Abagore bacuruza Isambaza bategereje rya terambere

Bamwe twatangiye aka kazi muri 2005. Twashishikarijwe kujya mu mashyirahamwe ngo ni bwo inkunga zizatugeraho vuba.Nyamara uko iminsi igenda iba myinshi niko ayo mashyirahamwe agaragaza ibihombo akanatera ubukene.

Isambaza 1Kubera igishoro kidahagije,natwe dusa na ba bazunguzayi b’i Kigali biriranwa udutebo tw’imbuto ku mutwe.Buri wese asigaye acunganwa na ya minsi itatu mu cyumweru umunyamuryango yemerewe yo kwirwariza ngo abone icyo kuramiza abe.Nuko amabase akerekana uko ubushobozi bungana.

Na Banki na zo bimaze kugaragara ko zikorana n’abakire.Abantu baciriritse nkatwe ntawe uba abitayeho.Duheruka dutanga imishinga ngo amafaranga arahari,tugategereza tugaheba,uwari wakoze imibare ikamupfubana.

Uretse n’ibyo,aha hantu ducururiza na ho nta mutekano nta n’isuku.Izuba rirarasa rikatumena agahanga,imvura yagwa ikaduhashya.Icyiza cyaho ni uko hegereye  umuhanda ku buryo kuhagera byoroshye.

Mu mwaka wa 2012,abayobozi baradusuye batwizeza inyubako zijyanye n’igihe.Uko bagenda basimburana ni nako byibagirana.Wagira ngo babivuga mu magambo gusa,ntaho byanditse.Ubaza abashya bakagushibura ngo ibyo ntabyo bazi.

IsambazaNtitwabura gushima ko aho kumishiriza isambaza hakozwe, ariko twebwe turacyategereje ibyo byiza by’iterambere.Gukorera kuri aka gasozi nta mutekano na mba biduha.Yewe n’Abakongomani baba batunnyega ngo ku irembo ni ho hagaragaza iterambere ry’umugore n’urugo atahamo.

Kandi koko turi ku irembo no ku mupaka. Kutubonerana no kutunyaga biroroshye. Ntitwirengagije n’isuku y’ibicuruzwa byacu yagombye kugaragaza isura nziza y’u Rwanda.Buriya se tuzategereza kugeza ryari?Iyi Mpeshyi iradusiga amahoro kuri iki Kivu?

By Ingabire Gihozo Latifa/Rusizi.

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :