Abagore bacuruza Isambaza bategereje rya terambere

Bamwe twatangiye aka kazi muri 2005. Twashishikarijwe kujya mu mashyirahamwe ngo ni bwo inkunga zizatugeraho vuba.Nyamara uko iminsi igenda iba myinshi niko ayo mashyirahamwe agaragaza ibihombo akanatera ubukene.

Isambaza 1Kubera igishoro kidahagije,natwe dusa na ba bazunguzayi b’i Kigali biriranwa udutebo tw’imbuto ku mutwe.Buri wese asigaye acunganwa na ya minsi itatu mu cyumweru umunyamuryango yemerewe yo kwirwariza ngo abone icyo kuramiza abe.Nuko amabase akerekana uko ubushobozi bungana.

Na Banki na zo bimaze kugaragara ko zikorana n’abakire.Abantu baciriritse nkatwe ntawe uba abitayeho.Duheruka dutanga imishinga ngo amafaranga arahari,tugategereza tugaheba,uwari wakoze imibare ikamupfubana.

Uretse n’ibyo,aha hantu ducururiza na ho nta mutekano nta n’isuku.Izuba rirarasa rikatumena agahanga,imvura yagwa ikaduhashya.Icyiza cyaho ni uko hegereye  umuhanda ku buryo kuhagera byoroshye.

Mu mwaka wa 2012,abayobozi baradusuye batwizeza inyubako zijyanye n’igihe.Uko bagenda basimburana ni nako byibagirana.Wagira ngo babivuga mu magambo gusa,ntaho byanditse.Ubaza abashya bakagushibura ngo ibyo ntabyo bazi.

IsambazaNtitwabura gushima ko aho kumishiriza isambaza hakozwe, ariko twebwe turacyategereje ibyo byiza by’iterambere.Gukorera kuri aka gasozi nta mutekano na mba biduha.Yewe n’Abakongomani baba batunnyega ngo ku irembo ni ho hagaragaza iterambere ry’umugore n’urugo atahamo.

Kandi koko turi ku irembo no ku mupaka. Kutubonerana no kutunyaga biroroshye. Ntitwirengagije n’isuku y’ibicuruzwa byacu yagombye kugaragaza isura nziza y’u Rwanda.Buriya se tuzategereza kugeza ryari?Iyi Mpeshyi iradusiga amahoro kuri iki Kivu?

By Ingabire Gihozo Latifa/Rusizi.

Wamenya ko karimo umuti n’ubwo ari kabi?

Uwagakubita amaso ntiyakasamira.Nyamara aka gasimba ko mu bwoko bw’ifuku-mbeba itagira ubwoya(rat taupe nu) ngo kibitsemo umuti abantu bataramenya.Utwoya duke hafi y’amaso no ku murizo ni two gakesha guhindura ibyerekezo(sens de l’orientation).

Kimwe n’izindi ngugunnyi zose
(rongeurs),kibera mu mwobo mu bushyo bushyize hamwe mu rwego rwo kwitunga.Buri shyo riba riyobowe n’ingore(reine, nk’inzuki)ariko y’inkazi(nk’intare) ku buryo iyo yishwe, n’izindi zirayikurikira cyangwa zigatwarwa bunyago.

Ubuzima bw’aka gasimba na none bufite ibintu by’umwihariko bishishikaje abashakashatsi. Icya mbere ni ukuba kaboneka gusa mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba (Somaliya,Ethiopiya,Kenya) ku buryo hakibazwa impamvu.

Igisumbyeho kurusha ibyo ni uko ubwako katumva ububabare na gato(insensible à la douleur).Ngo uruhu rwako rwikusanya (élastique)n’iriya minkanyari bifite ukuntu birinda kanseri zikunze gufata utundi dukoko. Ngo ni ho icyizere cy’abaganga gisigaye mu gufasha umubiri w’umuntu kurwanya kanseri bagahereyeho.

Si ibyo gusa kandi ngo kuko ari aka mbere mu kuramba(longévité).Mu gihe imbeba(souris) itarenza imyaka 4,ifuku(taupe)zikageza kuri 10, ngo kariya ka « rat taupe nu » gakabakaba muri 30.Ngo iyi myaka ikaba ingana na 600 ku muntu(échelle humaine).

Kuba kadapima ibiro byinshi(28g-1,5kg)cyangwa ngo kabe karekare cyane(8-30cm), kuriya kuramba abashakashatsi bakubonamo igisubizo mu kurinda ibitera abantu gusaza vuba(guérison contre le vieillissement).

Ikibabaje ni uko umurima utwo dukenya tugezemo nta gusarura.Ngo buri tsinda(colonie)riba rigizwe hagati ya 70 na 300.Bamwe batega amafuku baba babonye akazi.Ariko buriya hari abavuga ngo si ibiryo(nk’uko hari abicwa na bwaki kandi amafuku yuzuye intungamubiri abamarira imyaka mu murima!) kandi karimo n’umuti.Ntihari abicwa n’inzara bazira kunena?

Isomere nawe: La bête la plus moche qui nous guérirait

By P.B

Yabyaye batatu ,none arasaba inka yo kumukamirwa!

Burya koko ngo « Izina ni ryo muntu ».Imana yamwihereye abana,ariko ntashoboye kubarera.Hashize hafi ukwezi Mbonizanye abyaye abana batatu atanagira na Mitiweli.

Umugabo we duhora tumubona yiruka ku biro by’Umurenge gushaka imfashanyo.Ubuyobozi bwamwijeje ko buzamufasha,bukomeza kuvunira ibiti mu matwi.

Nyirabatatu na we yiryaga icyara ngo buriya gahunda ya Girinka noneho igiye kumugeraho.
Sinzi niba atariyibagizaga ko ibintu bijya aho ibindi biri.

Icyakora n’ubusanzwe muri aka Karere ka Burera, abakene ni benshi bitangaje.Ni ibintu bigaragarira amaso ya buri wese.Abaturage bahingira kuramuka;nta mafaranga bafite.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Rugengabari agomba kubakanga kugira ngo ingo zose zitamuhombokeraho kandi na we ari ntacyo azakura ku Karere.Burya abayobozi na bo ntibaba borohewe!

Umugabo wa Angélique ntiyahawe akazi muri VUP ngo kuko afite akarima yezamo uturayi two kurya.Nyamara ni byo byari kumufasha kubona udufaranga two kugura ibyo kurenza kuri ibyo birayi no gutanga Mitiweli.

Gusa nyine ngo « So ntakwanga,akwita nabi ».Umuyobozi w’Umurenge wa Rugengabari yemeza ko iyo Mbonizanye amwigereraho,ikibazo kiba cyarakemutse.Ariko ngo bitarenze tariki ya 15 kamena,inka izaba yabonetse.

Ntiwabona iyo Mana yizera iyimuzaniye,maze Mbonizanye akajya abwira izo mpanga, ngo « Gira amata mwana wa! » Turabikurikiranira hafi,nibigera kuri iriya tariki ntagikozwe,tuzabagezaho nimero ya telefone abashaka kumufasha bakoresha. Ejo atazabura inka n’ibiheko.

By Nyirakamana M.Chantal/Burera

Hari umugisha w’abadasangira umugati?

Kuri iki cyumweru,abakristu barahimbaza umunsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu.Aho bishoboka bararitambagiza mu mijyi,mu mihanda no mu nsisiro,batera indabo n’amajwi hejuru mu ndirimbo z’ibyishimo.

Mu kwemera gukomeye,baraba bashyira mu bikorwa aya magambo Yezu Kristu yadusigiyeho umurage: « Ibi,mujye mubikora munyibuka »(Lc 22,19).Baraba bibuka ko aho yanyuraga yagendaga agira neza kandi ko mu bihe byiza bamwakirije amashyi n’impundu.

Naho abamuhabwa bisanzwe cyangwa bwa mbere,barazirikana ko umugisha w’Imana ubahoraho iyo bashoboye gusangira badacuranwa,
n’ibisigaye ntibipfe ubusa.

Hirya no hino hari abakeneye gukira indwara n’inzara(cyangwa indwara y’inzara)ariko hari n’abakeneye gukira umurengwe.Abadafite na mba n’abafite duke iyo bahujwe na Yezu,ibihari abivana hasi abyerekeza hejuru maze bikabamanukiraho bose bagakwirwa.Ubwo se umwanzi witwa inzara ntaba atsindiwe muri ibyo biganza?

N’abasanzwe bafite byose iyo bahuriye ku Mana,ibintu biba mahwi.Niko byagendekeye Malikisedeki,umwami w’amahoro n’ubutabera,na Abramu wari uvuye gutabara murumuna we Loti bari batwaye bunyago.Reka tubyumve mu isomo rya mbere:

« Abramu ubwo yahindukiraga amaze kunesha Kedorilahomeri n’abandi bami bari kumwe,umwami wa Sodoma amusanganirira mu kibaya cya Shave,umubande w’umwami.Malekisedeki umwami wa Salemu azana umugati na divayi;yari umuherezabitambo w’Imana Isumbabyose.Asabira Abramu umugisha avuga ati ‘Abramu nagire umugisha w’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi!Kandi hasingizwe Imana Isumbabyose yashyize abanzi bawe mu maboko yawe!’ Nuko Abramu amutura igice cya cumi kuri byose.Umwami wa Sodoma abwira Abramu ati ‘Mpa abantu,wijyanire ibintu’. Ariko Abramu asubiza umwami wa Sodoma,ati ‘Ndahiriye imbere y’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi,ko kuva ku rudodo kugeza ku gashumi k’inkweto,nta kintu cyawe njyana,hato utazavuga uti ‘nijye wakijije Abramu’.Ntacyo nshaka,keretse ibiryo by’abagaragu banjye(Intang.14,17-24a). »

Biragaragara ko umwami wa Sodoma n’uwa Salemu batari bagendereye ikintu kimwe.Uwa Sodoma akeneye amaboko(abantu),naho uwa Salemu aratanga umugati n’umugisha.Abramu we n’ibyo ahawe abisangira n’ubitanze,ntagire icyo yigomba kirenze ibyo kugoboka abantu be.

Niko na Yezu abigenzereza intumwa n’abigishwa be.Bamuhereza imigati itanu n’amafi abiri, bagasangira na We imigisha akomora ku Mana,maze n’abandi bose bakaboneraho(Ivanjili:Luka 9,11-17).

Iki cyumweru rero,duhere aho twibaze niba abadasangira umugati(mu nyito zose=sens)bashobora gusangira umugisha, waba uw’amahoro cyangwa uw’ubusugire(prospérité)?

Na nore ariko, « Ibyo tudashobora kumva no kubona,ukwemera kwacu ni ko kubihamya« (Indirimbo ya ‘Rata Siyoni’=Lauda Sion).Yezu arahagoboka. Tumuramye.

By B.P

Umugore w’Umudage yaciye agahigo ko kubyarira abana benshi mu zabukuru

Ibihugu bitari bike bishyize imbere gahunda yo kuringaniza imbyaro.Ibyo ngo ni ibikiri mu nzira y’amajyambere.Ahandi amajyambere bayagezeho abagore baribagiwe ibyo kubyara. None barabibingingira kuko umubare w’abakecuru n’abasaza uruta uw’abakiri bato.

Ni ko bimeze mu bihugu nk’Ubuyapani n’Ubudage aho abarengeje imyaka 70 ari bo benshi.Umubare w’abana bavuka mu mwaka ni muke cyane.Hariho gahunda zo korohereza abagore bakiri bato,bakibyara. Nyamara hari abemeza ko gusaza ngo biba mu mutwe(psychologique).

Nguko uko Umudagekazi w’imyaka 65 yiyemeje kubyarira mu za bukuru.Kandi si n’ikibazo cyo kwifuza urubyaro kuko yari asanganywe abana 13 n’abuzukuru 7.

Asobanurira abanyamakuru icyamuteye kwigerezaho,yababwiye ko impamvu z’ibanze ari ebyiri:iya mbere ngo ni uguhoza amarira y’umwana we muto wahoraga yifuza murumuna we cyangwa musaza we bamukurikira;iya kabiri ngo nukwerekana ko umugore ashobora kubyarira igihe abishakiye.

Kandi we byaramuhiriye.Intanga 4 yiteje(fécondation in vitro)nta n’imwe yapfuye ubusa.Amezi 6 n’igice yabamaranye mu nda,bavutse ari abahungu 3 n’umukobwa 1.Andi bayujurije muri couveuse y’ibitaro bikuru bya Berlin.

Kuva kuri iyo tariki ya 23 gicurasi 2015,Annegret Rounigk wigishaga indimi z’icyongereza n’ikirusiya aciye agahigo (record)ko kuba umugore wa mbere ku isi ugize abana 17,kandi mu zabukuru.

Ngo 13 ba mbere yababyaranye n’abagabo 5 batandukanye.Umukobwa akurikije akaba yaramubyaye afite imyaka 55.None n’izo mpanga zidasanzwe ngo nta kibazo cy’ubuzima zifite.

Igitangaje kuruta ibindi ni uko yemera n’umutima we wose ko kubyara abana kuri ubwo buryo bimurinda gusaza , bikamugarurira icyizere cyo kumva ko akiri inkumi.

Bitewe n’uko amategeko y’igihugu cye(Ubudage)abuza ibyo kwiterekamo abana(FIV) kuri iyo myaka,yagiye kubikorera mu gihugu cya Ukraine.Abo bahungu be ni Dries,Bence et Fjonn.Naho umukobwa ni Neeta.Bose bavukanye ibiro 2,5.

By B.P

Inyenzi 26 zashajije umusore!

Burya umubiri ubika byinshi.Umusore w’imyaka 19 yamaze igihe kinini amatwi amurya bitavugwa.Bigera n’aho atangira kumva ibisa n’ibivumvuri byiruka mu matwi.Ubwo n’umutwe ntiwari umworoheye.

Uwo musore w’Umushinwa yagiye kwa muganga.Iyo biba nko mu bihugu bimwe na bimwe, bari guhita bamuha ibinini by’umutwe agataha.Umudogiteri we, yemera ko utavura ikintu utazi.Yabaye akimugeza ku isuzumiro akubitwa n’inkuba. Continuer à lire … « Inyenzi 26 zashajije umusore! »

Umugabo w’Umwirabura yaboneye akaga ku buriri

Umugore yari ategereje nk’uwari ubishonje igihe kirekire.Ku myaka ye 47 yasaga n’utabiherutse.Yabonye uyu musore w’ibigango by’umwirabura yumva arasubijwe.

Kimwe n’umugabo wese uri muri icyo kigero,ku myaka 31 ntiyari gupfa kwikura ayo mata mu kanwa.Ntiyari azi ko hari umuzungukazi wamubiza icyuya by’ako kageni bageze ku buriri.

Batangiriye aho ku mwaro bakomereza mu kirambi, umugore aracunda batinda kuresa.Mu kandi kanya batereka ku ruhimbi ngo ubwo ari hejuru buriya aravura vuba.

Nyuma y’amasaha 36 yose ari kuri uwo murimo,umusore wakundaga ikivuguto ati « Aya mata ntasanzwe ».Asaba kujya hanze kuzana indi mvuzo.

Yavuye aho yiruka nk’imfizi icitse umubazi, aruhukira kuri Polisi.Babanza gushidikanya kuri icyo kirego.Bumvise imibavu imutumaho itari iya kigabo,bati « Reka tujye kureba niba utabeshya ».

Bagiyeyo ari nk’igitero.Bageze mu nzu umugore arishima cyane ahita abwira wa musore ati « Uri umwana mwiza!Wabaye ugisohoka hano aravura ndakubwiye!Ngaho na bo nibicare basangire iyi nkongoro,amata ya hano ntawe uyanywa ahagaze! »

Abapolisi barebanaho bati « Twagiye kera k’ubusa! » Bahindukira bagakubita amaso icyo cyansi,bati « Koko afite gitereka!Ariko reka tuyarinde kubogora« .

Nuko baterura neza no mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe by’i Munich.Ategereje kuburana iyicarubozo(séquestration)n’ubucakara bw’igitsina(esclavage et agression sexuels). Ese uriya musore azarutsinda?

Inkuru yose:Un africain obligé à faire l’amour pendant 36 heures non stop

By B.P

Aba basore b’Abarundi bo baratabaza

Bagera kuri 400.Bari mu kigero cy’imyaka 18 na 30.Twabasuye kuri iki cyumweru cya Pentekoste.Pasteri Mukuru wari utuyoboye yaberetse ukuntu Mwuka Wera azabigisha byinshi.Ariko bo wabonaga amaso ari ahandi, umutima wo ntawamenya aho wari uri.

Mu minota 15 twahawe ngo tubagezeho ubutumwa bwiza, twashoboye kwakira n’ubwabo bwo gutabaza.Bo ngo ntibazi igice barimo n’icyo bazira cyangwa bategurirwa.Si abasirikare, ariko bahabwa imyitozo ya gisirikare;si Abanyarwanda ariko bigishwa iby’umuco n’amateka

Ngo icyatumye bazanwa mu kigo cya Gabiro Training Center ntigisobanutse.Bavanywe mu nkambi ya Mahama i Kirehe babwirwa ko ari mu rwego rwo kubarindira umutekano.Kandi koko hararinzwe pe!N’aka gafoto byabaye nko kukiba.Birashoboka ko ari ikoranabuhanga abarinzi bataramenya.Twanze gufata menshi ngo batadukeka amababa.

Ubwo twari tugeze mu gice cyo gutanga ibyifuzo byabo ngo tubyerekeze ku Mana,humvikanye amajwi avuga ngo « Muzatubarize niba ibi bintu dukorerwa byemewe mu mategeko agenga impunzi. » Twarabasengeye,ariko mu mutima nkibaza niba Imana izumva iryo sengesho kandi bo badashaka gusubira iwabo intambara ikiri yose.

N’ubwo igihe cyari gito,abayobozi barishimye ngo barizera ko Ijambo ry’Imana rizafasha abo basore gusubira mu nzira nziza;ngo abenshi bafatiwe imico mibi y’ubusambo, gufata abana b’abakobwa ku ngufu, n’ibindi bidakwiriye umuco Nyarwanda.Natwe tuti « Uwiteka abiyereke ». Kumenya ukuri nyako biragoye.Ese hari ikindi cyabakorerwa?

By Gashabizi Esdras/Nyagatare

Ibinyendaro byibera mu mujyi, naho mu cyaro ni ibinyarukundo!

Ngisoma iriya nyandiko yasohotse kuri uru rubuga ivuga ngo « Ko umwana w’ikinyendaro atera umwaku »,nagize agahinda kenshi cyane.Nashatse kumenya niba uriya wayanditse ari umusore cyangwa umugabo wagize uwo mwaku mbura adress ye(phone cyangwa email).

Mbona ubutaha yari kuzadusobanurira neza iby’uwo mwaku.Njye nemera ko umwana ari umugisha ku mubyeyi.Naho ibinyendaro nta handi wabisanga koko uretse mu mijyi kuko mu cyaro ari ibinyarukundo gusa.Ndisobanura kuri ibyo byombi.

Ko abakobwa babyara...

Ntibakakubeshye,burya nta mukobwa ubyara atabishatse.Uko yamera kose aba yabibaze cyangwa yabicunze.Bitabaye ibyo yaba ari umusazi cyangwa afite ikibazo mu mutwe.

Ikibazo gusa ni uko imibare hari ubwo imupfubana,uwo yashakiragaho ibiceri akamwigurutsa cyangwa agasanga na we ari nyagupfa.Muri icyo gihe arikoca,agahagarara neza mu kibuga,ibyishimo bikamurenga areba umwana we ajya kumuzanira amazi!

Ibinyendaro rero

Njye ndahamya ko ibinyendaro ntaho bikiba uretse mu mijyi.Ni ho honyine umukobwa ashobora kubyarana n’inkokobotsi atanazi cyangwa adakunda(nk’abashoferi b’Abasomali, Abashinwa bakora imihanda,ba mukerarugendo…).

Ababyariye iwabo barakomezaIno mu giturage,mubyarana mwakundanye rwose.Nk’umugabo ufite umugore wabyaye abakobwa cyangwa abahungu gusa,akubwira ikibazo afite ukamufasha kugikemura.Tekereza rero iyo umubereye igisubizo!Urugo rwe rurakomera kandi namwe mugakomeza ibyanyu. Ufite ubwenge, ntiwamushyira hanze byo kumusenyera.

Icyo ndashyigikiye ni ba bagabo bahubuka nk’iya Gatera bagafata abakobwa cyangwa abagore ku ngufu.Ngo hari n’ababacunga bagiye kuvoma amazi bakabasumirira ku ivomo cyangwa hirya gato aho batabona gitabara.Kandi ibi byo si mu Rwanda gusa biba.Abo bakwiye kubihanirwa by’intangarugero.

