Rwanda: Koko se turi ku murongo w’inyuma mu baturage bishimye ku isi?

Iki cyumweru tariki ya 20 Werurwe,ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibyishimo n’umunezero(Journée internationale du bonheur).Kuri iyo ngingo, « World Hapiness report » igaragaza uko abaturage b’ibihugu bitandukanye bakurikirana mu kwishimira ubuzima n’imibereho mu bihugu byabo.

http://www.un.org/fr/events/happinessday/resources.shtml

Ibipimo 5 byagendeweho bishyira ibihugu byinshi bya Afurika ku myanya ya nyuma.Muri ibyo bipimo,harimo amafaranga umuturage yinjiza ku mwaka,ubwisanzure mu bitekerezo,imiterere ya ruswa,imyaka yo kubaho,uko abanyantege nke bafashwa(social support).

Uretse Uburundi buheruka abandi,ibindi bihugu bihoramo intambara biri ku myanya itari mibi cyane.Nka Somaliya iri ku wa 76 n’amanota 5.440.Naho Somaliland région ni iya 97 n’amanota 5.057,Sudani y’Epfo ni iya 143 n’amanota 3.832.

N’ubwo Urwanda rutabaye urwa nyuma,rubarirwa mu myanya y’inyuma.Ku bihugu 157 byakorewemo isuzuma, rwaje ku wa 152 n’amanota 3.515.Byaba biterwa niki?Ese hari icyakorwa kugira ngo Abanyarwanda bakuremo iriya échec?

Ab’imena bazavuga ko ntakizananirana kuko tumenyereye gushinyiriza no kwikomeza.Nyamara ibyakorwa si ibyo kuvugisha iryinyo rimwe. Nko mu bihugu 5 bya mbere,ari byo Danemarike,Ubusuwisi,Isilande ,Noruveje na Finilande, umuturage abarirwa ko yinjije nibura 20 000UsD(15 000 000frw)ku mwaka, mu gihe Umunyarwanda atarageza no kuri 1500 UsD (1000 000frw,keretse iyaba yinjizaga cyangwa yahembwaga nibura 75000frw ku kwezi!).

Nanone kandi muri ibyo bihugu,abanyantege nke n’abafite ibibazo by’ubukene bagenerwa amafaranga atuma baramuka(assistances sociales),n’abari mu bushomeri bakitabwaho ngo babashe kwigurira ibintu by’ibanze
(aides et indemnités de chômage).Tutavuze no ku bindi,biragaragara ko urugendo rukiri rurerure.

Birashoboka ko hari ibindi bipimo byari gufatirwaho tukaba mu b’imbere. Tutirengagije uko kuri kw’ibyagaragajwe (byadushyize ku mwanya udashimishije) tuzagera kuri ubwo burenganzira bwo kubaho mu munezero ryari?Ibyishimo

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :