Burya umubiri ubika byinshi.Umusore w’imyaka 19 yamaze igihe kinini amatwi amurya bitavugwa.Bigera n’aho atangira kumva ibisa n’ibivumvuri byiruka mu matwi.Ubwo n’umutwe ntiwari umworoheye.
Uwo musore w’Umushinwa yagiye kwa muganga.Iyo biba nko mu bihugu bimwe na bimwe, bari guhita bamuha ibinini by’umutwe agataha.Umudogiteri we, yemera ko utavura ikintu utazi.Yabaye akimugeza ku isuzumiro akubitwa n’inkuba.
Uburyaryate mu gutwi kwa Mr Li ntibwavaga ku busa.Inyenzi agahiryi zari zarafashemo ibirindiro.Ngo iy’ingore yari yaramaze kwarikamo, itereramo amagi 25.Izi nazo ntizatinze kuvuka.Nguko uko inyenzi 26 zashajije umusore.
Iyo atajya kwa muganga ubishoboye,yari kwiruka ku musozi bakagira ngo ni ibisazi cyangwa ngo ni ibindi bibabazo.Mu bice bimwe(byo mu Rwanda)ho bavuga ko ari amarozi.
Na we ariko ngo zacukuyemo imyenge itazamusiga amahoro.Abaganga ntibazi neza niba uko gutwi kw’iburyo kuzongera kumva neza nk’ibisanzwe. Cyakora zo yarazikize.
Niba uhorana umutwe udakira, n’amatwi ntaguhe agahenge birakwiye kwegera muganga wagufasha gushaka ikibitera aho kukuvura uburyaryate gusa.
By P.B