Ni umusore ukiri muto rwose.Yashakaga kwegukana ibihembo.Hari mu marushanwa yari yateguwe na Supermarché.Umukino wari uteye ukwawo.Hagombaga kugaragara umuhanga mu kwanywa vodka nyinshi.
Muri ako gace k’Uburusiya kitwa Volgodonsk,abanywi b’agahiye bari 40 bitabiriye iryo rushanwa.Uwatsindaga yegukanaga andi macupa 10 ya vodka.Umwe muri bo litiro 3 ntizamusize amahoro. Yaguye mu biganza bya Dr Mikhail Kravchenko.
Ese twavuga ko ibyo yaharaniraga yabigezeho?Kimwe n’abandi 6 na bo bajyanywe mu bitaro,bashize icyaka ariko inyota yo kugira byinshi ntiyabahira.Abateguye ayo marushanwa n’ubwo polisi ibakurikiranye ,ngo nta nkurikizi bikanga,kuko buri wese yazaga ku bushake(volontaire)bwe.
Abakunzi ba Manyinya rero nababwira iki!!
By P.B
Source:https://www.7sur7.be