Burya koko ngo « Izina ni ryo muntu ».Imana yamwihereye abana,ariko ntashoboye kubarera.Hashize hafi ukwezi Mbonizanye abyaye abana batatu atanagira na Mitiweli.
Umugabo we duhora tumubona yiruka ku biro by’Umurenge gushaka imfashanyo.Ubuyobozi bwamwijeje ko buzamufasha,bukomeza kuvunira ibiti mu matwi.
Nyirabatatu na we yiryaga icyara ngo buriya gahunda ya Girinka noneho igiye kumugeraho.
Sinzi niba atariyibagizaga ko ibintu bijya aho ibindi biri.
Icyakora n’ubusanzwe muri aka Karere ka Burera, abakene ni benshi bitangaje.Ni ibintu bigaragarira amaso ya buri wese.Abaturage bahingira kuramuka;nta mafaranga bafite.
Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Rugengabari agomba kubakanga kugira ngo ingo zose zitamuhombokeraho kandi na we ari ntacyo azakura ku Karere.Burya abayobozi na bo ntibaba borohewe!
Umugabo wa Angélique ntiyahawe akazi muri VUP ngo kuko afite akarima yezamo uturayi two kurya.Nyamara ni byo byari kumufasha kubona udufaranga two kugura ibyo kurenza kuri ibyo birayi no gutanga Mitiweli.
Gusa nyine ngo « So ntakwanga,akwita nabi ».Umuyobozi w’Umurenge wa Rugengabari yemeza ko iyo Mbonizanye amwigereraho,ikibazo kiba cyarakemutse.Ariko ngo bitarenze tariki ya 15 kamena,inka izaba yabonetse.
Ntiwabona iyo Mana yizera iyimuzaniye,maze Mbonizanye akajya abwira izo mpanga, ngo « Gira amata mwana wa! » Turabikurikiranira hafi,nibigera kuri iriya tariki ntagikozwe,tuzabagezaho nimero ya telefone abashaka kumufasha bakoresha. Ejo atazabura inka n’ibiheko.
By Nyirakamana M.Chantal/Burera