Ikindi ni uko burya abagabo bafite ukuntu bamenya ko umukobwa cyangwa umugore yagiye mu mugongo(mu mihango),nyir’ubwite ataranabimenya ;wagira ngo turabahumurira!Icyo gihe bashima ahashimika,nuko umutego ugahitana iyigurukiraga. Iyo agize ibyago agatwita ariyumanganya.Yabigenza ate?Ngo ugize igihombo aracyimenyera.

Uwanyirigira Bernadette, Kibangu

Gukebwa cyangwa kwisilamuza ku itegeko si ukwica itegeko?

Mu Rwanda, hamaze iminsi haradutse umuco wo gukebwa. Abagabo benshi bashyizweho igitutu ngo ni wo mwambaro ugezweho ku bagabo bagira isuku.

Kera, ibyo bintu byo gukebwa byitwaga « kwisilamuza » kuko byari bigenewe abo mu idini ry’Abayisilamu.Bityo,hari ibibazo dukwiye kwibaza:aho iri tegeko ntiryaba ryaraje kwimika iyo migenzereze y’iryo dini ngo ihinduke undi muco nyarwanda?

Reka tunavuge ko ikigenderewe ari ikintu cyiza!Ngo ni mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwa Sida(birashoboka).Niba abo bagabo baba bemeye koko ko baca inyuma abagore babo,ese baba basobanuriwe ingaruka ku mubiri no ku mubano w’abashakanye nyuma yo gukebwa?

Imibare ni nk’iy’isiganwa

Ngo mu mwaka wa 2014 abarenga ibihumbi 300 bari bamaze kwikebesha.Hari abemeza ko ari ku bushake kuko henshi bidakorerwa ubuntu.
Ubishaka yishyura hagati ya 20000frw na 50000frw.Kandi koko ntiwagura ikintu utashimye cyangwa kitagufitiye akamaro(droit de la consommation).

Ese muganga ubikora nta ndwara agiye kuvura(opération non thérapeutique) ,aba yiteguye kwirengera ingaruka
(responsabilité médicale) mu gihe bikomeranye
(complications) uwo yakuyeho agahu(ablation du prépice)?

Nta ndishyi z’akababaro

Tutitwaje ko nta bushakashatsi burakorwa cyangwa ngo hagire abatanga ubuhamya ko byababereye bibi nyuma yo gukebwa,aho ntababihisha ngo ibyabaye byarabaye, ntibazagasubizaho? Ese ubundi babaza nde indishyi z’akababaro, bakishyurwa gute ibyo icyo gikorwa cyaba cyangije(réparation du préjudice)?

Ubutaha tuzasangira ibitekerezo kuri ibyo bibazo dushakira hamwe ibisubizo. Ntitwirengagije ko hari abumva bari mu kuri kugomba gukurikizwa nta mpaka cyangwa bagomba kubikurikiza uko byategetswe.Isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru rirabiduciramo amarenga.Dusome muri make uko byari byifashe:

« Nuko abantu bamwe bavuye muri Yudeya,baza bigisha abavandimwe bo muri Antiyokiya, bati « Niba mutigenyesheje(mutikebesheje)uko Musa yabitegetse,ntimushobora gukizwa. »

Nuko havuka amakimbirane n’impaka zikomeye kuri Pawulo na Barinaba bavuguruza abo bantu;ni ko kwemeza ko Pawulo na Barinaba hamwe nabandi muri bo,bajya i Yeruzalemu kureba Intumwa n’abakuru bikoraniro, bakabagisha inama kuri icyo kibazo.

Ubwo byose bamaze kubyumvikanaho,Intumwa n’abakuru b’ikoraniro biyemeza kwitoramo bamwe muri bo,ngo babatume i Antiyokiya kumwe na Pawulo na Barinaba…Byanogeye Roho Mutagatifu kimwe natwe kutagira undi mutwaro tubagerekaho utari aya mabwiriza ya ngombwa…Nimugire amahoro »(Actes 15,1-2.22-29).

Waba urangije utarumva itegeko muganga aba yishe?Biri mu nzira…

By P.B

Wamenya ute ko umubyibuho wawe urenze urugero?

