Julie na Cédric,bari bamaze ukwezi kumwe bashyingiwe.Icyo gihe muri 2013 byari ibicika,urukundo rugurumana!Gusa nyine ibyo byishimo ntibyamaze kabiri.
Na mbere akiri n’umukobwa yatinyaga abaganga b’amenyo.Kubera gutinda kwisuzumisha,aye yari yarashizemo imizi.Nyuma y’iminsi mikuru y’ubukwe,byabaye ngombwa ko yose bayamukiza, bakamushyiramo amaterano.Kuva ubwo yahise ahindura isura,ngo ahengama n’igikanu.
Uko kumuteramo andi, yabirwaye iminsi itarenze itatu, abaganga barayobewe ibyo ari byo. Ntibyatinze,asinzira ubudakanguka.Ubwo yari yujuje imyaka 20,Julie yasize umukunzi we mu marira,ukwezi kwa buki kudashize.
None dore uwari wabaye umugabo, asubiye ibusore ku myaka 36!Ese bizamugwa amahoro?Ese twavuga ko urwo rupfu rwaba rwaratewe n’uburangare bw’abaganga cyangwa ni ubushobozi buke bwabo?Cédric arakibaza byinshi.
Bisome: Je suis devenu veuf après un mois de mariage
Naho se Padiri wabashyingiye, hamwe n’ababaherekeje mu Kiliziya?Bose baguye mu kantu ngo « kubera iki buriya Imana yemeye biba,ikamwambura ubuzima? » Abandi batandukana kubera kurambirana,ariko bo…
By P.B