Mutagatifu Athanase:Ingabire yo kutarambirwa!

Kuko amatariki ye y’amavuko atazwi neza,bakeka ko Athanase yavutse hagati ya 296-298.Yavukiye Alexandrie ya Misiri,aho yabereye n’Umweiskopi igihe kirekire.

Azwi cyane mu kurwanya ubuyobe(hérésie)bwashakaga kwemeza ko Yezu atari Imana(contre sa Divinité)kandi ko niba ari Imana atari Umuntu(contre son Humanité).

Iryo tsinda ry’ubwo buyobe ni ryo ryaje kwitwa arianisme kuko ryari riyobowe n’umupadiri witwa Arius.Ryatizwaga umurindi no kuba rishyigikiwe n’abagenga b’iyi si,cyane cyane abami batifuzaga ko abepiskopi n’Abapapa babasumbya ububasha.

Ubwo yatorerwaga kuyobora Kiliziya ya Alexandrie,abamurwanya,barimo n’umwami Constantin,barushijeho kuba benshi no kugwiza ubukana.Bageze n’aho bamurega gufata ku ngufu umugore wemezaga ko amuzi neza,nyamara mu rubanza amwitiranya n’umwe mu bapadiri ba diyosezi ye.

Ntibyahagarariye aho, kuko banamureze kwica umwepiskopi mugenzi we akamutema ukuboko.Ubwo yari ageze imbere y’abacamanza,Arsène yaregwaga ko yishe yigaragaje ari muzima,anerekana amaboko ye,maze abamuregaga babura iyo bakwirwa.

Ibyo bigeragezo ntibyamubujije kumara imyaka igera kuri 46 ku buyobozi bwa Kiliziya,kuva tariki ya 8 Kamena 328 kugeza tariki ya 2 Gicurasi yitaba Imana muri 373.

N’ubwo iyo myaka atari mike,imyinshi yayimaze mu bwihisho(clandestinité)no mu buhungiro(5 exiles).Abo yabaniye neza batumye abanzi be batagera ku ntego yabo yo kumwica.

Nta gushidikanya ko ubuzima bwe bwose ari inyigisho ku mbuto z’ukwemera gushinze imizi muri Kristu,n’iz’ingabire yo kutarambirwa(ténacité et constance.)Ubwe yarivugira ati(citation): »Celui qui va vers Dieu ne s’éloigne pas des hommes,mais se rend plutôt proche d’eux »

Twifurije umunsi mukuru mwiza abamwiyambaza bose.

By B.P

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :