Dore ishyano:Umukobwa yarongoye nyina umubyara!

Misty Velvet Dawn Spann akomoka mu Ntara ya Oklahoma,muri Amerika.Uwo mukobwa w’imyaka 26 y’amavuko aherutse gukatirwa imyaka 10 y’igifungo kubera yarongoye nyina umubyara.

Uko bahuye bigeze aho kwibanira

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru « Tulsa World »,mu mwaka wa 2014 ni bwo nyina Patricia Ann Clayton w’imyaka 44 yongeye kubona 3 mu bana be bari baratandukanye kera cyane.Uko bagendaga baganira ni ko barushagagaho guhuza urugwiro.Ni bwo muri Werurwe 2016 biyemeje gusezerana imbere y’amategeko.

Mu rukiko,Misty Velvet yiyemereye ko yakoze amahano maze agabanyirizwa ibihano. Nyina yari yamwemeje ko umubano wabo utabangamiye amategeko.Iby’amasano yabishidikanyagaho kuko izina rye ritagaragaraga ku cyemezo cy’amavuko.Habaye ah’ubuhamya bw’abaturage baje kwerekana neza ko ari we rwose nyina w’uwo mukobwa.

Umugore Nyirakamenyero

Urukiko ntirwatinze kubatandukanya no gutesha agaciro(annuler)uwo mubano mutindi.Ikibabaje ni uko uyu mubyeyi gito yari amaze kubigira akamenyero.Ngo mu mwaka wa 2008 yari yarongowe n’umuhungu we,Jody Calvin Spann.Uyu musore ni we waje kubimenyesha ubuyobozi maze muri 2010 buca ayo mahano.

Patricia yasobanuraga ko nta kibi bakoze kuko yashakaga kumufasha kutajya mu gisirikare ku ngufu(intégrer l’armée).Icyo gihe yarababariwe,ariko ubu noneho ibye n’umukobwa we bizamugeza kure.Kubera ko bombi bafite imyaka y’ubukure,bashobora kuzahabwa ibihano bingana:imyaka 10 buri wese.Namwe nimumbwire:aka si akaga ku muryango koko?

A lire: sur Parismatch.com

By P.B

France:Yariye umuneke bamwirukana shishi itabona!

Ni umusore ukiri muto.Yakoraga mu mangazini Leclerc, azwiho gucuruza ibintu byinshi(Supermarché)mu gihugu cy’Ubufaransa.Mu mwaka wa 2016 yirukanywe nta nteguza bamuziza ikosa rikomeye(faute grave)yakoreye ku kazi.

Iryo kosa kandi koko ngo rirakomeye cyane:kwiba umuneke akanawurira ahongaho kandi amategeko y’ikigo(règlements internes)abibuza.Ubwo yari ari mu rukiko rusa n’urw’Abunzi(Prud’hommes)rw’ahitwa Périgueux,uwo musore yireguye avuga ko atibye, ko ahubwo yivuraga isari kugira ngo akomeze akazi.

Nta gukina n’ifaranga

Ibintu nk’ibi bireze muri iki gihugu aho bikomeje kugaragara ko ku bacuruzi,nta gukina n’ifaranga.Ngo igihombo gihera kuri duke.Undi mukozi wakira amafaranga(caissière)aherutse kwirukanwa azira ko yihanganiye umukiliya wari ubuze amasantime 35 yo kongeraho(35 centimes=400frw!)ku bwishyu.

Urubanza yaje kurutsinda maze umukoresha we ategekwa kumuha indishyi z’akababaro(dommages et intérets)zingana n’ibihumbi 15000 by’amayero(15000€=hafi miliyoni 15 z’amanyarwanda).

Icyo kimwaro azagikira?

Uriya musore na we ngo urubanza rwe ruzasomwa tariki ya 11 Ukuboza.N’ubwo ngo « Uwiba igi atareka n’ikimasa »(Qui vole un oeuf,vole un boeuf),twizere ko na we indishyi z’akababaro  zizamugeraho.

