Wamenya ko karimo umuti n’ubwo ari kabi?

Uwagakubita amaso ntiyakasamira.Nyamara aka gasimba ko mu bwoko bw’ifuku-mbeba itagira ubwoya(rat taupe nu) ngo kibitsemo umuti abantu bataramenya.Utwoya duke hafi y’amaso no ku murizo ni two gakesha guhindura ibyerekezo(sens de l’orientation).

Kimwe n’izindi ngugunnyi zose
(rongeurs),kibera mu mwobo mu bushyo bushyize hamwe mu rwego rwo kwitunga.Buri shyo riba riyobowe n’ingore(reine, nk’inzuki)ariko y’inkazi(nk’intare) ku buryo iyo yishwe, n’izindi zirayikurikira cyangwa zigatwarwa bunyago.

Ubuzima bw’aka gasimba na none bufite ibintu by’umwihariko bishishikaje abashakashatsi. Icya mbere ni ukuba kaboneka gusa mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba (Somaliya,Ethiopiya,Kenya) ku buryo hakibazwa impamvu.

Igisumbyeho kurusha ibyo ni uko ubwako katumva ububabare na gato(insensible à la douleur).Ngo uruhu rwako rwikusanya (élastique)n’iriya minkanyari bifite ukuntu birinda kanseri zikunze gufata utundi dukoko. Ngo ni ho icyizere cy’abaganga gisigaye mu gufasha umubiri w’umuntu kurwanya kanseri bagahereyeho.

Si ibyo gusa kandi ngo kuko ari aka mbere mu kuramba(longévité).Mu gihe imbeba(souris) itarenza imyaka 4,ifuku(taupe)zikageza kuri 10, ngo kariya ka « rat taupe nu » gakabakaba muri 30.Ngo iyi myaka ikaba ingana na 600 ku muntu(échelle humaine).

Kuba kadapima ibiro byinshi(28g-1,5kg)cyangwa ngo kabe karekare cyane(8-30cm), kuriya kuramba abashakashatsi bakubonamo igisubizo mu kurinda ibitera abantu gusaza vuba(guérison contre le vieillissement).

Ikibabaje ni uko umurima utwo dukenya tugezemo nta gusarura.Ngo buri tsinda(colonie)riba rigizwe hagati ya 70 na 300.Bamwe batega amafuku baba babonye akazi.Ariko buriya hari abavuga ngo si ibiryo(nk’uko hari abicwa na bwaki kandi amafuku yuzuye intungamubiri abamarira imyaka mu murima!) kandi karimo n’umuti.Ntihari abicwa n’inzara bazira kunena?

Isomere nawe: La bête la plus moche qui nous guérirait

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :