Umwana yongeye kubona kubera ijisho ry’ingurube!

Ni umusore w’imyaka 14 y’amavuko. Ibikinisho biturika(pétards) byari byamumennye ijisho mu kwizihiza umunsi mukuru utangira umwaka mu Bushinwa(Nouvel An chinois). Ntihateye kabiri,ijisho ry’iburyo rirahuma; ababyeyi bagira ubwoba ko n’irindi rizafatwa maze umwana wabo akaba impumyi burundu.

Akabenzi karakiza

Nk’uko ikinyamakuru Mashable kibitangaza, abaganga basanze uburyo bushoboka ari ukwiyambaza ijisho ry’ingurube ikiri nto. Umwana n’ababyeyi barabyemeye,abaganga bamuteramo iryo jisho, none ubu arereba akabona neza.

Abakundaga akabenzi rero ntibakagatamire gusa kubera uburyohe, dore kageze n’aho gutabara. Si amaso gusa kuko la Tribune de Genève ivuga ko ingingo nyinshi(cellules) z’ingurube zishobora kwifashishwa no mu kuvura indwara zikomeye nka diyabete n’umwijima kubera ko abatanga(donneurs) izi ngingo ari bake kandi abazikeneye(receveurs) bo ari benshi.

Ibintu koko ni magirirane!

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :