Njyewe nawe(séries): 2.Iryo nabonye

Amahanga abyara amahano
Nta muhanga wo mu buhungiro.
Icyo nabonye iyo mu mahanga
Ni ukwiruka ubudatuza
05.Uwakaguhetse ntaba agoheka
Uramureba ugatinda kumumenya
Kuko aba yarataye ibyo tumenyereye.

Umugabo arateka akanakubura
Umugore agategeka ntatebuke
10.Ubukire twumva bukaba umukeno
N’umukino w’abatagishobokana.

Gucana uwaka ni kirazira
Ku batagira akanya ko kwicarana
Kuko iwabo hihorera umuriro
15.N’urusaku rwinshi rwo kwivugira.

Umuti wabyo ni ukwica amatwi
Kuva na kera aba yarazibye
Kubera ibyuma bayahozamo.
Bashyiraho n’ibindi byo kongera
20.Wa mutwaro wo kutumva
Kuko bazi ko wowe ubumva.

Iryo rwose ryo nararibonye
Kutumva rwose burya ni ishyano
Kutumvikana bikaba ibindi.
25.Iryo kandi uko naribonye
Nta ruhande rusumba urundi
N’urwari rusigaye rurasingirwa
Ngo umuntu nyawe yumva twose
Akavuga byose ntacyo asigaje.

30.Aho bipfira hatangaje
Ikaba n’impamvu y’ibyo byose
Ni uko ari hahandi hahora incyuro
Abahatuye ni nk’ikirere
Burira ntibuke bugacya butije.

35.Bahinduka bwangu nta kurabukwa
Ukabyibonera ari mu makuru
Y’inkuru yiriwe isakara.
Kuba umuntu ntacyo bitanga
Iyo kurakara bigeretseho urukara.

40.Wabaza uruhare ubifitemo?
Keretse wibitseho inoti
Naho ubundi uba uri nk’inanga
Igombera umucuranzi.

Nta gitinyiro nta banga,
45.Rutangira yabuze inkike
Mu buzima butagira inkingi
Nta nkeke bikibatera.

Uburere bwo ntumbwire
Kwa Ntamukuru no kwa Ntamuto
50.Abana b’umutima wabona bake
Utomboye mu ngo z’abatoni
Bagishoboye kumvira Rurema.
N’udafite amenyo aba ari umumenyi
Kumenya ko uri aho ni ukumurushya.
55.Ikibatera kudashyirwamo umwuka:

Ntibakikirwa bakivuka
Rugikubita baba basunikwa
Bakagenda bashumitswe
Mu kagare gatwikiriye
60.K’amaguru atatu cyangwa arenga
Aho bikenewe bagaterurwa
N’ababakikije hirya hino
Ngo hato akondo katabageraho.

Ugize ngo ararira umunwa barapfuka
65.Bakamupfunda ikintu ntazi
Mu gihe uw’iwacu ahabwa ibere
Ubwo we na nyina bakazirikana

Ku isangano ridakuka
Risubiririza ya sano
70.Ku neza ihoza iryo yonse
N’impanuro ya se na sekuru
Muri iyi mpano itagira uko ingana
Mu ngano yifitemo ikiguzi:
Ntugahogore bura bwanjye.

75.Ba Rutuku iyo bamaze gukura
Bereka iwabo ko bigenga
Bakigendera uko bashaka.
Cya kiziriko ko bagiciye
Ntibagikeneye ko babashorera!

80.Nyamara ibibazo birabarenga
Itabi n’inzoga bikaba intaho
Intamiro nyayo yo ikaba nkeya
Ikababyibushya bidasanzwe
Kuko bwaki yatongoreye
85.Mu itetu ry’imiti y’ubutesi
Badasinzira batamiraguye.

Niba ikibazo ari n’ubwenge
Imizi y’ibyo iri mu burere
Kuko aho uburezi busize imyenge
90.Ukwemera ni ko kuhasubiranya.
Benshi uko bateye ni iby’abahanya
Biragaterwa biragateterwa.

Kubaho udaseka si iby’I Rwanda
Ibintu byose ni amategeko.
95.Gusingiza Imana ni nk’ikinegu
Nta gusurwa ngo udasesagura.

Ahantu nk’aho wahakora iki?
Bamwe igisubizo barakibonye:
Kwibera mu maganya
100.Udafite n’uwo uganyira
Maze ukikingira iwawe
Ukabana na Nyakabwana
Utembereza ugira ngo bwire!

Kuba umunyabwira bimara ubworo
105.Ubwoba bwo ntibugira ubwoko.
Niba ari ihurizo cyangwa ibanga
Ntiryarenga iryo nabonye.

Kubaho neza si byo batanga
Na bo burya baba batinya
110.Ko watera intambwe ugatambuka.

Kuguha akantu ni ukugera
No kukubuza ko hari icyo ugeraho.
Ndahagurutse ngo njye kure
Iryo nabonye ntirizampagarika.

(Biracyaza…)
By P.B

Njyewe nawe(séries):1.Ikambere

Nyamwemezabisetso
Ntatinya kwishyira imbere
Nk’uwizeye izindi mbaraga.
Bigitangira ntiyabiketse
05.Yarakibereye mu bitotsi.

Yahamagaje injishi
Abiteguye kumugora
Bamureba ikijisho
Ntiyarabukwa umubogora;

10.Yitabiriye urugomo
Hugururirwa Nyiringabo.
Hejuru iyo
Ni ho bahuriye na Muhabura
Abahereza imitagara
15.Ngo bitegure kuba abatoni
Badataye imitana;

Abaringaniye urwego
Ntibadindizwa n’urwamo
Rweguka gato bagahita
20.Mu makombe bakahabona inzira
Batitaye ku nzagihe.
Buhoro buhoro igihe n’igihuru
Bibageza ku buhoro
Bibagiwe amahari.

30.Bibutse bwakeye
Urwikekwe rwabajemo
Bisunga imbago
Barwanirwa n’imbaga
Kandi mbere bari nk’imbogo.

35.N’ab’ikambere
Baba ibamba
Ntawe ubagirira ibambe
Bambaye iby’imbabare.

N’iyo byaba gusunikwa
40.Ntibasubira imyitozo
Bisigariye ku gasi
K’abasezeye imyato.

Utabitangiye mu mizi
Azimenyera inzira n’amajyo
45.Yarashiriweho n’umushanana
Naho uwamaze kuba kajoriti
Ntawe uba akimushingira igiti.

Abashinyaguzi ntibabura
Bazamwambika imidari
50.Ngo ajye areba ashire inzara
Inzira yo burya ni ndende.
Biracyaza….
By B.P

Bakanyujijeho muri byabihe!

 

Rwanda: Koko se turi ku murongo w’inyuma mu baturage bishimye ku isi?

Iki cyumweru tariki ya 20 Werurwe,ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibyishimo n’umunezero(Journée internationale du bonheur).Kuri iyo ngingo, « World Hapiness report » igaragaza uko abaturage b’ibihugu bitandukanye bakurikirana mu kwishimira ubuzima n’imibereho mu bihugu byabo.

http://www.un.org/fr/events/happinessday/resources.shtml

Ibipimo 5 byagendeweho bishyira ibihugu byinshi bya Afurika ku myanya ya nyuma.Muri ibyo bipimo,harimo amafaranga umuturage yinjiza ku mwaka,ubwisanzure mu bitekerezo,imiterere ya ruswa,imyaka yo kubaho,uko abanyantege nke bafashwa(social support).

Uretse Uburundi buheruka abandi,ibindi bihugu bihoramo intambara biri ku myanya itari mibi cyane.Nka Somaliya iri ku wa 76 n’amanota 5.440.Naho Somaliland région ni iya 97 n’amanota 5.057,Sudani y’Epfo ni iya 143 n’amanota 3.832.

N’ubwo Urwanda rutabaye urwa nyuma,rubarirwa mu myanya y’inyuma.Ku bihugu 157 byakorewemo isuzuma, rwaje ku wa 152 n’amanota 3.515.Byaba biterwa niki?Ese hari icyakorwa kugira ngo Abanyarwanda bakuremo iriya échec?

Ab’imena bazavuga ko ntakizananirana kuko tumenyereye gushinyiriza no kwikomeza.Nyamara ibyakorwa si ibyo kuvugisha iryinyo rimwe. Nko mu bihugu 5 bya mbere,ari byo Danemarike,Ubusuwisi,Isilande ,Noruveje na Finilande, umuturage abarirwa ko yinjije nibura 20 000UsD(15 000 000frw)ku mwaka, mu gihe Umunyarwanda atarageza no kuri 1500 UsD (1000 000frw,keretse iyaba yinjizaga cyangwa yahembwaga nibura 75000frw ku kwezi!).

Nanone kandi muri ibyo bihugu,abanyantege nke n’abafite ibibazo by’ubukene bagenerwa amafaranga atuma baramuka(assistances sociales),n’abari mu bushomeri bakitabwaho ngo babashe kwigurira ibintu by’ibanze
(aides et indemnités de chômage).Tutavuze no ku bindi,biragaragara ko urugendo rukiri rurerure.

Birashoboka ko hari ibindi bipimo byari gufatirwaho tukaba mu b’imbere. Tutirengagije uko kuri kw’ibyagaragajwe (byadushyize ku mwanya udashimishije) tuzagera kuri ubwo burenganzira bwo kubaho mu munezero ryari?Ibyishimo

By P.B

Akamaro k’amashami atakiri ku giti

Mu kwitegura icyumweru cya Mashami,Claudia ntiyibagirwa abuzukuru be.Abategurira amashami bazitwaza mu munsi mukuru w’icyumweru gisoza igisibo.Mervan na Jeanne ntibasinzira iyo bayakikiye.

Ubushize barayatahanye bayataka mu nzu,ariko bababazwa n’uko yumiranye vuba.Ubwo baherutse kumusura, Kaka yababajije niba bazamuherekeza mu Misa ya Mashami. Yibwiraga ko batazemera.Ahubwo batangira kumuhata ibibazo.

Mervan ati « Uyu mwaka noneho amashami tuzayamaza iki? » Jeanne yitanguranwa gusubiza ati « Tuzayashyira Papi hamwe ashyinguye,tumubwire ko tukimwibuka.None se amashami yahawe umugisha ntarusha agaciro izindi ndabo,Mami? »

Claudia arabahobera cyane. Ati « Nanjye reka mbabaze rero:burya iyo abakristu bazunguza amashami,bishushanya iki mu mitwe yanyu mwebwe abakiri bato?  » Mervan ati « Njye binyereka ibyishimo by’abantu bahuje imitima. » Naho Jeanne we ati « Njye bimbwira ko amashami atakiri ku giti ari abantu batuma agira akamaro,n’ubwo ari bo bayatema. »

Amashami1Claudia arabashimira cyane.Ati « Sinarinzi ko mwakuze bigeze aho! » Gusa rero mumenye ko uturere n’ibihugu bakoresha ubwoko bw’amashami atandukanye.Impamvu nta yindi ni uko ibibashimisha n’ibibagirira akamaro na byo atari bimwe.Buriya mu Misa muzabyumva kurushaho!

Icyumweru cyiza cya Mashami kuri buri wese witeguye kudatesha agaciro ububabare bwa Kristu.Uwabishobora yakisomera amasomo ya Liturijiya yo kuri iki cyumweru:
Kuramya Yezu agana i Yeruzalemu:Luc 19,28-40
Kuzirikana Ububabare bw’Umukiza: Is50,4-7
Phi.2,6-11
Luc 23,1-49

By P.B

Amabwiriza y’ibukuru aratumaze!

Birasanzwe ko inyamaswa nini zitungwa n’intoya. Muri iyi si ni ko bimeze. Buri yose igira uburyo bwo kwirwanaho. Ariko se umuturage urenganijwe n’amabwiriza y’ibukuru abariza he? Arengerwa na nde? Yabigenza ate mu gihe akiri ya nsina ngufi icibwaho amakoma?

Vuba aha hadutse inkubiri yo gukoresha utumashini twa EBM dutanga inyemezabuguzi(facture). Ibyo bintu byaturutse iyo hejuru babitura ku bacuruzi, hatabayeho kugishwa inama no koroherezwa mu kutugura.

N’ubwo kudukoresha ubwabyo atari bibi, ariko turahenze byabuze urugero kandi isoko ryatwo na ryo ni amayobera. Twaba twapfuye kikaba ikindi kibazo. Bene byo bakaguca ajya kungana n’agura inshya, ngo niwanga wirengere amande.

Na bamwe bitwa abunganizi mu bucuruzi bagira gutya ngo hari amabwiriza mashya avuye hejuru mu Kigo cy’Imisoro. N’uwagombaga gusonerwa akegekwaho urusyo. Buri wese uko ashoboye akegeza intugu hejuru. None abacuruzi batari bake batangiye gukinga imiryango bigendera za Uganda na Zambiya.

Mu nzego zinyuranye

Bene ayo mabwiriza ntagira imipaka. Hari n’aherutse kuva muri MINEDUC yatumye abarimu ba hano iwacu muri Kayonza badahemberwa ku gihe(kugera tariki ya 16/03, serumu y’ukwa 2 yari itarabageraho) kandi ahandi amafaranga barayabonye. Bitera kwibaza niba abo anyuraho batabanza kuyazunguza mu gihe mwarimu we abuzwa amahwemo n’abamwishyuza kode cyangwa aho bamwanditse(yikopesha).

Amabwiriza

N’ejo bundi abanyamategeko bakuviriye i Kigali bugama ku baturage ngo bagiye kubaburanira ingurane z’ibintu byabo byangijwe na Leta. Bitwaza amabwiriza mashya y’uko abaturage bagomba kwishyira hamwe bakegurira ikibazo cyabo abo banyamategeko kuko badahabwa munsi ya 500000frw ku rubanza. None bamwe n’ihene zabo ubuyobozi bwazitwaye ngo ntibatanze Mitiweli!

Abayobozi batowe vuba aha bo batangiye kubigira urwitwazo. Si iby’imihini mishya itera amabavu. Ni akabi kamenyerwa nk’akeza. Rwose amabwiriza y’ibukuru aratumaze! Ariko se tuzatabarwa na nde? Niba n’ahandi ari uko, sinamenya. Abo dusangiye ikibazo bazatubwire uko bo babigenza.

By Sam Ruziga/Kayonza

Umwana yongeye kubona kubera ijisho ry’ingurube!

Ni umusore w’imyaka 14 y’amavuko. Ibikinisho biturika(pétards) byari byamumennye ijisho mu kwizihiza umunsi mukuru utangira umwaka mu Bushinwa(Nouvel An chinois). Ntihateye kabiri,ijisho ry’iburyo rirahuma; ababyeyi bagira ubwoba ko n’irindi rizafatwa maze umwana wabo akaba impumyi burundu.

Akabenzi karakiza

Nk’uko ikinyamakuru Mashable kibitangaza, abaganga basanze uburyo bushoboka ari ukwiyambaza ijisho ry’ingurube ikiri nto. Umwana n’ababyeyi barabyemeye,abaganga bamuteramo iryo jisho, none ubu arereba akabona neza.

Abakundaga akabenzi rero ntibakagatamire gusa kubera uburyohe, dore kageze n’aho gutabara. Si amaso gusa kuko la Tribune de Genève ivuga ko ingingo nyinshi(cellules) z’ingurube zishobora kwifashishwa no mu kuvura indwara zikomeye nka diyabete n’umwijima kubera ko abatanga(donneurs) izi ngingo ari bake kandi abazikeneye(receveurs) bo ari benshi.

Ibintu koko ni magirirane!

By P.B

Nimuhumure, nibiriduka tuzabikora!

Njye ncuruza ibirayi mbikuye ku Gisenyi.Ni amahirwe kuri twe iyo hirya iyo mu giturage imihanda ari mibi.Umuhinzi tumugurira kuri make ariko imodoka na yo ikahazaharira. Abantu baza bikoreye ibirayi ku mutwe kugera aho twaparitse kandi twashoboraga kubisanga hafi batavunitse.Ngo na byo bitanga akazi ku bikorezi,ariko se umuhinzi yunguka iki?

Imihanda mibi

Ikibazo ntikigarukira iyo mu Kitumvingoma.N’iyo ugeze ku kiraro cya Nyabugogo,utera « Dawe uri mu ijuru » ngo nikiriduka nibura we agutabare.Biratangaje ukuntu Uturere 2 muri Kigali yiyubashye tudashobora kwitunganyiriza iteme n’imihanda nyabagendwa.