Ariko se azabona indishyi ki zizamukiza icyo kimwaro cyo kwiba umuneke kandi akorera amafaranga arenze ay’igitoki kizima?

By P.B

Les bienfaits du curcuma pour notre santé

Il est connu comme épice parmi tant d’autres.Pourtant,outre sa capacité à colorer d’un magnifique jaune doré les plats d’ici et d’ailleurs, le curcuma(turmeric) a de nombreux atouts et bienfaits pour notre santé.

Ce composant principal du curry est extrêmement antioxydant,anti-cancer(inhibition des tumeurs),anti-inflammatoire.Son activité est comparable à celle des vitamines C et E et les études ont montré son rôle essentiel dans la lutte contre les maladies neurodégénératives.

Pour les chercheurs chinois et indiens,l’extrait de curcuma augmente la sécrétion d’acides biliaires de plus de 100 % ainsi que la solubilité des sels biliaires. En stimulant les fonctions hépatiques et en accélérant la contraction de la vésicule biliaire, permettant une meilleure évacuation de la bile dans l’intestin, il nous aide à mieux digérer.

 

Le curcuma protégerait également l’estomac : des chercheurs thaïlandais ont observé une régression complète des ulcères duodénaux et gastriques chez 75 % des sujets à qui on avait donné 3 g de curcuma par jour, répartis en 5 prises durant 4 à 12 semaines. Ils ont émis l’hypothèse que cette propriété anti-ulcéreuse peut être due à l’activité antihistaminique et antibactérienne du curcuma, une bactérie étant souvent à l’origine des ulcères.

Stimulant digestif,il soutient ainsi les foies paresseux en apportant un véritable confort gastrique et intestinal.Est-il question de la simple phytothérapie?Essayez 1 cuillère par jour ou 3 bols en raison de 2 cuillerées à café,et vous verrez.

By P.B

Comment les Japonais font l’amour avec les coussins

L’usage des sex-toys n’est pas le propre de la culture occidentale.Les Japonais en ont fait l’art de susciter et d’entretenir le plaisir.

Au Japon, matelas, édredons et oreillers peuvent devenir des sex-toys !C’est l’anthropologue Agnès Giard qui nous révèle l’attachement des Japonais à ces sex-toys, car « n’ayant pas de forme définitive, ils peuvent épouser les contours de tous les fantasmes.

Ces jouets sexuels ,appelés coussins à étreindre, ils se coincent entre les bras et les jambes et sont de véritables objets masturbatoires. Parfois ce sont des Kû pillows,de simples matelas de plastique. Ils ont une taille humaine et sont ornés de dessins de beaux jeunes gens et de séduisantes jeunes filles habillés sur le côté face du matelas et déshabillés sur le côté pile.

Parfois aussi,ce sont des Daki-makura, de longs traversins ornés de filles ou de garçons.Il y a encore les poupées traversin à taille humaine en version homme et femme; ils sont baptisés Cotton Wife et Husband Hug Pillows, épouse et époux de coton, peuvent être habillés, couchés dans un lit, assis sur une chaise…

En vue des jouissances désirées,des moments de silence sont prévus pour que chacun puisse imaginer ses propres rapports grâce à ces êtres de rêve.C’est le charme de la culture nipponne dans l’art de susciter et d’entretenir le plaisir.

L’usage des sex-toys ne serait donc pas le propre de la culture occidentale,tel que la plupart s’imaginent.

 

A lire: Les Japonais font l’amour avec les coussins
By P.B

Birababaje: Rwose ibintu byaracitse!

Amahirwe abantu bagira ni uko badafata ibintu kimwe.Hari ababerwa no gukuririza inkuru, hakaba n’abakunda byacitse.Hari abareba ntibabone,hakaba n’ababibona bakarenzaho uruho.

Nguko uko ibibazo bikomera cyangwa bikaburirwa umuti kandi ibisubizo bitabuze.Uti, « None hakorwa iki? » Ibaze nawe bikubayeho kuri ubu buryo kandi ari incuti yawe ibikuzanyeho.

Reka ntibishoboka!Ahaaa… Umuntu yaturutse muri Nyaruguru ajya kwa mugenzi we i Nyagatare kumutekerereza ibyago byateye mu Karere k’iwabo.Nk’uwisanga ati, »Rwose ibintu byaracitse,abantu barapfa umusubizo »

Nyir’urugo, ati « None se ngire nte? » Ahita yungamo ati « Mwebwe mwari gupfa kudoda ibyacitse,mukareka abantu bakipfira…Areba hejuru mu kirere,arongera ati « N’inzovu zirapfa nkanswe udusimba!Muyobewe se ko ufite ibintu atabura abantu?! »

Uwibwiraga ko aganyira incuti ataha yumiwe.Ageze ku irembo atangira kwivugisha ngo nta by’iki gihe…Na hano ijuru si ryeru.Bitewe n’uko bwari bwije, yifatirwa Coaster.Bamubajije ikarita arayibura,bati « dore Twegerane aho ziriiii…Nyaruka bwangu »

Yagiye shishi itabona,agerayo ari intere,mbese nk’umupfu usanze abandi.Na byo birababaje.

By Karwera Agnes/Remera

Elle est millionnaire, mais n’a pas d’amis

Jane Park est une jeune fille britannique dont la vie est devenue un enfer après avoir gagné la loterie d’Euro Millions. Elle a eu une cagnotte de 1 million de livres(1.2 millions d’euros). Elle avait seulement 17 ans.

Quatre ans plus tard,elle avait tout acheté(Range Rover,)pour avoir plus de propriété;elle avait voyagé et tout essayé pour changer son physique(nouvelle poitrine plus saillante..). Elle n’est pas satisfaite.Elle a l’impression d’avoir 40 ans!

Elle a de l’argent mais n’a pas d’amis.N’étant pas si jolie,les hommes l’approchaient pour son argent et non pour ce qu’elle est.Elle est toute seule dans ce monde des millionnaires et des affaires.

Déçue,elle cherche encore l’amour et pouvoir travailler normalement.En même temps,elle décide de poursuivre en justice la société,Française des Jeux qui gère cette loterie au Royaume-Uni.

Elle l’accuse de négligence,car elle n’a pas respecté la majorité(18 ans). Et au lieu de rendre l’argent,elle demande dommages et intérêts.Cela veut dire encore plus d’argent.C’est vraiment de l’adduction!

See more: Millionnaire et déçue

By P.B

Si cet article vous a plu,n’hésitez pas à le partager sur Facebook ou à l’envoyer à vos amis.Vous nous aiderez ainsi à faire connaissance avec eux!

Guinée:Les vaches qui meurent en prison comme des hommes à Gaoual

Dans certains pays,les bêtes ont plus de valeur que les humains.C’est l’exemple de ces vaches d’Alpha Condé

C’est une histoire ‘’rocambolesque’’ qui vient de se passer au Nord de la Guinée dans la préfecture de Gaoual ! Cette zone à vocation agro-pastorale située à cheval entre la Basse-Guinée et le Foutah Djallon a été le théâtre d’une scène sortie de l’ordinaire, opposant des bouviers à l’autorité locale.

De quoi s’agit-il? Une histoire des vaches qui meurent en prison; elle est ainsi racontée par les éleveurs pour souligner le sort de la population dans ce pays de Guinée Conakry,dirigé par Alpha Condé.

Une vraie histoire qui relate la mal gouvernance de ce pays et les dysfonctionnements de sa justice.Un pays où la gendarmerie et les juges savent savamment se jouer des éleveurs comme de tous les citoyens.

Quoi!Derrière chaque mort se trouverait la main invisible du chef de l’État?Dans cette région,la gendarmerie a vendu les vaches des éleveurs.Ceux-ci ont saisi le juge d’instruction qui a mis les vaches en prison.Après deux jours,elles étaient mortes.

Éleveurs et vendeurs ont fait recours au Préfet qui les a renvoyés au Procureur.Celui-ci les renvoie au Ministre de la Justice qui leur déclare que les affaires des vaches en prison sont traitées par le Président de la République!

A lire: Des vaches qui meurent en prison…

By Boubacar Loudah

Amoureuse d’un migrant,elle passe devant le tribunal!

Tout migrant est-il un délinquant?De la « Jungle de Calais » en Angleterre,pourquoi attendre tant d’années?Béatrice Huret a-t-elle été la seule à se poser ces questions?

Qui nierait qu’être migrant est parfois un délit,lui expliquerait ce qu’elle a fait de mal.Elle sera jugée le 27 juin au tribunal correctionnel de Boulogne-sur-Mer.
Elle est accusée d’aide au séjour irrégulier d’un étranger en France.  » Mais, elle n’a « aucun regret », parce qu’elle a aidé Mokthar « par amour. »

Amoureuse d’un migrant devait-elle passer au tribunal?

By P.B

Yakunze agahiye nk’umukino ahatera umutwe!

Ni umusore ukiri muto rwose.Yashakaga kwegukana ibihembo.Hari mu  marushanwa yari yateguwe na Supermarché.Umukino wari uteye ukwawo.Hagombaga kugaragara umuhanga mu kwanywa vodka nyinshi.

Muri ako gace k’Uburusiya kitwa Volgodonsk,abanywi b’agahiye bari 40 bitabiriye iryo rushanwa.Uwatsindaga yegukanaga andi macupa 10 ya vodka.Umwe muri bo litiro 3 ntizamusize amahoro. Yaguye mu biganza bya Dr Mikhail Kravchenko.

Ese twavuga ko ibyo yaharaniraga yabigezeho?Kimwe n’abandi 6 na bo bajyanywe mu bitaro,bashize icyaka ariko inyota yo kugira byinshi ntiyabahira.Abateguye ayo marushanwa n’ubwo polisi ibakurikiranye ,ngo nta nkurikizi bikanga,kuko buri wese yazaga ku bushake(volontaire)bwe.

Abakunzi ba Manyinya rero nababwira iki!!

By P.B

Source:https://www.7sur7.be

Fête du poisson brûlé dans le sens interdit du mensonge

Fête du poisson pour les uns,c’est la fête du mensonge pour les autres.Le premier avril,les gens se permettent des blagues invraisemblables au nom de la plaisanterie.La circulation des canulars sera intense sur le net et dans les médias.

Le 1 avril,la plupart font attention aux « Fake news » jusqu’à couper toute communication.Méfiance,c’est le jour du mensonge!A qui tourner le dos au gare à toi le serpent alors que c’est du poisson?Ah oui!C’est du poisson brûlé dans le sens d’ interdiction-mensonge!Alors on ment?

C’est le Carême;que le poisson ne dévie pas la route de la passion.
A bon entendeur, salut.Avec modération et souplesse.
By P.B

Uburyo ibitekerezo byiza bikiza

Mu mubiri,ibitekerezo bikora akazi nk’ak’umusemburo.Rimwe na rimwe bikagira akamaro nk’ak’isengesho kuko bikiza (réflexothérapie).

Nk’uko bigenda ku isengesho,birumvikana ko ari ntacyo ibitekerezo byamarira umuntu utemeye gufata igihe cyo gutekereza.Na none ariko,ibitekerezo bibi ni nk’uburozi bwica gahoro gahoro.

Hari abahera aha bibaza niba ahubwo ibitekerezo bitari nka wa muti ukiza umurwayi uko abyemera kandi akemera ko yakize atanabasha kubisobanura(effet placebo).

