Mitiweli ni ikibazo?
Umwaka wa Mitiweli uratangira,ukagira ngo ni wa musoro w’umutwe wagarutse!N’ubwo wo warebaga abagabo gusa,ntibyabuzaga abaturage n’abapolisi ba Komini gucungana nk’injangwe n’imbeba;bamwe baburira abandi ngo bakizwe n’amaguru.Icyo nibaza ni iki:ese koko Mitiweli ni ikibazo?
Ubu birarenze
Ibya Mitiweli si ikibazo gusa ahubwo ni nk’ikigeragezo.Mu magambo bivugwa ko byorohejwe.Ngo ibibazo byose bikemurwa n’Inzego z’Ibanze.
Iyo izo nzego zigendeye ku byiciro by’Ubudehe bitumvikanyweho,ibibazo bisubira ibubisi, kuko ntawe bitareba.Ariko kugabura ibibisi bishobora kuba ari byo byorohera abo bagabuzi badaterwa ipfunwe n’imipfube!
Abayobozi baturagiye nk’amatungo
Kubona abayobozi bashyira imbere(ku ngingo z’ibyigwa)ibibazo by’abaturage, ni nko kubonekerwa.Mu nzego zose (Umudugudu, Akagari,Umurenge…),ubu baba bavuga ibibazo bya Mitiweli.
Ubwo utarayitanga akaba aragatoye.Hehe no kwisobanura!Reka da!Ngo yazane, nta bindi!Mu kanya,n’udutungo twaguhaga agafumbire bakaba baradushoreye!Ntibanibaza ngo ko tumukoze ibi uyu mwaka,umwaka utaha azabigenza ate?
Twaba twicaye cyangwa turi mu nzira, tukagenda twivovota, twibaza impamvu abo bayobozi batareba n’ibibazo Mitiweli itera ngo abe ari byo bakemura.
Umunyamuryango agengwa n’umuryango we!
« Akabi kamenyerwa nk’akeza! » Ngo « Uwatanze umusanzu atangira kwivuza ari uko abagize umuryango we bose barangije kuwutanga. » Ubu se ntibigaragara ko iki kintu giteye urujijo kubona umunyamuryango wa Mitiweli azitirwa n’umuryango we?
Nyamara Itegeko n°04/2015 ryo ku wa 11/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza, rivuga ko umunyamuryango ari umuntu wiyandikishije mu bwisungane mu kwivuza,utanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza cyangwa uwutangirwa n’abandi buri mwaka.
Byumvikane ko uwo muntu atari umuryango. Kumuzirikira aho, bisa nko kumuhohotera(niba abo bandi batamwanditseho!).
Ikoranabuhanga nirisimbure akavuyo n’inkoni!
Gutanga serivisi nziza bihora bigarukwaho mu manama adasiba.Ariko turibaza igihe ikoranabuhanga rizasimburira akavuyo n’inkoni byo mu Nzego z’ibanze.
RSSB(Rwanda Social Security Board) ngo yashakaga gusubiza icyizere abanyamuryango ba Mitiweli.Uburyo bwo kubigeraho ngo ni ugukoresha ikoranabuhanga mu kwakira imisanzu,kwandika abanyamuryango ndetse no mu micungire ya Mitiweli muri rusange.
Ibi rero biracyari kure nk’ukwezi kuko wagira ngo aba bayobozi twabatoreye kutwica urubozo(maltraitance).Bigera ino mu giturage cya kure ho bakatwicaraho uko bashatse.
Niba ibyitwa imiyoborere myiza bijyanye n’iryo suzugurwa n’ijarajara, urwishe ya nka ruracyayirimo.Ibya Mitiweli bizagumya kuba ikibazo kuri twe rubanda rugufi rutagira umushahara wa buri kwezi.
Leta yagikemura
Leta ibishatse yagikemura.Batubwira ko isanzwe itanga inkunga yayo muri Mitiweli ingana na 13% by’ingengo y’imari ya Minisiteri y’Ubuzima buri mwaka.
Iyo nkunga yakongerwaho 5% y’ubwisungane bukomatanyije(solidarité nationale)mu rwego rwo kuziba icyuho,mu gihe hagitegerejwe uburyo bunoze bwo kwakira no kwinjiza imisanzu nta gahato.
Ibi kandi byatuma Mitiweli igenda irushaho gukora neza,abantu bakajya biruka bajya kwiyandikisha aho kubirukaho bituma bayizinukwa.None se tuyobewe ko « akeza kigura? »
By Kamanayo Ephron,Musanze