Izi si inzozi
Mu Rwanda hari imigezi n’amasoko bitagira ingano.Izuba rirarasa,imigezi n’ibiyaga bigakama.Imvura yagwa bikabuza rubanda gukora no kugenda.Si inzozi rero ko byahinduka.
Muri iyo mihindukire, nibaza ibi bibazo:ntibyashoboka ko buri mujyi(Akarere)na buri Murenge bateganya aho amazi y’imvura(eaux de pluie) n’ayakoreshejwe(eaux usées)yajya yerekeza cyangwa aruhukira ku buryo asukurwa akongera gukoreshwa?Ese kuvuga ngo buri wese nafate ayo ku nzu ye, birahagije?Ava mu mihanda no ku misozi azafatwa na nde?Naho se twa tugezi duto two mu Mirenge?
Inzuzi zacu zabyazwa umusaruro
Inzuzi n’imigezi bitatse imisozi yacu bishobora kubyazwa umusaruro usumbye uwo gucukurwamo umucanga. Kubona byuzura bikadutwara ubutaka n’abantu,nta kuntu twabigabanyiriza umuvuduko maze bikatugirira akamaro aho kudusenyera?Kuki kuri buri mugezi hatateganywa inyoboramazi(écluses)ku buryo harekurwa amazi akenewe?
Kuki ku migezi minini nka Mwogo, Mbirurume, Ruhwa,Satinskyi,Rukarara n’iyindi… hatajyaho
intingo(barrages)hepfo no haruguru,maze aho bishoboka hagakorwa inzira-bwato(canal de navigation)twajya dutemberamo twitegereza ibyo byiza, cyangwa zikanyurwamo n’amato adutwarira ya mizigo ituvuna ibikanu n’imigongo?
Nyabarongo yo biri hafi
Bajyaga bavuga ngo « Nyabarongo yica abayizaniye! »Kandi koko iyo imvura yaguye, iruzura ku buryo umuntu uri muri Kigali cyangwa ugomba kuyinjiramo aturutse za Muhanga na Huye nta handi yanyura.
Ari epfo cyangwa ruguru,hose yagusamura!Na twa tugezi duto tuyisukamo,tuba twariye Karungu.Abihebyi ni bo batwisukira.Ibyo rero, ngo abategetsi bacu batiteye imboni.Biravugwa ko biyemeje kwitabaza inshuti.
Ngo mu minsi mike Abanyakoreya y’Epfo barahagoboka rwose.Kuva ubwo Nyabarongo aho kutumira no kuduhekura,izaducanira,tuyigendeho ku bwinshi(plusieurs voies)ndetse tunayitureho.Mbega ibyiza!
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.