Hari aho babona umuntu ubyibushye bakamuha amashyi ngo yaratamiye cyangwa ngo ubuzima bwararyoshye.Ahandi bamurabukwa bakamuha induru ngo ni ikamyo ntakwirwa mu nzira.Urugero rw’umubyibuho ukwiye rwaboneka gute?

Urwo rugero ni urwagufasha kumenya niba umubyibuho ufite utazashyira ubuzima bwawe mu bibazo.Warumenya uhereye ku ngano nyayo y’umubiri wawe(Indice de la Masse Corporelle=IMC)n’igihe ukoresha ugenda.
Umubyibuho 1a)Ingano nyayo

Nk’uko tubikesha Doctissimo.fr, IMC ni uburyo bwizewe kandi bubereye buri wese uretse abagore batwite cyangwa bonsa,abari mu zabukuru(séniors)n’abakora imikino y’ingufu(ku mpamvu zumvikana zijyanye n’ubuzima bwabo).

Ngo kumenya ibiro ufite ntibihagije kugira ngo ube uzi uko ungana by’ukuri.Ingano yawe nyayo ni igisubizo gitangwa n’ubwo buremere(kg)kugabanya uburebure (m)bwikubye kabiri(poids/taille au carré).

Tuvuge ko upima ibiro 80(kg),ukagira n’uburebure bwa 1,70m.Icyo gihe IMC yawe izaba ingana na 80/1,70×1,70=80/2,89=27,68.

Dukurikije ibisobanuro(interprétations) bya OMS,iyo igisubizo kiri munsi ya 16,5 umuntu aba afite ikibazo cy’imirire (dénutrition);yagera kuri 18,5 akaba ari mu gice cy’abananutse (maigres);hagati ya 18,5 na 24,9 ni mu rugero rwiza(normal).

Hagati ya 25 na 29,9 ni umubyibuho utangiye (surpoids) ;guhera kuri 30-35 ni umubyibuho urengeje (obésité modérée); hejuru ya 35-40 ni umubyiho ukabije(obésité sévère).Ibirenze 40 ni umubyibuho w’injyanamuntu (obésité morbide).Ishakire igisubizo cyawe rero!

b)Igihe ukoresha

N’ubwo bisa n’ibigoye kubara,ariko biroroshye gukorwa.Ahangaha ngo ushobora kureba igihe ukoresha ugenda metero 800.Ikigoye ni ukubara izo metero.

Niba ukoresha iminota irenze 3 mu kuzigenda, ukazirangiza wahagiye cyangwa uruhutse nka gatanu, umenye ko ugeze kure.

Fata ingamba zo kugabanya ibiro ugabanya iyo minota!Ariko se nibakubona wiruka,ntibazavuga ko wasaze?!Hari ubwo n’ubu buryo bwagufasha:http://www.maker.tv/lifestyle/video/Wzg6NMMi0Iju

By P.B

Kuki abafite umubyibuho baziyongera muri 2025?

Mu gihe bamwe bananutse byo gupfa kubera imirire mike cyangwa mibi, biravugwa ko muri 2025, abafite umubyibuho ukabije baziyongera ku buryo butangaje. Ikinyamakuru « Pourquoidocteur.fr » cyemeza ko byombi ari ibibazo bikwiye guhagurukirwa mu maguru mashya.

Umubyibuho 2

Si abana bato gusa bugarijwe n’umubyibuho. Hari n’abagera ku myaka 8 batabasha guhumeka! Muri rusange, abari hagati y’imyaka 11 na 18 bakora ibishoboka byose ngo batongera ibiro. Ariko nyuma y’imyaka 18, ibintu birahinduka, ibiro bikikuba akatari gake. Byaba biterwa n’iki?

a)Stress n’akazi ko mu biro


Mu mwaka wa 2014, abantu barenga miliyoni 641 barebwaga n’iki kibazo cy’umubyiho ku isi yose. Ngo ahanini biterwa na stress y’ubuzima bwo mu mijyi no mu ngo(stress familial;nko gutandukana kw’abashakanye…) ndetse n’imiterere y’akazi ko mu biro.

Uko amajyambere yiyongera, abantu barushaho gutura mu mijyi ari benshi. Aho televiziyo zageze, bakazirirwaho bukarinda bwira. Mu ngendo, zaba ngufi cyangwa ndende, bakiyambaza ibinyabiziga. Bamwe bakanga kugenda n’amaguru ngo hatagira ubaseka. Igihe kinini bakakimara bicaye.

Ni kimwe n’abakora akazi ko mu biro.Hari abamara amasaha n’amasaha akazi kabaheranye, intebe batazitirimukaho. Kandi burya ngo amasaha wamaze wicaye ni yo azakwica naho ayo wamaze ugenda akazagukiza. Hari n’abafatira amafunguro muri ibyo biro, babuze ubusohoka.

b) Abagore kurusha abagabo.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru « Metronews« , abagore ni bo bazagerwaho n’icyo cyago kurusha abagabo. Akenshi imirimo bakora ituma bamara igihe kitari gito bicaye.

Nanone kandi si benshi bagenera siporo umwanya mu buzima bwabo. Hakiyongeraho ko abatari bake babangukirwa n’ibiryo biryohera, birimo amasukari, nka za gato(gâteaux) n’ibindi. Ubwo bagafata ibiro kakahava.

Ingaruka z’uwo mubyibuho na zo ni nyinshi kandi sizo zikumira. Yaba umuto cyangwa umukuru, ziramwadukira. Ngizo za ndwara z’igisukari (diabètes), iz’umutima, iz’ubuhumekero, n’izindi..Ni aha buri wese kwimenya!

By P.B

Rwanda: Koko se turi ku murongo w’inyuma mu baturage bishimye ku isi?

Iki cyumweru tariki ya 20 Werurwe,ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibyishimo n’umunezero(Journée internationale du bonheur).Kuri iyo ngingo, « World Hapiness report » igaragaza uko abaturage b’ibihugu bitandukanye bakurikirana mu kwishimira ubuzima n’imibereho mu bihugu byabo.

http://www.un.org/fr/events/happinessday/resources.shtml

Ibipimo 5 byagendeweho bishyira ibihugu byinshi bya Afurika ku myanya ya nyuma.Muri ibyo bipimo,harimo amafaranga umuturage yinjiza ku mwaka,ubwisanzure mu bitekerezo,imiterere ya ruswa,imyaka yo kubaho,uko abanyantege nke bafashwa(social support).

Uretse Uburundi buheruka abandi,ibindi bihugu bihoramo intambara biri ku myanya itari mibi cyane.Nka Somaliya iri ku wa 76 n’amanota 5.440.Naho Somaliland région ni iya 97 n’amanota 5.057,Sudani y’Epfo ni iya 143 n’amanota 3.832.

N’ubwo Urwanda rutabaye urwa nyuma,rubarirwa mu myanya y’inyuma.Ku bihugu 157 byakorewemo isuzuma, rwaje ku wa 152 n’amanota 3.515.Byaba biterwa niki?Ese hari icyakorwa kugira ngo Abanyarwanda bakuremo iriya échec?

Ab’imena bazavuga ko ntakizananirana kuko tumenyereye gushinyiriza no kwikomeza.Nyamara ibyakorwa si ibyo kuvugisha iryinyo rimwe. Nko mu bihugu 5 bya mbere,ari byo Danemarike,Ubusuwisi,Isilande ,Noruveje na Finilande, umuturage abarirwa ko yinjije nibura 20 000UsD(15 000 000frw)ku mwaka, mu gihe Umunyarwanda atarageza no kuri 1500 UsD (1000 000frw,keretse iyaba yinjizaga cyangwa yahembwaga nibura 75000frw ku kwezi!).

Nanone kandi muri ibyo bihugu,abanyantege nke n’abafite ibibazo by’ubukene bagenerwa amafaranga atuma baramuka(assistances sociales),n’abari mu bushomeri bakitabwaho ngo babashe kwigurira ibintu by’ibanze
(aides et indemnités de chômage).Tutavuze no ku bindi,biragaragara ko urugendo rukiri rurerure.

Birashoboka ko hari ibindi bipimo byari gufatirwaho tukaba mu b’imbere. Tutirengagije uko kuri kw’ibyagaragajwe (byadushyize ku mwanya udashimishije) tuzagera kuri ubwo burenganzira bwo kubaho mu munezero ryari?Ibyishimo

By P.B