Kuki abafite umubyibuho baziyongera muri 2025?

Mu gihe bamwe bananutse byo gupfa kubera imirire mike cyangwa mibi, biravugwa ko muri 2025, abafite umubyibuho ukabije baziyongera ku buryo butangaje. Ikinyamakuru « Pourquoidocteur.fr » cyemeza ko byombi ari ibibazo bikwiye guhagurukirwa mu maguru mashya.

Umubyibuho 2

Si abana bato gusa bugarijwe n’umubyibuho. Hari n’abagera ku myaka 8 batabasha guhumeka! Muri rusange, abari hagati y’imyaka 11 na 18 bakora ibishoboka byose ngo batongera ibiro. Ariko nyuma y’imyaka 18, ibintu birahinduka, ibiro bikikuba akatari gake. Byaba biterwa n’iki?

a)Stress n’akazi ko mu biro


Mu mwaka wa 2014, abantu barenga miliyoni 641 barebwaga n’iki kibazo cy’umubyiho ku isi yose. Ngo ahanini biterwa na stress y’ubuzima bwo mu mijyi no mu ngo(stress familial;nko gutandukana kw’abashakanye…) ndetse n’imiterere y’akazi ko mu biro.

Uko amajyambere yiyongera, abantu barushaho gutura mu mijyi ari benshi. Aho televiziyo zageze, bakazirirwaho bukarinda bwira. Mu ngendo, zaba ngufi cyangwa ndende, bakiyambaza ibinyabiziga. Bamwe bakanga kugenda n’amaguru ngo hatagira ubaseka. Igihe kinini bakakimara bicaye.

Ni kimwe n’abakora akazi ko mu biro.Hari abamara amasaha n’amasaha akazi kabaheranye, intebe batazitirimukaho. Kandi burya ngo amasaha wamaze wicaye ni yo azakwica naho ayo wamaze ugenda akazagukiza. Hari n’abafatira amafunguro muri ibyo biro, babuze ubusohoka.

b) Abagore kurusha abagabo.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru « Metronews« , abagore ni bo bazagerwaho n’icyo cyago kurusha abagabo. Akenshi imirimo bakora ituma bamara igihe kitari gito bicaye.

Nanone kandi si benshi bagenera siporo umwanya mu buzima bwabo. Hakiyongeraho ko abatari bake babangukirwa n’ibiryo biryohera, birimo amasukari, nka za gato(gâteaux) n’ibindi. Ubwo bagafata ibiro kakahava.

Ingaruka z’uwo mubyibuho na zo ni nyinshi kandi sizo zikumira. Yaba umuto cyangwa umukuru, ziramwadukira. Ngizo za ndwara z’igisukari (diabètes), iz’umutima, iz’ubuhumekero, n’izindi..Ni aha buri wese kwimenya!

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé,je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté.Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable?N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable?Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer,nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous.Dans cette voie,je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :