Na byo biryoha bitera gusaza imburagihe(suite)

Mu minsi mikuru   ya Pasika, ngo ibirayi byabonaga umugabo bigasiba undi.Muri Kigali ngo ikilo cyaguraga amafaranga 300 kandi ubundi kitarenzaga 190 .Abenshi biririye amafiriti akorwa n’uruganda rwa Musanze.Naho abandi bifatira agaceri nk’uko bisanzwe ku minsi mikuru.

Kandi n’ubundi kubura ayo mafunguro yombi  ku meza ni ukunyagwa zigahera.Nyamara n’ubwo atubangukira bwose,ari muri bya biribwa  biryoha bitera gusaza imburagihe.Muti gute?

UMUCERI WERA

Abantu benshi bikundira uwera.Kuwukubita amaso ku isahani muri iryo bara ry’urwererane n’agasosi ku ruhande,ubwabyo bituma amazi yuzura akanwa na apeti ikiyongera.

Hari n’ibihugu bawurya buri munsi,umwaka ugashira.Nyamara uwo muceri wera(riz blanc)ngo si mwiza na gato kuko uba ukennye ku ntungamubiri nka magnesium zirinda diyabeti.

Abongabo rero batawusiba bagira ibyago byo gufatwa n’iyo ndwara y’igisukari(diyabete) kimwe n’indwara z’amara(vessie).Ikindi kandi bisanzwe bizwi ko umuceri utera indwara ya beriberi kuko udafite thiamine cyangwa vitamine B1.Ni bwo usanga umwana yarabyimbaganye,n’umusaza yarahinamiranye kandi badasiba kurya.Muganga yababwira ko bafite ikibazo cy’imirire,bati « Birashoboka se kandi duhorera umuceri? »

IFIRITI

IfiritiIfiriti yo birazwi ko itaribwa na buri wese.N’ubwo itarushya itegura, isaba ubundi bushobozi busa no gupfusha ubusa ku bakene(amavuta itwara).

Ku rundi ruhande, imitegurire (cuisson) y’ifiriti itera iki kiribwa kubanguka mu kugabura ariko nticyorohere umubiri.Ngo gucanira ibirayi mu mavuta bituma amidon ihinduka nk’uburozi (glycation) bityo impyiko (reins) n’imboni (rétines)ntizibashe gukora neza naho uruhu rugapyinagara maze uw’imyaka 40 cyangwa 50 akaba asa na nyogokuru iyo atagenda ahunyiza nka sogokuru.

Na none kandi,yaba ifiriti cyangwa umuceri, hari abagera ku meza ngo ntibimirika,umunyu ni muke! Bakawongeramo mpaka ururimi ruryohewe. Bakibagirwa ko uwo munyu w’igisoryo ugera mu mubiri ukihutisha umuvuduko w’amaraso kugera ubwo uruhu rukobana(cellulite).

Ngo burya impamvu inka zikenera umunyu cyane ni ukugira ngo uruhu rukomere.Aha rero niho abahanga bahera bavuga ko biriya biribwa byombi(bitarenga umunwa nta munyu)bitera gusaza imburagihe.Niba utifuza kugira uruhu nkurw’inka ni ukureba urugero rw’umunyu ukwiye muri ayo mafiriti n’umuceri.

Dore n’ubundi iminsi mikuru iregereje;Asensiyo na Pentekositi.N’Impeshyi ibereye ibirori by’umwihariko na yo yaje.Ubwo uzaba watumiwe mu birori byo Gushyingirwa cyangwa Gukomezwa, iby’Amasakramentu ya mbere cyangwa ay’Ubusaseridoti, ntihazabura aho biba ngombwa kurya uwera cyangwa amafiriti bikakuva ku nzoka.

Naho ku ngaruka mbi,birumvikana ko ubirya rimwe cyangwa kabiri mu mwaka nta ngaruka zindi.We ahubwo twamubwira ngo nubibona, uryoherwe!

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :