Mutagatifu Patrick, intumwa ya Irlande

Bamwe bamwita Patrick, abandi bakamwita Patrice. Yari afite imyaka 16 ubwo ibisahuzi(pirates)byamutwaraga, bikamutandukanya n’umuryango we w’abakristu. Bamumaranye imyaka 6 ariko aza kubacika asubira mu rugo mu gihugu cye cya Irlande. Nyuma yagiye mu gihugu cy’Ubufaransa,acengera iby’iyobokamana(Théologie).

Abifashijwemo na Mutagatifu Germain d’Auxerre, yagizwe umwepiskopi, maze muri 432 yiyemeza gusubira mu gihugu cye ngo akigezeho byuzuye Inkurunziza. Kubera ko abaturage ba Irlande bemeraga imana nyinshi(polythéisme des Druides)ntibyamuruhije kubumvisha amahame y’Ubutatu Butagatifu(Trinité).

irish-shamrock

Yifashishije imiterere y’ishami rya trèfle, maze ibyari amayobera abicengeza mu bwenge no mu muco w’abanyagihugu ahereye ku mwami Aengus. Kuva ubwo yabaye intumwa yemewe ya Irlande n’iya Kiliziya kuko yagaragaje uko ukwemera gufasha n’abagenga b’isi kuyoboka Kristu.

Maewyn Succat wavutse muri 385 yitabye Imana tariki ya 17 Werurwe muri 461 amaze guhashya inyigisho z’ubupagani. Uyu munsi ni umwe mu minsi mikuru yemewe mu Gisibo iyo utahuriranye n’Icyumweru Gitagatifu(Semaine Sainte).

N’ubwo ahenshi bawizihiza batitaye ku by’iyobokamana(caractère religieux), cyane cyane abarengera ibidukikije, hose baba bibuka ku buryo bunyuranye igikorwa cya Mutagatifu Patrick.

Turamwisunze ngo adufashe guhuza imico yacu n’Ivanjili.

By P.Protogène BUTERA

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :