Kwinjira mu mwuga w’abanyamideli(mannequin),muri rusange bisaba byinshi.Byari biharawe ko abakobwa bakora uko bashoboye ngo badata ligne(batabyibuha)kugira ngo bagere kuri iyo ntego.Hari n’abafata ingamba zo kunanuka ngo batarenza mu nda ha 38, maze bikabagiraho ingaruka nyuma.
Ubu rero, mu bihugu bimwe na bimwe,kugira amataye nk’ay’umushumi bisa n’ibigiye kuva ku isoko.Abo umubyiho wagezeho basigaye baseruka bakaberwa.Ahantu henshi,abakobwa barengeje ibiro ijana batangiye kwerekana imideli.
Haba mu Bushinwa cyangwa i Burayi,benshi barabihagurukiye.N’iwacu ntibasigaye inyuma.Mu gihe abazungu bo bakuraho agahu kose,muri Kigali babitangiye biha akabanga.Bari gushyira mu bikorwa wa mugani ngo « Umukobwa ni ufite itako, n’umugore ni ufite ibuno. »Ariko nyine n’agapfundikiye kagatera amatsiko!
Ntibyari bimenyerewe rero ko abarifite bajya ahagaragara bakerekana ko bashoboye ibitari bike.Ntibagitinya gusekwa ngo bangana n’inzovu.Muri uko kwiyerekana,uko batambuka, burya baba batera intambwe ikomeye mu kwiyakira(s’accepter).
Bamaze kumenya ko amaso akunda agira uko areba.Ubwo batagihunga ababareba,bazamenyereho ko hari n’ababakunda.Nuko ubuzima bukomeze, bubaryohere,nta kibabuza kujya mbere mu kugaragaza ko ari ntaho bamwaye.
Soma: Abakobwa barengeje ibiro ijana bagiye kwerekana imideli.
Nihatangira n’amarushanwa ya « Miss Ronde Rwanda« ,bizarushaho kugaragaza ishusho nyayo kandi yuzuye y’ubwiza bw’Umunyarwandakazi aho guharirwa gusa ab’imbavu ntoya cyangwa ndende.
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.