Uriya mukobwa akiri muto baramurebaga bagaseka ngo nagende ni mubi, azapfa nta mugabo abonye!None dore bamwe b’ibishongore yabatanze kurushinga,aratunga kandi araheka.
Umukobwa n’umugabo bakennye bagira ibanga ryabo ryo kubaho ribera benshi amayobera
Uwo mugabo mureba,atunzwe no gutega amafuku!Bene imirima arayabakiza,akabaca amafaranga y’umubyizi,na ya mafuku bakayamurekera ngo niyitwarire azikirire!Yagera mu rugo abana bagaseka!Abamubona agenda bagahora bamubaza ngo ko udahinga ukaba utarwaza bwaki,ubayeho gute?Igisubizo cye cyababereye amayobera kuko cyumvwa na bake: kubaho kwanjye ni ibanga rya Binenwa.
Sembeba na Samusuri basigaye ari imfubyi,abantu bibwira ko ibyabo birangiye,ko batazapfa bibeshejeho cyangwa ngo bumvikane.Ababyeyi babo bakiriho,buri wese yari iyizimiza ikicyura.Batoraga batamira nta kuzigama,icy’agaciro babonye bakakiraha nk’abihahiye.
Igihe cyo kwirwanaho cyarageze baca akenge,basanga ntacyo bageraho badashyize hamwe.Ntibyatinze icyo cyemezo kirabahira,none babarirwa mu baherwe.Abababonye barabirahira,ngo ubuzima ni amayobera koko,ntawakeka ko bene naka bakikurayo,na bo baka abagabo.
Sikubwabo yajyaga kwiga yaziritse umugozi mu nda.Kubera imibereho mibi,amashuri ayarangiza zahize.Nk’ibisanzwe aherekeza abandi mu manota.Ubwo abahisi n’abagenzi bamusekaga ngo ntakiri mu mutwe,we yari yishimiye urwo rufunguzo atahanye mu ntoki.
Impfubyi kimwe n’abakijijwe mu kwemera,iyo ubuzima bubagoye bakomeza kubaho, abatabyumva bakabona ari amayobera
Ntiyatinze kubimenya,ubu nta rugi rukimukanga.Ntiyihaye ibyo gutegereza ko mwene Ngofero ahamagarwa.Yarihagurukiye ubwe yihagararaho.Abamusekaga iyo bahuye, ni we ubagurira,bagera hirya bakazunguza umutwe ngo turabyemeye burya koko ubuzima ni amayobera.Ngo ariko uriya uramwibuka yambaye incurikirane?
Kubera guhora mu masengesho, urugo rwabo rwari rwarabaye Bagiramenyo.Ariko Imana basenga yari yarabarinze gusabiriza.Abandi babaryaniraga inzara ngo kuki Iyo Mana biruka inyuma itabakiza?Bene ayo magambo ntiyabaciraga umwenda.Ubwo baherutse i Kibeho,bavuyeyo akanyamuneza ari kose.Ubuhamya batanze ni uko n’ahabaye amabonekerwa, abaho bose batabayeho kimwe.Ibi na byo ni amayobera.Aho Imana ntiyaba irenganya?
Abari mu bisubizo murabivugaho iki?
By P.B