YAHOO ! mu marembera,nta ngaruka bidufiteho?

Mu myaka isaga 20,Yahoo!yigeze kuba nk’umwami wa internet.Kuva mu myaka ya 1995,yari iya mbere mu kohereza ubutumwa n’inyandiko byihuse(messagerie et courrier électronique).

Igitangaza ni uko kugeza magingo aya,hari abantu benshi bagifite emails zabo ziherwa na @yahoo.fr.Abongabo ni bo batazabura kugira impungenge bibaza aho ibyabo bizagarukira.

Ni urujijo

Akayabo ka miliyari 5 ni ko kageretswe kuri Yahoo!Igiteye urujijo si ayo mafaranga yinjijwe na Yahoo! Ikibazo ni ikizakurikira ubwo bucuruzi.Ngo Yahoo News na Yahoo Mails ni zo serivisi zaguzwe na Verizon igamije kwagura isoko ryayo.

Ubwo igisigaye ni ukumenya ingaruka bizagira ku bantu bose bakoreshaga izi serivisi(utilisateurs).Abo kandi bose hamwe barenga miliyari.Naho abasaga miliyoni 600 bakoresha telefoni zigendanwa.

Muri 2017,ni bwo iryo gurishwa rizaba ryatangiye gushyirwa mu bikorwa,maze Verizon-Yahoo itangire ikore.Ese ni nde bizagiraho ingaruka?Aho ntibizasaba guhindura za adresi?Ibyo byose biracyari urujijo.

Ni ukubikurikiranira hafi kuko na bamwe bashaka gusoma cyangwa kwiba ubutumwa bw’abandi barekereje ngo bakorere muri iyo nzibacyuho.

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :