Utuntu n’utundi

Hari buzima ki muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda?

Byatangiye Inama y’abaminisitiri idasanzwe yirukana burundu bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubuzima.Iyo nama yo ku wa 24 Kanama 2016 yari iyobowe na Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yirukanye burundu Dr Karema Corine na Bwana Mugume Nathan,bari abayobozi bakuru muri iyo Minisiteri.

Muri iyo jugujugu,Minisitiri w’Ubuzima na we yaregujwe.Igitangaje ni uko nta nama y’abaminisitiri yateranye.Mu itangazo ryo ku wa 11 Nyakanga 2016 ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe,Murekezi Anastase,rivuga ko Dr Binagwaho Agnes wari Minisitiri w’Ubuzima yakuwe kuri uwo mwanya.agnes-binagwaho-yirukanywe

Agnes Binagwaho ni indasimburwa?

Ntibisanzwe ko umuntu akurwa mu mwanya igitaraganya nta wundi wo kumusimbura.None se Agnes Binagwaho yaba ari indasimburwa kuri uwo mwanya?

Tuvuge se ko ubuzima bwaba ari bubi muri iyo Minisiteri ku buryo bigoye kubona umusimbura?Aho si ikibazo kiri hagati y’uwirukanywe(Agnes), uwamwirukanye(Prezida) n’uwasinye(Minisitiri w’Intebe)?Uku gutinda ntikwabura gutera impungenge, niba koko ubuzima ari ishingiro rya byose.

Ku rundi ruhande ariko,bishobora gutanga isomo kuri ba bandi bagirwa ba « Minister » bagahugira mu kwivugira,kwishongora no kwihakirwa,aho kuvugira abo bashinzwe no gukemura ibibazo byugarije abayoborwa.

Iyi Minisiteri ikeneye umunyamibare

Kubera ibibazo by’amafaranga n’imiti bikunze kuyivugwamo,iyi minisiteri ikeneye umuntu w’umunyamibare(mathématicien)kugira ngo abone ibisubizo nyabyo mu nzira zisobanutse.

Nyir’ubwite(Agnes) na we ashobora kuba yibaza niba bagishaka inzira zo kumugarura ku mirimo ye.N’ubwo na Minisiteri y’Uburezi ntacyo yayimariye cyane,hari abakeka ko Charles Murigande(PhD en Mathématiques) ari we wagerageza kuzahura iy’Ubuzima.dr-charles

Kuba ubu ashinzwe iterambere muri Kaminuza y’U Rwanda,bimuha amahirwe yo kuba yafasha Mitiweli n’Ibitaro kugera ku iterambere ryifuzwa kandi rikwiye.Hari ubwo ibyo yungukiye muri Haward Universty(College of Medecine)byagirira akamaro iyi Minisiteri.

Ndagena sindagura!

Abandi bo bakeka ko Dr Richard Sezibera yaba agiye kuyisubizwamo nyuma yo kurangiza mandat ku buyobozi bw’Umunyamabanga Mukuru wa Afurika y’Uburasirazuba(EAC).1361662937010102222

Na we ategereje umwanya.Kandi ngo akiyirimo,ibintu byari biri ku murongo mwiza,bisubira i Rudubi asimbuwe na Dr Agnes Binagwaho.

Niba kugirwa Minisitiri wa Siporo bidasaba ko wigeze kuba umukinnyi rurangiranwa,kuki iy’ubuzima itashingwa undi ureba ibintu ku bundi buryo butari ubw’umuganga gusa?Aho ntibyakemura ibibazo byabaye akaramata?

By P.B

Kamembe na Bukavu hanyuze umutingito

Iyi weekend y’umuganda w’ukwezi kwa Nzeli ntiyaduhiriye.Bamwe twabaye nk’abakubiswe n’inkuba.Mu gihe twarwanaga no guhaha ibya nimugoroba ngo tujye kwitegura icyumweru,umutingito waratwubikiriye ntitwarabukwa.

Ubwa mbere warahushye,urahutera maze urenga nk’umuyaga.Abari basimbukiye hanze bariruhutsa baba baragarutse.Ntawamenye aho uturutse uretse kubona amatafari y’inzu asimbagurika, n’uwari uri hanze agashaka umufata akamubura.

Inzu n’amamodoka byakabonye

Uretse umwana muto wahasize ubuzima,amazu n’imodoka bikomeye ni byo umutingito wahereyeho.Ba Rusahuriramunduru na bo bari barekekereje ahantu hose,bacungana n’abashinzwe umutekano.kamembe-numutingito1

Katedrali ya Cyangugu na yo yarangiritse

Kuri iki cyumweru,kwinjira muri Katedrali ya Cyangugu byari nko kwiyahura.Twarahageze turumirwa.Yarangiritse ku buryo bugaragara.Urimo imbere aba abona ibikuta bigiye kumugwaho.kamembe-numutingito-2

N’ubwo tuba dusenga twizeye,ubwoba aba ari bwose ko yatugwaho.Kandi ntihari hashize igihe na none bayisannye kubera umutingito.Bizagarukira he?

N’i Bukavu bararira

Si hano mu Karere ka Rusizi gusa.No hakurya y’i Kivu ntibasigaye.Uwo mutingito wumvikanye i Bukavu,Walungu na Kabare ku wa gatanu tariki 23 Nzeli.

Hari mu ma saa tatu z’ijoro,aho wahitanye abantu 2,abandi barakomereka n’ibintu byinshi birangirika.Ntitwari tuzi ko ari twe dutahihiwe!

By Mukeshimana Marie-Françoise,Rusizi

 » Un nouveau colonialisme qui menace la paix des peuples », le Pape François

Les lectures de ce 26ème dimanche nous révèlent la distance que la richesse établit entre les riches et les pauvres(Amos 6,1.4-7). Cette distance est magnifiquement esquissée par l’Évangile à travers le portrait d’un homme riche et du pauvre nommé Lazare(Luc 16,19-31).

Parfois, les riches travaillent dans l’anonymat en se protégeant contre les miséreux, de sorte que leur trésor soit toujours lumineux.Ils savent tourner à leur avantage le message d’Abraham: « Que de là-bas, on ne traverse pas vers nous. »

C’est ce manque de réciprocité revitalisante que le Pape François déplore et décrit comme un nouveau colonialisme qui menace la paix des peuples.Il le disait en ces termes,quand il s’adressait aux Mouvements Populaires(Amérique Latine):

« Les peuples du monde veulent être artisans de leur propre destin.Ils veulent conduire dans la paix leur marche vers la justice.Ils ne veulent pas de tutelles ni d’ingérence où le plus fort subordonne le plus faible.Ils veulent que leur culture,leur langue,leurs processus sociaux et leurs traditions religieuses soient respectées.

Aucun pouvoir de fait ou constitué n’a le droit de priver les pays pauvres du plein exercice de leur souveraineté et,quand on le fait,nous voyons de nouvelles formes de colonialisme qui affectent sérieusement les possibilités de paix et de justice parce que la paix se fonde non seulement sur le respect des droits de l’homme mais aussi sur les droits des peuples particulièrement le droit à l’indépendance. »

« Le colonialisme,nouveau et ancien,qui réduit les pays pauvres en de simples fournisseurs de matières premières et de travail bon marché,engendre violence,misère,migrations forcées et tous les malheurs qui vont de pair…précisément parce que,en ordonnant la périphérie en fonction du centre,le colonialisme refuse à ces pays le droit à un développement intégral. »

Bon dimanche à toutes et à tous!

By P.B

Mitiweli itumazeho amatungo!

Mitiweli ni ikibazo?

Umwaka wa Mitiweli uratangira,ukagira ngo ni wa musoro w’umutwe wagarutse!N’ubwo wo warebaga abagabo gusa,ntibyabuzaga abaturage n’abapolisi ba Komini gucungana nk’injangwe n’imbeba;bamwe baburira abandi ngo bakizwe n’amaguru.Icyo nibaza ni iki:ese koko Mitiweli ni ikibazo?

Ubu birarenze

Ibya Mitiweli si ikibazo gusa ahubwo ni nk’ikigeragezo.Mu magambo bivugwa ko byorohejwe.Ngo ibibazo byose bikemurwa n’Inzego z’Ibanze.

Iyo izo nzego zigendeye ku byiciro by’Ubudehe bitumvikanyweho,ibibazo bisubira ibubisi, kuko ntawe bitareba.Ariko kugabura ibibisi bishobora kuba ari byo byorohera abo bagabuzi badaterwa ipfunwe n’imipfube!

Abayobozi baturagiye nk’amatungo

Kubona abayobozi bashyira imbere(ku ngingo z’ibyigwa)ibibazo by’abaturage, ni nko kubonekerwa.Mu nzego zose (Umudugudu, Akagari,Umurenge…),ubu baba bavuga ibibazo bya Mitiweli.

Ubwo utarayitanga akaba aragatoye.Hehe no kwisobanura!Reka da!Ngo yazane, nta bindi!Mu kanya,n’udutungo twaguhaga agafumbire bakaba baradushoreye!Ntibanibaza ngo ko tumukoze ibi uyu mwaka,umwaka utaha azabigenza ate?

Twaba twicaye cyangwa turi mu nzira, tukagenda twivovota, twibaza impamvu abo bayobozi batareba n’ibibazo Mitiweli itera ngo abe ari byo bakemura.

Umunyamuryango agengwa n’umuryango we!

« Akabi kamenyerwa nk’akeza! » Ngo « Uwatanze umusanzu atangira kwivuza ari uko abagize umuryango we bose barangije kuwutanga. » Ubu se ntibigaragara ko iki kintu giteye urujijo kubona umunyamuryango wa Mitiweli azitirwa n’umuryango we?

Nyamara Itegeko n°04/2015 ryo ku wa 11/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza, rivuga ko umunyamuryango ari umuntu wiyandikishije mu bwisungane mu kwivuza,utanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza cyangwa uwutangirwa n’abandi buri mwaka.

Byumvikane ko uwo muntu atari umuryango. Kumuzirikira aho, bisa nko kumuhohotera(niba abo bandi batamwanditseho!).

Ikoranabuhanga nirisimbure akavuyo n’inkoni!

Gutanga serivisi nziza bihora bigarukwaho mu manama adasiba.Ariko turibaza igihe ikoranabuhanga rizasimburira akavuyo n’inkoni byo mu Nzego z’ibanze.

RSSB(Rwanda Social Security Board) ngo yashakaga gusubiza icyizere abanyamuryango ba Mitiweli.Uburyo bwo kubigeraho ngo ni ugukoresha ikoranabuhanga mu kwakira imisanzu,kwandika abanyamuryango ndetse no mu micungire ya Mitiweli muri rusange.

Ibi rero biracyari kure nk’ukwezi kuko wagira ngo aba bayobozi twabatoreye kutwica urubozo(maltraitance).Bigera ino mu giturage cya kure ho bakatwicaraho uko bashatse.

Niba  ibyitwa imiyoborere myiza bijyanye n’iryo suzugurwa n’ijarajara, urwishe ya nka ruracyayirimo.Ibya Mitiweli bizagumya kuba ikibazo kuri twe rubanda rugufi rutagira umushahara wa buri kwezi.

Leta yagikemura

Leta ibishatse yagikemura.Batubwira ko isanzwe itanga inkunga yayo muri Mitiweli ingana na 13% by’ingengo y’imari ya Minisiteri y’Ubuzima buri mwaka.

Iyo nkunga yakongerwaho 5% y’ubwisungane bukomatanyije(solidarité nationale)mu rwego rwo kuziba icyuho,mu gihe hagitegerejwe uburyo bunoze bwo kwakira no kwinjiza imisanzu nta gahato.

Ibi kandi byatuma Mitiweli igenda irushaho gukora neza,abantu bakajya biruka bajya kwiyandikisha aho kubirukaho bituma bayizinukwa.None se tuyobewe ko « akeza kigura? »

By Kamanayo Ephron,Musanze

Bazumva ryari, abarenganya abakene?

Mu bihugu bitari bike, hakomeje kuboneka ibimenyetso n’indwara z’ubukene. Bamwe barabuhunga, bagasa n’abahungiye ubwayi mu kigunda kuko abo basanga badashaka abababunzaho ubukene.

Mu bihugu byose, usanga abakire bagerwa ku mashyi ari bo bafite mu biganza byabo ubukungu n’ibintu byose byagatunze imbaga. Ni bo bagena ibiciro bakurikije inyungu bakeneye.

Abakene bo icyo bakeneye ni ukuramuka. Kandi ntibaramuka batifashishije iminzani y’abakire. Abenshi bafite ubushobozi bwo kugura gusa ibya make biri mu kigero cy’inkumbi kuko ibindi bibasumbye.

Icyizere ni gike rero ko ako karengane kacika.Ni yo mpamvu Pawulo Mutagatifu ashishikariza gusabira abantu bose, ariko cyane cyane abategetsi bafite inshingano zo gutuma tubaho dutunganiwe(1 Tim.2,1-8).

Ntitwatunganirwa , abo bakire b’abanyamaboko batabigizemo uruhare. Ariko se ko ari bo barenganya abakene, bazageraho bumve impanuro?Tubizirikane mu isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru, dutega amatwi umuhanuzi Amosi:

« Nimwumve ibi ngibi, mwebwe murenganya abakene,mugira ngo mutsembe ab’intamenyekana bo mu gihugu,muvuga ngo « Mbese imboneka z’ukwezi zizaraangira ryari ngo dushobore kugurisha ingano,na sabato izashira ryari,ngo dushobore gufungura imifuka y’ingano twahunitse,tugabanye igipimo twunguriramo igiciro,tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi,abatindi tubagure amafeza,nabakene ku giciro cy’amasandari abiri?Yemwe tuzagurisha ingano zacu,tugeze no ku nkumbi! » Uhoraho abirahije ikuzo rya Yakobo,ati « Sinzibagirwa na kimwe mu bikorwa byabo. »(Amos 8,4-7)

By Protogène BUTERA

Kubaho ni ukwihagararaho

Kera bajyaga bavuga ngo « umusore utihagazeho ntarongora inkumi. » Ubu ntibikiri ngombwa kwihaharika.Uko yaba ameze kose,ngo umusore w’iki gihe arakosha.Kubera ubwinshi bw’abagore n’abakobwa(58,6%),abasore n’abagabo basigaye bihagazeho bihagije.

Agahugu umuco akandi uwako.

Ngo abasore barahenda ni ukuri.Kubyara umukobwa ntibikiri ibyo kubara ingata(umubare w’inzoga)n’amagana y’inkwano bizinjira mu rugo.

Ahubwo ababyeyi bafite abakobwa barenze umwe,batangira kwibaza niba izo boroye zihagije.Bitaba ibyo umukobwa akaba ayifitiye ku mufuka cyangwa konti ye muri banki ikaba itubutse!

Igare ntiyarisiga

Mu duce tumwe,igare ni kimwe mu bishyingiranwa.Umugeni ntiyarisiga nk’uko ahandi batwara matola n’ibindi nk’ibyo ku mugaragaro.

Ibyo bikunze kuba mu duce tw’imirambi nka za Bugesera.Kuri bo ni nk’uko umunyeshuri,umuhinzi cyangwa undi mukozi wese yitwaza ibikoresho azakenera ku murimo we!

Isake ni igipimo

Ahandi na ho, cyane cyane muri Nyamasheke,isake n’umukwe ntibatana.Iyo sake ngo ni igipimo cy’uko uwo umusore mwiza batamugaye mu gihagararo.Mbese ni uburyo bwo kumwereka ko ahagaze bwuma nka Rusake!

Birasenya cyangwa birubaka?

Uko byamera kose ni ngombwa kwibaza niba uko kwihagararaho bisenya cyangwa byubaka.Hari abumva nta kibazo kirimo kuko ababyeyi basanzwe binigira abana babo(se sacrifier).

Abandi ngo ni ngombwa kubakira abana babo no kubashingira igiti.Ese ibyo byose bikorwa hakurikije ubushobozi cyangwa ababyeyi na bo bapfa kwihagararaho ngo badatera abakobwa babo kugumirwa?

By P.B

The good players of illegal diamonds

Where diamond is plentiful,there are abundant conflicts.That is what called bloody diamond land.

It stretches from Democratic Republic of Kongo(DRC Kinshasa),Central African Republic to Cameroon and elsewhere on the globe.

Trade whithin frontier ?

This trade will continue to increase because of its large demand.Many can not live without, even though there are only fans.Neverthless,the great benefit is intended to rich countries at the poor’s expense.

As « global hubs for the international diamond trade »,everyone can asks this question:
why Central African blood diamonds are transported through Cameroon land in India, Belgium and the United Arab Emirates ?

The risponse is rapid:diamonds are small, have high value and it is difficult to tell where they originate.Their interest is without frontier.

Add to this the impulse toward corruption, laissez-faire governance and the ease with which the Kimberley Process can be circumvented – and the result is a constant stream of blood diamonds entering the international market.
See: A trail from the CAR to Cameroon

As good players,traders and dealers know how and when to gain in this desorder.Would Africa really change your trail?Yes,get with it!

By P.B

YAHOO ! mu marembera,nta ngaruka bidufiteho?

Mu myaka isaga 20,Yahoo!yigeze kuba nk’umwami wa internet.Kuva mu myaka ya 1995,yari iya mbere mu kohereza ubutumwa n’inyandiko byihuse(messagerie et courrier électronique).

Igitangaza ni uko kugeza magingo aya,hari abantu benshi bagifite emails zabo ziherwa na @yahoo.fr.Abongabo ni bo batazabura kugira impungenge bibaza aho ibyabo bizagarukira.

Ni urujijo

Akayabo ka miliyari 5 ni ko kageretswe kuri Yahoo!Igiteye urujijo si ayo mafaranga yinjijwe na Yahoo! Ikibazo ni ikizakurikira ubwo bucuruzi.Ngo Yahoo News na Yahoo Mails ni zo serivisi zaguzwe na Verizon igamije kwagura isoko ryayo.

Ubwo igisigaye ni ukumenya ingaruka bizagira ku bantu bose bakoreshaga izi serivisi(utilisateurs).Abo kandi bose hamwe barenga miliyari.Naho abasaga miliyoni 600 bakoresha telefoni zigendanwa.

Muri 2017,ni bwo iryo gurishwa rizaba ryatangiye gushyirwa mu bikorwa,maze Verizon-Yahoo itangire ikore.Ese ni nde bizagiraho ingaruka?Aho ntibizasaba guhindura za adresi?Ibyo byose biracyari urujijo.

Ni ukubikurikiranira hafi kuko na bamwe bashaka gusoma cyangwa kwiba ubutumwa bw’abandi barekereje ngo bakorere muri iyo nzibacyuho.

By P.B

Icyo abagabo b’Abanyekongo barusha Abanyamerika n’Ababirigi.

Ngo Abanyekongo(RDC)ni bo bahiga abandi mu kugira ubugabo bwihagazeho(taille du pénis).Ku burebure bwa cm 18 bamaze gushyuhira mu buriri, baza imbere y’Abanyamerika (14,2cm) n’Abafaransa(14,8cm).

Mu gihe n’ufite cm 4 bitamubuza gukorana umutuzo,uwa mbere ku isi byamubereye umuzigo kuko kuri cm 26,abashinzwe umutekano bagize ngo ni intwaro yindi yahishe aho munsi,bamutindana ku kibuga cy’indege.

Naho abari mu rugero(taille moyenne),ibibazo biba bike iyo bari hagati ya cm 9,31 na 12,30.Abarengeje aho,hari ubwo bamera nka babandi batuye mu nzu ngufi zifite n’imiryango iciriritse.

Abanyekongo bo rero nta yindi « malette diplomatique » bakeneye.Ngo iyo bagendana irabahagije.Uretse no kuba barusha Abanyamerika,babonye uburyo bwo kwigaranzura Ababirigi(cm14,04)babakolonije.Kuri iyo ngingo,abazungu na bo barapfukama!

Igisigaye ni ukumenya impamvu badashyirwa mu rwego rwa « Guiness des Records« ,niba koko bari mu ba mbere!

By P.B

Bamukuye amenyo bakiri muri buki ahasiga ubuzima

Julie na Cédric,bari bamaze ukwezi kumwe bashyingiwe.Icyo gihe muri 2013 byari ibicika,urukundo rugurumana!Gusa nyine ibyo byishimo ntibyamaze kabiri.

Na mbere akiri n’umukobwa yatinyaga abaganga b’amenyo.Kubera gutinda kwisuzumisha,aye yari yarashizemo imizi.Nyuma y’iminsi mikuru y’ubukwe,byabaye ngombwa ko yose bayamukiza, bakamushyiramo amaterano.Kuva ubwo yahise ahindura isura,ngo ahengama n’igikanu.

Uko kumuteramo andi, yabirwaye iminsi itarenze itatu, abaganga barayobewe ibyo ari byo. Ntibyatinze,asinzira ubudakanguka.Ubwo yari yujuje imyaka 20,Julie yasize umukunzi we mu marira,ukwezi kwa buki kudashize.

None dore uwari wabaye umugabo, asubiye ibusore ku myaka 36!Ese bizamugwa amahoro?Ese twavuga ko urwo rupfu rwaba rwaratewe n’uburangare bw’abaganga cyangwa ni ubushobozi buke bwabo?Cédric arakibaza byinshi.
Bisome: Je suis devenu veuf après un mois de mariage

Naho se Padiri wabashyingiye, hamwe n’ababaherekeje mu Kiliziya?Bose baguye mu kantu ngo « kubera iki buriya Imana yemeye biba,ikamwambura ubuzima? » Abandi batandukana kubera kurambirana,ariko bo…
By P.B

Un vaccin antisida le moins coûteux

D’après l’équipe de chercheurs espagnols,il y a un espoir d’aboutir à un vaccin thérapeutique contre le Sida.Et de fait,un essai encourageant pour un vaccin curatif antisida a été réalisé auprès d’un groupe de patients contaminés par le VIH, avec pour la « première fois » des « résultats significatifs. »

24 patients porteurs du VIH-sida, ont participé à cet essai.La lecture des résultats publiés dans la revue spécialisée The Journal of Infectious Diseases, montre qu’il y a « une baisse significative de la charge virale chez la majorité des patients traités au bout de 24 semaines ».

Comme il est indiqué dans ces travaux dirigés par le Dr Josep Maria Gatell, « cette baisse a été très importante chez certains, mais dans aucun cas le virus n’était devenu indétectable. »

Le communiqué diffusé par l’Hospital Clinic et Hivacat, un programme de recherche régional sur les vaccins antisida,souligne qu’aucun vaccin thérapeutique n’avait atteint, jusqu’à présent, les niveaux de réponses auxquels on est parvenu grâce à cette étude.

De plus,dans cette étude, le vaccin a été « personnalisé » pour chacun des patients traités, en utilisant des cellules du système immunitaire de ceux-ci, et administré en trois doses.

Le but de ce type de vaccin est de réduire, voire d’éliminer la nécessité d’un traitement antirétroviral contraignant et coûteux.

Selon Marc de Semir, responsable de la communication à l’hôpital barcelonais, un vaccin tel que celui utilisé dans l’essai serait trois fois moins coûteux que les traitements antisida classiques.

Lire:Essai encourageant pour un vaccin curatif antisida

Ce vaccin sera-t-il tellement moins coûteux qu’il sera aussi abordable par les plus vulnérables parce que plus pauvres?

By P.B

Papa Fançois arashishikarizwa gukoresha na Facebook!

Nk’abandi bacuruzi,uwashinze Facebook yifuza ko ibikorwa bye bigera kuri benshi.Ubwo Papa François yamwakiraga tariki ya 29 Kanama 2016,Mark Zuckerberg yamushishikarije gukoreha na Facebook nk’uko abigenza kuri Twitter na Instagram.

We n’umugore we Priscilla Chan,baganiriye na Papa ukuntu ibi ikoresho by’ikoranabuhanga byafasha mu kurwanya ubukene himakazwa umuco wo gusabana no kwizera,cyane cyane ku badafite kivurira.

Lire: Le Pape François et le fondateur de Facebook

Papa François najya kuri Facebook azakurikirwa n’abangana iki?Tubitege amaso.

By P.B

Umuhungu w’imyaka 19 yikundanira na nyina!

Kera byitwaga amahano!Ariko muri iki gihe,ngo urukundo ntirukigira imbibi.Hari uwatekereza ko umuhungu w’imyaka 19 yagera aho yibanira na nyina w’imyaka 36 nk’umugore n’umugabo?

Monica we ngo nta n’isoni bimuteye.Ubwo yari afite imyaka 16 ni bwo yabyaye Peterson,ajya kumureresha.Vuba aha bahuriye kuri Facebook urukundo rurabakana mpaka bibaniye.

Abaturanyi bagombye gutabaza Polisi ngo ibakize iryo shyano!Ariko se ubwo bizakira koko kandi Peterson  ngo nta mukobwa wundi umushimisha nka nyina?Kuri 19 Nzeli,ni ho abacamanza bazaruca,niba atari ukurumira!

By P.B

La miséricorde, une théorie à brandir pour l’année du Jubilé?

Dans un message vidéo adressé aux évêques, prêtres, religieux et laïcs qui participent à Bogota en Colombie à un congrès jubilaire organisé du 27 au 30 aout 2016, dans le cadre de l’Année de la miséricorde, par le Conseil épiscopal latino-américain, le Celam et la commission pontificale pour l’Amérique latine, en collaboration avec les évêques américains et du Canada, le Pape François développe l’idée de la miséricorde qui doit se montrer dans toute l’action pastorale et missionnaire.

Pour notre Pape,«La miséricorde n’est pas une théorie à brandir : « Ah ! Maintenant, c’est la mode de parler de miséricorde en raison du Jubilé, donc on la suit. » Non, ce n’est pas une théorie à brandir afin que notre condescendance soit applaudie, c’est plutôt l’histoire de nos péchés dont il faut nous rappeler. Lesquels ? Les nôtres, les miens, les tiens. C’est un amour qu’il faut louer. Lequel ? Celui de Dieu qui m’a montré sa miséricorde».

la miséricorde est donc «une manière concrète de toucher» la fragilité de l’autre, de se faire plus proches des autres :
«C’est une manière concrète de se rapprocher des personnes là où elles se trouvent, de donner le meilleur de nous-mêmes pour que les autres puissent se sentir ‘soignés’, loin de l’idée que dans leur vie la dernière parole soit dite. Soignés pour que ceux qui se sentent écrasés par le poids de leurs péchés, se sentent soulagés parce qu’ils reçoivent une nouvelle possibilité».

Dans une culture «fragmentée», «du rejet» et contaminée par l’exclusion, toute l’action de l’Église, se «joue» sur cela : c’est notre «unique devoir», prendre soin les uns des autres avec miséricorde. Il faut être des pasteurs qui soignent pour «renforcer les parcours d’espérance» et non qui «maltraitent». Cela doit apparaître dans nos catéchèses, dans nos séminaires, dans nos activités missionnaires, dans nos plans pastoraux, conclut le Pape. Car, sans cela notre pastorale sera «tronquée à mi-chemin».

A lire : La miséricorde au cœur de toute action pastorale

By P.B

Biravugwa ko :Nyabarongo igiye kubona ikiraro kiyikwiriye

Izi si inzozi

Mu Rwanda hari imigezi n’amasoko bitagira ingano.Izuba rirarasa,imigezi n’ibiyaga bigakama.Imvura yagwa bikabuza rubanda gukora no kugenda.Si inzozi rero ko byahinduka.

Muri iyo mihindukire, nibaza ibi bibazo:ntibyashoboka ko buri mujyi(Akarere)na buri Murenge bateganya aho amazi y’imvura(eaux de pluie) n’ayakoreshejwe(eaux usées)yajya yerekeza cyangwa aruhukira ku buryo asukurwa akongera gukoreshwa?Ese kuvuga ngo buri wese nafate ayo ku nzu ye, birahagije?Ava mu mihanda no ku misozi azafatwa na nde?Naho se twa tugezi duto two mu Mirenge?

Inzuzi zacu zabyazwa umusaruro

Inzuzi n’imigezi bitatse imisozi yacu bishobora kubyazwa umusaruro usumbye uwo gucukurwamo umucanga. Kubona byuzura bikadutwara ubutaka n’abantu,nta kuntu twabigabanyiriza umuvuduko maze bikatugirira akamaro aho kudusenyera?Kuki kuri buri mugezi hatateganywa inyoboramazi(écluses)ku buryo harekurwa amazi akenewe?

Kuki ku migezi minini nka Mwogo, Mbirurume, Ruhwa,Satinskyi,Rukarara n’iyindi… hatajyaho
intingo(barrages)hepfo no haruguru,maze aho bishoboka hagakorwa inzira-bwato(canal de navigation)twajya dutemberamo twitegereza ibyo byiza, cyangwa zikanyurwamo n’amato adutwarira ya mizigo ituvuna ibikanu n’imigongo?

Nyabarongo yo biri hafi

Bajyaga bavuga ngo « Nyabarongo yica abayizaniye! »Kandi koko iyo imvura yaguye, iruzura ku buryo umuntu uri muri Kigali cyangwa ugomba kuyinjiramo aturutse za Muhanga na Huye nta handi yanyura.

Ari epfo cyangwa ruguru,hose yagusamura!Na twa tugezi duto tuyisukamo,tuba twariye Karungu.Abihebyi ni bo batwisukira.Ibyo rero, ngo abategetsi bacu batiteye imboni.Biravugwa ko biyemeje kwitabaza inshuti.

NyabarongoNgo mu minsi mike Abanyakoreya y’Epfo barahagoboka rwose.Kuva ubwo Nyabarongo aho kutumira no kuduhekura,izaducanira,tuyigendeho ku bwinshi(plusieurs voies)ndetse tunayitureho.Mbega ibyiza!

By P.B

Ubutaliyani bwakozwe mu nda n’umutingito

Imitingito ikomeje kwibasira Ubutaliyani.Uyu wa gatatu,tariki 24 Kanama,usize benshi mu cyunamo.Abatari bake bahasize ubuzima,abandi baburirwa irengero.Ubutabazi burakomeje.

Umutingito hafi yo kwa Papa!

Ijoro ryo kuri uyu wa gatatu ryabaguye hejuru.Iyo tariki ya 24 Kanama isize benshi mu cyunamo.Uwo mutingito ufite uburemere bwa 6,2(magnitude)umaze guhitana Abataliyani barenga 240,abandi benshi baburiwe irengero.

Ahibasiwe cyane ni mu bice bya Ombrie,Latium na Marches.Ibyo bice by’imisozi y’Ubutaliyani ntibiri kure y’Umurwa mukuru,Roma.Biherereye mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru,kuri km 150 uvuye mu Murwa Mutagatifu.

Ntaburangare burimo?

Ibiri amambu,ni uko umutingito nk’uwo wari uherutse muri iyo misozi mu mwaka wa 2009, aho wahitanye abasaga 300.Ubu abantu batangiye kwibaza niba hatarimo uburangare ku buyobozi butafashe ingamba zo gukumira bene iyo mitingito.

A lire:Séisme en Italie:après 241 morts,les recherches se poursuivent

By P.B

Ntibimenyerewe: imideli y’abakobwa barifite

Kwinjira mu mwuga w’abanyamideli(mannequin),muri rusange bisaba byinshi.Byari biharawe ko abakobwa bakora uko bashoboye ngo badata ligne(batabyibuha)kugira ngo bagere kuri iyo ntego.Hari n’abafata ingamba zo kunanuka ngo batarenza mu nda ha 38, maze bikabagiraho ingaruka nyuma.

Ubu rero, mu bihugu bimwe na bimwe,kugira amataye nk’ay’umushumi bisa n’ibigiye kuva ku isoko.Abo umubyiho wagezeho basigaye baseruka bakaberwa.Ahantu henshi,abakobwa barengeje ibiro ijana batangiye kwerekana imideli.

Haba mu Bushinwa cyangwa i Burayi,benshi barabihagurukiye.N’iwacu ntibasigaye inyuma.Mu gihe abazungu bo bakuraho agahu kose,muri Kigali babitangiye biha akabanga.Bari gushyira mu bikorwa wa mugani ngo « Umukobwa ni ufite itako, n’umugore ni ufite ibuno. »Ariko nyine n’agapfundikiye kagatera amatsiko!Abagore barifite.jpg

Ntibyari bimenyerewe rero ko abarifite bajya ahagaragara bakerekana ko bashoboye ibitari bike.Ntibagitinya gusekwa ngo bangana n’inzovu.Muri uko kwiyerekana,uko batambuka, burya baba batera intambwe ikomeye mu kwiyakira(s’accepter).Abagore barifite 1

Bamaze kumenya ko amaso akunda agira uko areba.Ubwo batagihunga ababareba,bazamenyereho ko hari n’ababakunda.Nuko ubuzima bukomeze, bubaryohere,nta kibabuza kujya mbere mu kugaragaza ko ari ntaho bamwaye.

Soma: Abakobwa barengeje ibiro ijana bagiye kwerekana imideli.
Nihatangira n’amarushanwa ya « Miss Ronde Rwanda« ,bizarushaho kugaragaza ishusho nyayo kandi yuzuye y’ubwiza bw’Umunyarwandakazi aho guharirwa gusa ab’imbavu ntoya cyangwa ndende.

By P.B

Rwanda: ubwinshi bw’amadini ni ikimenyetso cy’iterambere cyangwa ni icy’ ukwiheba gukabije?

Mu mijyi yose,cyane cyane uwa Kigali,wagira ngo Imana zabaye nyinshi.Ureba amatorero n' »amachurch » byuzuyemo,ibintu bikagucanga pe!Hakubitiraho imihango ya buri kanya y’abagizwe ba Bishop cyangwa ba « Apotre » ugashoberwa.

Itegeko ryarabyoroheje

Mu Rwanda, kwandikisha idini ni nko kwandikisha company y’ubucuruzi.Ikigo cy’Imiyoborere myiza(RGB) cyarabyoroheje nk’uko RDB(Iterambere) yorohereza abashaka gushora imari yabo mu gihugu.

Kuva Itegeko n°06/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imyandikishirize y’amadini ryajyaho,ngo hamaze kwemererwa arenga 1000.Ayo mu mujyi wa Kigali abarirwa muri 685;ku baturage 1 200 000, birumvikana ko hari n’iritagejeje ku bayoboke 2000. Bamwe babiheraho bibaza niba iri tegeko ritarabaye imvano y’akajagari.

None se bizabe impamo ko n’abanyamadini na bo ari abashoramari nk’abandi?Aho si byo bituma ayo madini asigaye agaragara nka « business » zose zisanzwe,aho kwita ku mibabaro n’agahinda by’abakeneye guhumurizwa?

Kiliziya Gatolika yahakuye isomo

Uwo mubyigano,hari abibwira ko ari uburyo  bwo gucecekesha Kiliziya Gatolika yari yarihariye isoko mu myaka itari mike.Ngo byatumye abantu bagenda bayishiraho,ku buryo n’Abasenyeri baruciye bakarumira,bagaharira Rugari ba Apôtre!

Abongabo, n’ubwo ntawabibarenganyiriza, hari icyo bibeshyaho.Icyiza cy’ibi bintu, ntiwabona uko ugipima.Twabigereranya n’amategeko n’inama bya Agoronome yo kwicira imyaka no kuyikonorera:bituma umuhinzi yongera umusaruro kandi byagaragaraga nko kumwangiriza. Buriya buryo rero bugirira neza Kiliziya Gatolika,kandi na yo yahakuye isomo.

Amadini menshi yasimbuye amashyaka!

Mu myaka ya 1991,hadutse  inkubi y’umuyaga w’icyo bitaga « Amashyaka menshi ».Icyongicyo, ubu gisa  nk’ikibagiranye.Ni nk’aho ayo mashyaka yasimbuwe n’amadini menshi.

Kuvuga ko ayo madini yasimbuye amashyaka menshi,si ukutamenya ko, ingingo ya 5,mu gika cyayo cya 3 cya rya tegeko rigenga amadini, « itayemerera kugira ibikorwa byo guharanira kugera ku butegetsi nko gushakisha inkunga cyangwa gukoresha ibiganiro bigamije gushyigikira imitwe ya politiki cyangwa umukandida wa politiki, kwandikisha cyangwa gukoresha ubundi buryo bushyigikira abakandida bashaka kujya mu buyobozi bw’igihugu. »

Ikigaragara ni uko kuva hajyaho Itegeko ngenga n°10/2013 ryo ku wa 11/07/2013 rigena imikorere y’Imitwe ya politiki n’Abanyapolitiki,nta hantu havugwa umubare w’amashyaka amaze kwemererwa, nk’uko byagenze ku madini.Ese, nta banyapolitiki baraboneka, cyangwa ni uko amashyaka atarafatwa nka business?

Nyamara ingingo ya 3 y’iri tegeko,ivuga ko »Imitwe ya politiki yemerewe gushingwa no gukorera mu bwisanzure. » Ngo « igomba kugira uruhare mu gufasha Leta kugera ku ntego ihoraho yo gukorera abaturage. »

Iri ni irindi hurizo

Niba se koko Leta igomba gufashwa,icyatumye amadini yoroherezwa nticyari gikwiye no gukomereza ku mashyaka ya politiki?Kuba mu itegeko byitwa « imitwe ya politiki« aho si uko abanyapolitiki bacu bakiri abatekamutwe?

Bibaye ari byo,ntibyaba bigoye.Nk’uko n’ubwinshi bw’abashoramari budahagarika isoko cyangwa ngo Abasenyeri na ba Pasteri babure abayoboke mu nsengero,nta n’abanyamashyaka bari bakwiye kwimwa umwanya n’urubuga rwo gushinga amashyaka yabo ngo na bo bakore maze imitwe ibashyuhane izuba riva!

Na none kandi, niba umucuruzi abura abakiliya akazinga agataha,Pasiteri yabura abayoboke agafunga urusengero,n’umunyamashyaka ubuze abamwumva yakwivana mu nzira(yeguye cyangwa abuze amajwi mu matora).

Ku rundi ruhande ariko, biranakwiye twibaza niba ubwinshi bw’amadini ari ikimenyetso cy’umukiro n’iterambere, cyangwa niba atari ikimenyetso cy’ukwiheba gukabije bituma hari n’abayoboka rwa rukuta rw’amaganya(Mur des Lamentations),bakajya ku « Misozi y’Ibyiringiro », kuko ahandi hose inzira zifunze!

Ibyo ari byose,ubwinshi bw’ayo madini n’ubwo atari ikibazo,ni ihurizo ku baturage no kuri Leta itanga ubuzimagatozi.Ubwo Abakurambere barivuze ngo « Uburo bwinshi ntibugira umusururu »,hari uwahita asubiza ngo « ibyo by’imisururu nyine ni byo twaje gukuraho! »

Niba ayo madini hari icyo amarira abayoboke kuko atanga akazi mu kubaka amasengero,amashyaka yo ntiyatanga imirimo bikagabanya ubushomeri ndetse bagafasha n’abantu gukura bisumbijeho mu bya politiki no mu bworoherane?

By P.B