Abakiliya bacu baza kudufatira ibirayi n’amagare baba bataka imigongo kubera ibinogo.Imodoka ipakiye yo ntishobora kubona n’uko ibikwepa.Imvura yaba yaguye,abanyamaguru bakijundika bene imodoka ngo barabatera ibiziba!Nyamara ngo hariho Ikigo cy’Igihugu cyo guteza imbere imihanda(RTDA)  bamwe bahinduyemo icyo guteza imbere inda.Imihanda mibi 1

Ibi ni byo bituma uko ngenda hirya no hino nsigaye nibaza niba ya mihigo bajya bavuga itari mu mpapuro gusa cyangwa niba inzego z’ibanze zifite ubushobozi bwo gufata icyemezo ku bijyanye n’ibikorwa remezo (infrastructures).

Ababitegeyeho amaramuko iyo babajije abayobozi barabasubiza ngo « Nimuhumure,nibiriduka tuzabikora! »Ni nko kuvuga ngo gufatira hafi biravuna,ibyiza ni uguterura ibyageze hasi!Ariko se kuki bikomeza gupfa abo bayobozi babireba?Ese bifitiye utwabo tudege tubakura ku biro kugera aho batuye(za Kigali iyo)ku buryo babimenya bagombye kubibarirwa?

Ubwo bene ibiryo bari mu mwiherero wabo twizere ko ya mvugo yabaye ikita rusange ku bayobozi ngo « ikibazo bagikoreye ubuvugizi » igiye gucika,hakajya haboneka ibisubizo ibintu bitararengerana.

By Nkubiyaho Joas Kigali/Gasabo.

Nta nyungu yo kuba umukristu!

Kaje yari yishimye ahabwa amasakramentu ya mbere.Ajya gukomezwa yakwikiye ikoti na karuvati ngo na we ageze ikirenge mu cy’abakuru.Yajyaga mu misa kenshi yumva abikunze.Uko iminsi ishira na byo bigenda bimuvamo kuko abakuru bafite ahandi bahurira hatari aho.

Akazi yakabonye afashijwe n’umukateshisiti wamwigishije. Aragakora karamuhira.Yakoranaga n’umukobwa wakiriye agakiza;buri kintu cyose akabanza gusenga ahumirije n’amaboko yayamanitse.Kaje akabireba agasekera ku mutima.

Kera kabaye baje guhuza urugwiro bemeranywa kurushinga.Mu kubana,bari bahujwe no gutinya Imana ku buryo butandukanye.Zayina yaraturaga akayivuga mu izina naho Kaje akabura icyo arenza ku masengesho yafashe mu mutwe.

Yatangazwaga no kubona umugabo amuherekeza mu Rusengero kabiri mu kwezi ariko ntamusabe ko na we bajyana mu Kiliziya.Umunsi umwe amubaza niba bishoboka ko bagabana ibyo byumweru mu rwego rwo gusangira ukwemera.

Kaje, ati « Ibintu byo muri Kiliziya gatolika biragoye,sinzi ko byagushobokera!Ariko niba ubishaka uzaze ».Muri ibyo byumweru bakajyana aho bashengerera Ukaristiya nyuma ya Misa.Zayina aza gusanga ubwo buryo bwo gusenga ari ubw’igiciro gikomeye.

Inshuti zabo zo muri Emmanuel(Communauté de l’Emmanuel)zaje kubasura,zibamenera irindi banga ryo guhimbaza Imana no kuramya.Kuva ubwo Kaje amenyera Izina rya Kristu naho Zayina ahasanga ibisa n’ibyo mu Rusengero.Nuko bavira inyuma rimwe,barakataza pe!

Bagenzi babo batinyaga kubabaza uko ibyo bintu byabajemo. Nyamara mu biganiro byabo ntibashidikanyaga gukomoza ku mbaraga z’ukwemera mu guhindura isura y’ubuzima.Babyaye uburiza abaturanyi bamaze kubamenyera kuri iyi mvugo yagengaga imibereho yabo :nta nyungu yo kuba umukristu utemera.Amasomo yo kuri iki cyumweru yabidufashamo,cyane cyane irya kabiri:

« Ibyo byose byampeshaga agaciro,nasanze ari igihombo,kubera Kristu.Ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranije n’icyiza gisumba byose aricyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu.Kubera we nemeye guhara byose no kubyita umwanda,kugira ngo nunguke Kristu,maze nzamusange ntishingikirije ubutungane bwanjye bukomoka ku Mategeko,ahubwo mfite ubutungane bukomoka ku kwemera Kristu,buva ku Mana,bukaba bushingiye ku kwemera.

Igisigaye ni ukumumenya,We wazukanye ububasha,no kwifatanya na We mu bubabare bwe,ndetse no kwishushanya na we mu rupfu rwe,kugira ngo nibishoboka,nanjye nzagere ku izuka mu bapfuye.Si ukuvuga ko ubu ibyo nabigezeho,cyangwa ko naba narabaye intungane,ahubwo ndatwaza ngo nsingire Yezu Kristu,mbese nk’uko na we ubwe yansingiriye.

Koko bavandimwe,sinemeza ko nabigezeho;icyo mparanira ni kimwe gusa:ibyashize ndabyihorera nkihatira ibizaza.Ntwaza rero ngana intego,ya ngororano Imana iduhamagarira mu ijuru muri Kristu Yezu. »(Filip 3,7-14).

Andi masomo ni Izayi 43,16-21 na Yohani 8,1-11.Icyumweru cyiza kuri buri wese.

P.B

Zika irasatira Sida ku bukana

Zika irakataje mu bukana hirya no hino.Abantu barasabwa kwitonda.Ngo biroroshye kwitiranya ibimenyetso bya virus ya Zika n’ibya malariya :umuriro mwinshi,kuribwa n’umutwe,kumva utamerewe neza mu mubiri(état de malaise),kuribwa mu ngingo…

Zika n'uduheri

Ibintu bibiri byonyine ni byo bitandukanya izo ndwara zombi.Icya mbere ni uko ibi bimenyetso bishobora kuzimira hashize iminsi 2 cyangwa 7.Icya kabiri ni uruhiriri rw’utubyimba ku ruhu,ku buryo bamwe bagira ngo ni zona yabafashe.

N’ubwo Zika idakanganye nka malariya,ubukana bwayo buri kwegera ubwa Sida kuko nta muti n’urukingo biraboneka.Indi mpamvu ni uko bimaze kugaragara ko Zika na yo ishobora kwandurira mu maraso cyangwa mu mibonano mpuzabitsina.

Kuri ibyo hiyongeraho ubushobozi nk’ubwa Sida bwo kwihinduranya (réplication). Akarusho kuri Zika ni uguhisha ibimenyetso ku bagabo ahubwo ikabigaragariza ku bagore batwite n’abana bazavuka.

Si ibyo gusa kuko, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Monde cyo kuri uyu wa kane tariki 10 Werurwe, ubushakashatsi bwagaragaje ko yibasira inyoborabwonko (neurones)ku buryo umurwayi ashobora kugwa muri koma.Igeze n’aho itera imyakura(système nerveux)cyane cyane mu gice cy’urutirigongo (moelle épinière)bigatuma umuntu(ndetse ukiri muto) ahinamirana vuba(myélite).
Wayirinda ute?

Ngo uyirwaye agomba kuruhuka cyane,kunywa amazi bihagije no gufata imiti igabanya umuriro.Ku bantu batembereye mu bihugu yogogoje, basabwa kudatanga amaraso mbere y’iminsi 21 no kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiye!

Naho abagore,ngo ni ukwirinda kubyara cyangwa gusama kugeza igihe umuti n’urukingo bizabonekera.Nta kwibagirwa kuryama mu nzitiramibu ziteye umuti n’ibindi bikorwa byo kwikiza(prévention)ibyorora imibu.Ingorane ni uko ubushakashatsi kuri Sida bushobora kugabanya umurego bugaharira Zika.

P.B

Kubaho ni ukubana

Ku mpamvu zitandukanye,abantu benshi babayeho nabi, n’ingo zitari nke zibanye nabi.Ibi bikagira ingaruka ku mibereho no ku mitekerereze.Akenshi iyo witegereje icyabiteye ugisanga mu ntangiriro.

Kamanyana na Kayisire bamenyaniye muri Tagisi.Uko yakamwegetseho ikibero yabaye nk’umuhekesheje umugogo.Nyamusore yari yabaye nk’uwataye umutwe.Mu gusohoka ati « Nyururukiriza uyu mutwaro » Undi amufashije, batahana ubwo.

Bageze mu rugo barashyidika barota.Ategereza ko umugore azana amazi yo kuvuga umutsima…Umugore akomeje kureba ukuntu umuriro ugiye kuzima,ati « Ese ko inkwi zidushiranye, nta zindi? » Umugabo ahagurukana umujinya, ati « Puu,nta muntu ukurimo!Umugore utazi icyerekezo cy’ubuzima ntiyamenya icyerekezo cy’umuriro wahisha igaburo ». Nuko urugo rutangirira mu ntonganya.

Kamanyana arabireba arumirwa.Aho yicaye atangira kwivugisha,ati « Nyogokuru yajyaga ambwira ko ari uko zubakwa nkamuseka ».Ariko ibyo byari ibya kera kuko umugore yari uw’umuryango;rimwe na rimwe abantu bakabana ari nko guhomahoma,bagakomera ku ishema ry’umuryango.

Hari ubwo n’umukiro wabonekeraga mu maganya.Umugore akava Ikantarange akajya kuganyira mugenzi we ushobora kumwumva no kumutega amatwi.Ubu abantu nta gihe cyo guta bakigira.

Abagabo ibibazo byarenze bahitamo guta urugo cyangwa bakegukira Manyinya.Abagore bakahukana iyo barambiwe kubana batabana. Abajyanama b’ingo bamubaza ibye,buri wese akavuga ko yibana yubitse umutwe.Ariko ntashobora kwerura ko ari we byaturutseho cyangwa ko abifitemo uruhare.

N’ab’imvi z’urumererezi ntibibakanga.Ni bo bazi neza ko kubaho ari ukubana.Abato babegereye babaha iyi nama: « Umugore wihanganiye byinshi ni we usabwa inzaratsi ». Na bo ntibahagarika gushakisha no gushatinga kuri Sikayipi.

Umwe muri abo bashabitsi b’imitsi aherutse gutanga ubuhamya ko umukunzi we yamukuye ahakomeye.Ngo barasohokanye amubwira iri jambo ry’Ikilatini yahise agira intego y’ubuzima bwe: »Primum vivere,deinde philosophare ».Ngo « banza wumve uburyohe bw’ubuzima! ».Akitsa akaniruhutsaaa…Yooo!Iyo turi kumwe, ni bwo nanjye bandiho!Sinjye uzarota agarutse ngo tujye kuwubyina.

P.B

Ces femmes qui deviendront cardinales

C’est vraiment une louable observation et admiration de l’activité des femmes dans la société. Il n’échappe à personne que la nuance n’est pas moindre entre diversité et totalité, dans la mesure où l’on n’a pas parlé de tous les secteurs de l’apostolat.

Comme chaque année, le monde entier se prépare à fêter la Journée de la Femme. Ce 8 mars 2016,le thème retenu est fortement intéressant: « Planète 50-50 d’ici 2030:franchissons le pas pour l’égalité des sexes  » .

Où en sera l’Église catholique de rite romain?Sur quelle planète sera-t-elle?Peut-être sur la Planète 50+50!Osera-t-elle franchir le pas pour cette égalité?

Nous ne nous attarderons pas sur la place de la femme dans l’Église. Certains diraient que l’Église ne donne pas des places, qu’il revient à chaque baptisé de prendre sa place. Et si toutes les places sont déjà occupées? L’Église n’en est pas moins consciente.

La conscience qu’elle a de tous ces problèmes est explicite dans les documents du Concile Vatican II. Quelque part, il est souligné ceci: « Comme, de nos jours, les femmes ont une part de plus en plus active dans toute la vie de la société, il est très important que grandisse aussi leur participation dans les divers secteurs de l’apostolat de l’Église » (Vatican II, Apostolat des laïcs, n°9)

C’est vraiment une louable observation et admiration de l’activité des femmes dans la société. Il n’échappe à personne que la nuance n’est pas moindre entre diversité et totalité, dans la mesure où l’on n’a pas parlé de tous les secteurs de l’apostolat.

Quels sont les secteurs où les femmes ne manifestent pas une participation importante dans l’Église? Qu’est-ce qui empêche leur participation d’être plus grande dans tous les secteurs de l’apostolat ? N’y aurait-il pas des secteurs réservés aux hommes comme s’ils étaient actuellement incompatibles avec l’état de femme ?

Le Catéchisme et le Code du Droit canon semblent avoir donné la réponse, quant à l’ordination: « Seul un homme (vir) baptisé reçoit validement l’ordination sacrée (CIC, can.1024). Le Seigneur Jésus a choisi des hommes (viri) pour former le collège des douze apôtres, et les apôtres ont fait de même lorsqu’ils ont choisi les collaborateurs qui leur succéderaient dans leur tâches.

Le collège des Évêques, avec qui les prêtres sont unis dans le sacerdoce, rend présent et actualise jusqu’au retour du Christ le collège des douze. L’Église se reconnait liée par ce choix du Seigneur lui-même. C’est pourquoi l’ordination des femmes n’est pas possible » (CEC,n°1577).

Femmes-pretres

Sans aucun doute, l’Église Catholique n’acceptera pas d’être à la traine de l’Église anglicane pour ce qui concerne l’ordination féminine. Dans ce cas, qu’est-ce que le Pape François pourra-t-il faire, lui qui veut une présence plus incisive des femmes dans l’Église?

Si les femmes ne peuvent point prétendre à l’ordination sacrée, sur quelles femmes l’Église saura-t-elle miser pour réaliser ce rêve d’égalité? La suite est à venir…..

P.B

La France doit devenir un Etat plus laïc, dit le Pape François

Dans son entretien avec des catholiques de gauche français, le Pape François a été plus que clair: « Votre laïcité est incomplète. La France doit devenir un pays plus laïc« , car sa laïcité « résulte parfois trop de la philosophie des Lumières, pour laquelle les religions étaient une sous-culture. Et la France n’a pas encore réussi à dépasser cet héritage ».

Ces catholiques font partie d’une délégation des Poissons roses, mouvement politique d’inspiration chrétienne affilié au Parti socialiste (PS). Tel que rapporté mercredi par l’hebdomadaire La Vie, le souverain pontife les a reçus mardi pendant une heure et demie.

D’après lui, le concept de laïcité introduit dans la démocratie française est « sain », car, « de nos jours, un Etat se doit d’être laïc ». Mais « une laïcité saine comprend une ouverture à toutes les formes de transcendance, selon les différentes traditions religieuses et philosophiques. La recherche de la transcendance n’est pas seulement un fait, mais un droit ».

Dans la même logique, le Pape a dénoncé le « poison » des idéologies. « On a le droit d’être de gauche ou de droite. Mais l’idéologie, elle, ôte la liberté ». Il a exprimé aussi son inquiétude pour l’Europe qui « s’affaiblit et risque de devenir un lieu vide (…) en oubliant son histoire ».

« Le seul continent qui puisse apporter une certaine unité au monde, a-t-il estimé, c’est l’Europe. La Chine a peut-être une culture plus ancienne, plus profonde, mais l’Europe seule a une vocation d’universalité et de service ».

Évoquant l’immigration, François estime qu’ « on peut parler aujourd’hui d’invasion arabe », mais, remarque-t-il aussitôt positivement, « combien d’invasions l’Europe a connues! Et elle a toujours su se dépasser elle-même, aller de l’avant pour se trouver ensuite comme agrandie par l’échange entre les cultures« .

François, dont le voyage en France annoncé dès l’an dernier n’a pas encore été programmé, avoue mal connaître la réalité française: « Je suis allé seulement trois fois en France (…) Je ne connais donc pas votre pays. Je dirais qu’il exerce une certain séduction. (…) En tous les cas, la France a une très forte vocation humaniste.« 

Sources:www.linternaute.com

Abarimu bahembwa amadorali 600 bigaragambirije umushahara

Bari babukereye barenze 1000. Rfi.fr yemeza ko abagore ari bo bari benshi.Abo barimu bigisha mu mashuri yisumbuye ntibishimiye umushahara bahabwa ku kwezi.N’ubwo agahugu kabo gakennye,ngo barambiwe no kuba insina ngufi.

Abapolisi

Aho ni muri Palestina,mu Ntara ya Sisijorudaniya(Autorité palestinienne).Abapolisi batangatanze biba iby’ubusa.Intero yari imwe: « Bayobozi bo hejuru,niba Leta dukorera ari imwe,namwe ayo madolari 600 nimuyafateho umushahara mu kwezi,maze mutwereke urugero rwo kubeshwaho na duke ».

Abatashoboye kujya mu mijyi ya Hebron,Ramallah cyangwa Yeruzalemu,berekeje kuri Ministeri y’Uburezi.Nk’uko observers.france24.com ibitangaza,bashakaga no kumenya impamvu abandi bakozi bongererewe umushahara ku rugero rwa 90% naho bo bakagenerwa 10% kandi bose bahahira mu masoko amwe no ku biciro bimwe!

Ibisubizo by’abanyapolitiki byo ntibijya bibura,birimo n’imbaraga z’umurengera w’abapolisi n’abasirikari.Nibura ho bemerewe kwigaragambya.Ariko se buriya ntibakwiriye kuzanwa mu Rwanda gufata amasomo y’ukuntu mwarimu abeshwaho n’amadolari 60 akanezerwa?!Abonye 600 hacura iki?

P.B

Umunsi nk’uyu ngo ni amahirwe ya nyuma

Si kenshi ukwezi kwa kabiri kugira iminsi 29.Ubusanzwe kugira 28.Umunsi nk’uyu uba rimwe mu myaka 4.Hari abawufata nk’amahirwe ya nyuma maze bakaraguza umutwe muri za Loto na Tombola.Abacuruzi na bo bakongera za promotions, dore ko muri uku kwezi n’amafaranga aba ari ingume.

Naho abavutse kuri iyi tariki,bahabwa icyizere cyo kuzaba abantu b’imbonekarimwe(hommes d’exception).Ku isabukuru yabo bakabyibutswa ngo batazaba ibitoryi cyangwa abagabo-mbwa(hommes de peu de valeur).

Kubera iyo mpamvu,ngo hari n’abagore babibarira ku buryo bazabyara kuri iyo tariki.Nk’uko tubikesha ikinyamakuru normandie-actu.fr, hari urugo rwo muri Norvège rwabigezeho rubyara abana batatu kuri iyo tariki mu myaka itandukanye. Byatumye bashyirwa mu gitabo cy’abaciye agahigo(Guiness des records).

Ubutaha,umunsi nk’uyu aho umwaka ugira iminsi 366(année bissextile) uzongera kuboneka vuba muri 2020.Mu Rwanda bizahurirana na cya gihe cya Vision 2020.Ese hazaba hagaragara irihe zuba?

By P.B

Teaching racial justice within racism comfort

Studies on the use of the narrative modeling approach for addressing race in the college classroom suggest that one of the reasons for the success of this approach is that discussion centered approaches to learning about race allowed students to own and share their own discomfort with the topic.

From USA to Europe via India, the racial justice is a sadness reality. Ones who lie in their place of privilege don’t see that situation. It’s worse than Lazarus and the rich of the Bible. The deep gulf is established between them(Luc 16,20).

Wherever you turn over this,the poor’s voice is inaudible and he has no name. He is colored, black, african… How to plead for him? Here are some answers of Daily Theology(DT).

Long-time education theorist Stephen Brookfield suggests that educators need not shy away from their own struggles with race, but instead should be honest and open with their students.

He recommends an approach in which teachers recognize their own subtle, embedded racist beliefs by addressing five key questions: 1) How have we learned racism from dominant ideology? 2) How do our racist impulses continue to manifest themselves in our actions? 3) What are the ways we can identify these? 4) How are our racist leanings interrupted by disruptive experience? 5) How do we challenge and push back against them?[3]

By beginning with narrative disclosure – instead of presenting students with a lot of information on race and racism – the professor perhaps can begin to foster a sense of community in the classroom that will create space for the hard discussions.

Courses that regularly incorporate student discussion into class time often have better success in creating a classroom environment conducive to open and honest discussions about race.

Studies on the use of the narrative modeling approach for addressing race in the college classroom suggest that one of the reasons for the success of this approach is that discussion centered approaches to learning about race allowed students to own and share their own discomfort with the topic.

Here a couple of quotes from students are helpful: “‘Seeing other students with similar struggles and how they overcome their anxieties with the issues is reassuring that I too can overcome my own anxieties.’” “‘The first step towards racial-awareness is self-awareness and I need to be comfortable with being uncomfortable so I don’t run from the discomfort.’”[4]

Finally, those of us teaching in theology courses or other religious institutions have a special obligation both to address race in our classrooms and to help students deal with their discomfort.

As theologians grounded in an understanding of an innate human dignity given to all people by virtue of their creation in God’s image, we have an obligation to identify and address those things like racism that undermine human dignity.

Furthermore, as Anna Scheid and Elizabeth Vasko point out in their very good article, “Teaching Race: Pedagogical Challenges in Predominantly White Undergraduate Theology Classroms,” if our colleges are committed to educating “the whole person,” then we must be willing to deal with our students’ emotional responses as well.

By helping students give voice to the feelings they are experiencing – anger, guilt, frustration – students can more effectively deal with these complex emotions in ways that do not shut down classroom conversation.[5]Racism

These three approaches to addressing racism in classrooms are just starting points and suggestions, but the theme that connects them is crucial. Owning our discomfort when talking about race helps open up discussion about race and racial privilege that very much need to happen on college campuses.

