Bagera kuri 400.Bari mu kigero cy’imyaka 18 na 30.Twabasuye kuri iki cyumweru cya Pentekoste.Pasteri Mukuru wari utuyoboye yaberetse ukuntu Mwuka Wera azabigisha byinshi.Ariko bo wabonaga amaso ari ahandi, umutima wo ntawamenya aho wari uri.
Mu minota 15 twahawe ngo tubagezeho ubutumwa bwiza, twashoboye kwakira n’ubwabo bwo gutabaza.Bo ngo ntibazi igice barimo n’icyo bazira cyangwa bategurirwa.Si abasirikare, ariko bahabwa imyitozo ya gisirikare;si Abanyarwanda ariko bigishwa iby’umuco n’amateka…
Ngo icyatumye bazanwa mu kigo cya Gabiro Training Center ntigisobanutse.Bavanywe mu nkambi ya Mahama i Kirehe babwirwa ko ari mu rwego rwo kubarindira umutekano.Kandi koko hararinzwe pe!N’aka gafoto byabaye nko kukiba.Birashoboka ko ari ikoranabuhanga abarinzi bataramenya.Twanze gufata menshi ngo batadukeka amababa.
Ubwo twari tugeze mu gice cyo gutanga ibyifuzo byabo ngo tubyerekeze ku Mana,humvikanye amajwi avuga ngo « Muzatubarize niba ibi bintu dukorerwa byemewe mu mategeko agenga impunzi. » Twarabasengeye,ariko mu mutima nkibaza niba Imana izumva iryo sengesho kandi bo badashaka gusubira iwabo intambara ikiri yose.
N’ubwo igihe cyari gito,abayobozi barishimye ngo barizera ko Ijambo ry’Imana rizafasha abo basore gusubira mu nzira nziza;ngo abenshi bafatiwe imico mibi y’ubusambo, gufata abana b’abakobwa ku ngufu, n’ibindi bidakwiriye umuco Nyarwanda.Natwe tuti « Uwiteka abiyereke ». Kumenya ukuri nyako biragoye.Ese hari ikindi cyabakorerwa?
By Gashabizi Esdras/Nyagatare