ahandi ari uko, sinamenya. Abo dusangiye ikibazo bazatubwire uko bo babigenza.

By Sam Ruziga/Kayonza

%d blogueurs aiment cette page :