By encouraging students to name and deal with their insecurities, we enable them to address racism in critical ways that avoid easy platitudes and recognize that there are no easy solutions.

In this way, perhaps colleges and universities can begin their own transformative process of truly being social forces for good.

By Krista Stevens, DT, Teaching racial justice in the classroom

Umwana w’imitwe ibiri si ikigeragezo?

Mu mpande zinyuranye z’ isi hakomeje kuvuka impanga zidasanzwe ,cyane abana b’imitwe ibiri ku buryo abantu bibaza niba ari ibigeragezo cyangwa ubuhanuzi bwo mu bihe bya nyuma!?

Ijoro ribara uwariraye!Kubyara abana b’imitwe ibiri bitangiye kogera bikanatera kwibaza. Si mu Rwanda gusa kuko no mu bindi bihugu byahabaye muri iyi myaka ya vuba aha.

Nk’uko tubikesha Dailynewspaper.co.uk, muri 2013, mu Buhinde havutse umwana w’imitwe ibiri, ufite inti z’umugongo ebyiri, ibindi ari ibisanzwe.Bébé à 2 tMuri Austrariya biherutseyo, aho muri 2014 umugore yabyaye umwana ufite imitwe ibiri ifatanye bya nyabyo, uretse ubwonko.

Bébé à deux t

Muri 2015,mu gihugu cya Bangladesh, ahitwa Dhaka havutse umwana w’umukobwa ufite imitwe ibiri n’amajosi abiri ku gihimba kimwe. Ngo arya akoresheje iminwa yombi kandi agahumekera mu mazuru ye uko ari abiri.

None uyu mwaka 2016 mu Rwanda(Akarere ka Kirehe)havutse umuhungu ufite imitwe ibiri n’amajosi abiri na we ku gihimba kimwe. Aho ari mu bitaro bya CHUK, ababyeyi be bavuga ko nta bushobozi bwo kumuvuza bafite. Ngo MINISANTE irakora ibishoboka. Ntibitandukanye n’ibyaraye bibaye(25/02/2016)mu gihugu cy’Ubufaransa mu bitaro bya Montbéliard. Naho abaganga bari kwibaza uko babigenza ku mwana nk’uwo.Bébé à deux têtes

N’ubwo ari ikigeragezo ku babyeyi, ni n’ikigeragezo ku baganga bagiye kugaragaza koko ko ari inzobere nibamufasha kubaho. Ariko se nibakuraho umutwe umwe kugira ngo umwana ase n’abandi, ntibazaba bishe umuntu cyangwa bambuye undi mwana ubuzima? Bombi babayeho se bakitwa impanga?

Byashoboka ko hari ababiheraho ngo ni ubuhanuzi buri gusohora, ko mu bihe bya nyuma hazaduka ibintu biteye ubwoba ku isi. Niba ubwo bwoba bunahari , reka turebe ko abaganga batabumara!

By P.B

Batangiye gusuhuka kubera inzara

Ngo « amapfa yarateye, Bakame irahunga« !Abaturage bareba kure nka Bakame batangiye guhungira inzara muri Uganda. Abenshi ni abo mu Ntara y’Uburasirazuba ivugwamo amapfa akomeye. Igihe cy’imvura cyasimbuwe n’izuba maze imyaka irahazaharira.

Umuturage umwe, ati « Inzara yaratwishe! Bamwe barasuhutse bagiye Buganda, abandi bagiye mu Mutara gupagasa. Mbese ubuzima ntabwo ”. Undi na we, ati « Turabihinga(ibishyimbo) bigahita byuma bikimera. Ubu nuko twe tudafite aho dusuhukira, natwe tuba twaragiye ”.

Iki kibazo cy’amapfa cyugarije cyane cyane Uturere twa Kayonza(imirenge ya Rwinkwavu, Murama, Mwili na Kabare), Kirehe( imirenge ya Nasho na Mpanga), Ngoma( umurenge wa Rukumberi).

N’inzego zibanze ziremeza ko hari ingo zamaze gufunga imiryango y’amazu yabo .Nk’umuyobozi w’Umudugudu wa Byimana, mu kagari ka Nkondo, avuga ko hamaze kubarurwa ingo icumi zasuhutse kubera iki kibazo.

Umuyobozi w’Intara y’u Burasirazuba Madame Uwamaliya Odette ntabihakana. Aragira, ati « Turabizi ko hari ibice binini byahuye n’izuba ryinshi. Turimo kureba uko twagikemura ku buryo burambye, hatunganywa ibishanga, hakaboneka amazi ahoraho. Ikindi nuko twagerageje guha ibiribwa abari bashonje cyane ”.

Ikibabaje kandi giteye agahinda ni uko Madame Uwamaliya agaya bamwe mu baturage bahungiye mu bindi bihungu, ngo bari bakwiye guhagarara gitore bagafatanyiriza hamwe nk’Abanyarwanda, hagashakwa igisubizo cy’iyi nzara.

Wahagarara he mu nda bicika?Birashoboka ko atigeze aribwa n’inzara! Cyangwa buriya ntazi ko hari abo muri Ngoma bayimaranye amezi 3,kuva mu kwa 12/2015, ubwo bayitaga « ikizamini cya tronc-commun! » Liste y’abagitsinze izasohoka ryari se ko no muri Ngororero(Uburengerazuba)abaho yabahuhuye kugeza ubwo bayihimbye « warwaye ryari »?

Inkuru yose:Imirasire:I Burasirazuba barahungira muri Uganda

Ubwanditsi