Ni umusore ukiri muto.Yakoraga mu mangazini Leclerc, azwiho gucuruza ibintu byinshi(Supermarché)mu gihugu cy’Ubufaransa.Mu mwaka wa 2016 yirukanywe nta nteguza bamuziza ikosa rikomeye(faute grave)yakoreye ku kazi.
Iryo kosa kandi koko ngo rirakomeye cyane:kwiba umuneke akanawurira ahongaho kandi amategeko y’ikigo(règlements internes)abibuza.Ubwo yari ari mu rukiko rusa n’urw’Abunzi(Prud’hommes)rw’ahitwa Périgueux,uwo musore yireguye avuga ko atibye, ko ahubwo yivuraga isari kugira ngo akomeze akazi.
Nta gukina n’ifaranga
Ibintu nk’ibi bireze muri iki gihugu aho bikomeje kugaragara ko ku bacuruzi,nta gukina n’ifaranga.Ngo igihombo gihera kuri duke.Undi mukozi wakira amafaranga(caissière)aherutse kwirukanwa azira ko yihanganiye umukiliya wari ubuze amasantime 35 yo kongeraho(35 centimes=400frw!)ku bwishyu.
Urubanza yaje kurutsinda maze umukoresha we ategekwa kumuha indishyi z’akababaro(dommages et intérets)zingana n’ibihumbi 15000 by’amayero(15000€=hafi miliyoni 15 z’amanyarwanda).
Icyo kimwaro azagikira?
Uriya musore na we ngo urubanza rwe ruzasomwa tariki ya 11 Ukuboza.N’ubwo ngo « Uwiba igi atareka n’ikimasa »(Qui vole un oeuf,vole un boeuf),twizere ko na we indishyi z’akababaro zizamugeraho.
Ariko se azabona indishyi ki zizamukiza icyo kimwaro cyo kwiba umuneke kandi akorera amafaranga arenze ay’igitoki kizima?
By P.B