Kubaho ni ukwihagararaho

Kera bajyaga bavuga ngo « umusore utihagazeho ntarongora inkumi. » Ubu ntibikiri ngombwa kwihaharika.Uko yaba ameze kose,ngo umusore w’iki gihe arakosha.Kubera ubwinshi bw’abagore n’abakobwa(58,6%),abasore n’abagabo basigaye bihagazeho bihagije.

Agahugu umuco akandi uwako.

Ngo abasore barahenda ni ukuri.Kubyara umukobwa ntibikiri ibyo kubara ingata(umubare w’inzoga)n’amagana y’inkwano bizinjira mu rugo.

Ahubwo ababyeyi bafite abakobwa barenze umwe,batangira kwibaza niba izo boroye zihagije.Bitaba ibyo umukobwa akaba ayifitiye ku mufuka cyangwa konti ye muri banki ikaba itubutse!

Igare ntiyarisiga

Mu duce tumwe,igare ni kimwe mu bishyingiranwa.Umugeni ntiyarisiga nk’uko ahandi batwara matola n’ibindi nk’ibyo ku mugaragaro.

Ibyo bikunze kuba mu duce tw’imirambi nka za Bugesera.Kuri bo ni nk’uko umunyeshuri,umuhinzi cyangwa undi mukozi wese yitwaza ibikoresho azakenera ku murimo we!

Isake ni igipimo

Ahandi na ho, cyane cyane muri Nyamasheke,isake n’umukwe ntibatana.Iyo sake ngo ni igipimo cy’uko uwo umusore mwiza batamugaye mu gihagararo.Mbese ni uburyo bwo kumwereka ko ahagaze bwuma nka Rusake!

Birasenya cyangwa birubaka?

Uko byamera kose ni ngombwa kwibaza niba uko kwihagararaho bisenya cyangwa byubaka.Hari abumva nta kibazo kirimo kuko ababyeyi basanzwe binigira abana babo(se sacrifier).

Abandi ngo ni ngombwa kubakira abana babo no kubashingira igiti.Ese ibyo byose bikorwa hakurikije ubushobozi cyangwa ababyeyi na bo bapfa kwihagararaho ngo badatera abakobwa babo kugumirwa?

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :