Amahirwe abantu bagira ni uko badafata ibintu kimwe.Hari ababerwa no gukuririza inkuru, hakaba n’abakunda byacitse.Hari abareba ntibabone,hakaba n’ababibona bakarenzaho uruho.
Nguko uko ibibazo bikomera cyangwa bikaburirwa umuti kandi ibisubizo bitabuze.Uti, « None hakorwa iki? » Ibaze nawe bikubayeho kuri ubu buryo kandi ari incuti yawe ibikuzanyeho.
Reka ntibishoboka!Ahaaa… Umuntu yaturutse muri Nyaruguru ajya kwa mugenzi we i Nyagatare kumutekerereza ibyago byateye mu Karere k’iwabo.Nk’uwisanga ati, »Rwose ibintu byaracitse,abantu barapfa umusubizo »
Nyir’urugo, ati « None se ngire nte? » Ahita yungamo ati « Mwebwe mwari gupfa kudoda ibyacitse,mukareka abantu bakipfira…Areba hejuru mu kirere,arongera ati « N’inzovu zirapfa nkanswe udusimba!Muyobewe se ko ufite ibintu atabura abantu?! »
Uwibwiraga ko aganyira incuti ataha yumiwe.Ageze ku irembo atangira kwivugisha ngo nta by’iki gihe…Na hano ijuru si ryeru.Bitewe n’uko bwari bwije, yifatirwa Coaster.Bamubajije ikarita arayibura,bati « dore Twegerane aho ziriiii…Nyaruka bwangu »
Yagiye shishi itabona,agerayo ari intere,mbese nk’umupfu usanze abandi.Na byo birababaje.
By Karwera Agnes/Remera