Si igitangaza kuko kuva na kera bizwi ko umubiri na roho(corps et âme)bifashanya mu kwiyubaka no kuruhurana.Ibyo nyir’ubwite abigiramo uruhare mu myitozo idatanya ibyo bice byombi nka méditation,zen n’ibindi…

Uwabishaka yakibaza impamvu abantu bamwe, cyane cyane abana, barara bashihagurika(cauchemars),abandi bagasinzira nk’umufuka(dormir comme un sac).
Lire: Vivre sans cauchemars

Ikibitera si ikindi ni uko bamwe,mbere yo kuryama,babanza gutekereza no gushyira ibintu ku murongo,bagasigarana ibitekerezo byiza kandi bizima.

Naho abandi batabitekerejeho,ibibi n’ibyiza bikomeza kuzenguruka,ubwonko(cerveau)bukaba nka computer yaraye yaka kandi yiriwe ikora ibintu byinshi binyuranye.

None se niba uryamye ibitekerezo byakurenze cyangwa umaze gutongana n’uwo mubana,uzakanguka ufite ubuhe buzima?Aho n’uwakundaga gusenga cyangwa utasibaga icyumweru ntiyakomeza kwiryamira ngo arebe ko yajya yatora agatotsi?

By P.B

Umwana yongeye kubona kubera ijisho ry’ingurube!

Ni umusore w’imyaka 14 y’amavuko. Ibikinisho biturika(pétards) byari byamumennye ijisho mu kwizihiza umunsi mukuru utangira umwaka mu Bushinwa(Nouvel An chinois). Ntihateye kabiri,ijisho ry’iburyo rirahuma; ababyeyi bagira ubwoba ko n’irindi rizafatwa maze umwana wabo akaba impumyi burundu.

Akabenzi karakiza

Nk’uko ikinyamakuru Mashable kibitangaza, abaganga basanze uburyo bushoboka ari ukwiyambaza ijisho ry’ingurube ikiri nto. Umwana n’ababyeyi barabyemeye,abaganga bamuteramo iryo jisho, none ubu arereba akabona neza.

Abakundaga akabenzi rero ntibakagatamire gusa kubera uburyohe, dore kageze n’aho gutabara. Si amaso gusa kuko la Tribune de Genève ivuga ko ingingo nyinshi(cellules) z’ingurube zishobora kwifashishwa no mu kuvura indwara zikomeye nka diyabete n’umwijima kubera ko abatanga(donneurs) izi ngingo ari bake kandi abazikeneye(receveurs) bo ari benshi.

Ibintu koko ni magirirane!

By P.B

Abagore bishimira kwikinisha

Mu gihe kandi abagabo bamwe bikinisha bari kumwe n’abagore babo, ba nyiramama wanjye bo ngo babifashwamo neza n’abagore bagenzi babo birinda imibabaro y’ubusa.

KwikinishaKwishimisha no kwishimira mu buriri ntibigisaba ko umugore abonana n’umugabo. Mu gihe kwikinisha byari bizwi cyane ku bagabo, ubu n’abagore babihagurukiye bashishikaye. Ntibikiri iby’abagore b’abazungu, ngo no mu Rwanda bireze, nk’uko urubuga Ubuzima.rw rubibitangaza.

Mu kubikora, bamwe bakenera filime cyangwa amashusho, abandi bakoroherezwa n’ibitekerezo. Hari ababiterwa no kubura umugabo igihe babyifuje, kubera akazi cyangwa abagabo babo bari kure, bakirwanaho muri ubwo buryo banga kubaca inyuma.

Hari n’ababiterwa no kwanga guta igihe bashaka umugabo cyangwa batinya ko yabumvira ubusa, dore ko ngo abagabo basigaye bihagararaho kubera ubuke bwabo. Hari n’ubwo umutware ikamyo iba yarakwamye cyangwa ari Ntamwete; byose bikaba bisaba gushitura kandi n’umugore nta mbaraga yifitiye

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Aufeminin.com, hari n’ababibonamo uburyo bwo kumenya aho barangira umukunzi ngo akoreho cyane cyangwa na we ngo yibwirize aho agomba kugeza.

Mu gihe kandi abagabo bamwe bikinisha bari kumwe n’abagore babo, ba nyiramama wanjye bo ngo babifashwamo neza n’abagore bagenzi babo birinda imibabaro y’ubusa. Uwashaka kumva impamvu ubutinganyi bwiyongera, yahera aha, kuko guhuza ibitsina binyuranye ntacyo bikimaze!

Buriya se ibyitwaga imibonano mpuzabitsina bizitwa iki? Bamwe bati, « Byose ni kimwe »! Ahaaa..!

By P.B

Kubaho ni ukuramuka

Kubaho mu mijyi birarushaho kugora. Muri Kigali ho bikaba ibindi. Ubwo kandi ni ko akazi kagenda kaba ingume. Rimwe na rimwe kagashakirwa n’ahadakwiye. No gucuruza ku gataro nta mutekano bitanga ku muntu wirirwa abunza umutwaro ku mutwe n’umwana mu mugongo.

Na ko ni akazi

Nyamara hari ubwo aba ari bwo buryo bwa nyuma bwo kwivana mu bukene. Aho ako kazi ntikaruta kwiba no gusabiriza?Hakenewe amategeko arengera abagakora.

Vuba aha, umugabo n’umugore barakennye birabayobera. Mu rwego rwo kwirwanaho, bigira inama yo gushaka imibereho.

Umugore ati « Guhora nirukankanwa na ba DASSO, birandambiye ». Iby’Agakiriro batubwira ni ugukina ku mubyimba umuntu waburaye. Gusabiririza na byo biteye isoni!Yewe ni amayobera.
Umugabo ati « Ko no guhinga bitunaniye kubera ikirerere gihindagurika kandi n’udufaranga wazanaga aritwo twishyuragamo agafumbire k’inyongeramusaruro? » Turagana he rwose n’amafaranga ya Mitiweli hanze aha?!

Umugore araseka cyaneee, amuteye umugongo. Ni ko kumubaza, ati  « None tubigenze dute ga Mutwaaa?! »Hashize akanya arahindukira aramwegera, ati « Ariko, hari igitekerezo nagize. »Umugabo ,ati « Mbwira Bwiza bwanjye! »
Umugore, ati « Mperutse kubona umugabo n’umugore basohotse muri iriya BAR yo hakurya hariya, agatwenge ari kose, babara inoti nk’abavuye muri banki. Niba ubyemera, reka duhaguruke natwe tujye kumansura. »


Umugabo ariyumviraaa…Ati « Sinarinzi ko igitekerezo nk’icyo cyakuzamo pe! Ibyo tuzabishobora koko? » Nyuma, ati « Nta kundi, kandi ngo ntayo itinya itarungurutse. » Nuko buri wese yikoraho uko ashoboye, umugore si ukwisiga no kwitera karahava. Umugabo na we akubitamo amadarubindi yo kwiyoberanya.
Ijoro rirabahira, buri umwe akora kabiri. Ubwa gatatu bageze ku ishiraniro, umugore arasimbuka, ati « Rekeraho Yoha, ibi byo ni ibisanzwe! »Bacanye baratangara, baherezanya ibiganza, bati « Twihute tuve hano, turabara tugeze kure. »


Bageze mu rugo, umugore azamura umukagato w’inoti ageza ku bihumbi ijana na makumyabiri. Naho umugabo akuye mu ruhago ibihumbi mirongo itanu gusa, atangira kwisobanura. Ati, « Uyu munsi abipfubuza bari abahanya. Burya narinje ngira ngo ndebe ko hari umugabo wambenguka, na byo nkagerageza. »
Umugore, ati  « Birahagije. N’ubwo twahemukiranye, ayangaya azaturenza iminsi. Burya kubaho ni ukuramuka ».Ntibyoroshye!

P.B