Njye ncuruza ibirayi mbikuye ku Gisenyi.Ni amahirwe kuri twe iyo hirya iyo mu giturage imihanda ari mibi.Umuhinzi tumugurira kuri make ariko imodoka na yo ikahazaharira. Abantu baza bikoreye ibirayi ku mutwe kugera aho twaparitse kandi twashoboraga kubisanga hafi batavunitse.Ngo na byo bitanga akazi ku bikorezi,ariko se umuhinzi yunguka iki?
Ikibazo ntikigarukira iyo mu Kitumvingoma.N’iyo ugeze ku kiraro cya Nyabugogo,utera « Dawe uri mu ijuru » ngo nikiriduka nibura we agutabare.Biratangaje ukuntu Uturere 2 muri Kigali yiyubashye tudashobora kwitunganyiriza iteme n’imihanda nyabagendwa.
Abakiliya bacu baza kudufatira ibirayi n’amagare baba bataka imigongo kubera ibinogo.Imodoka ipakiye yo ntishobora kubona n’uko ibikwepa.Imvura yaba yaguye,abanyamaguru bakijundika bene imodoka ngo barabatera ibiziba!Nyamara ngo hariho Ikigo cy’Igihugu cyo guteza imbere imihanda(RTDA) bamwe bahinduyemo icyo guteza imbere inda.
Ibi ni byo bituma uko ngenda hirya no hino nsigaye nibaza niba ya mihigo bajya bavuga itari mu mpapuro gusa cyangwa niba inzego z’ibanze zifite ubushobozi bwo gufata icyemezo ku bijyanye n’ibikorwa remezo (infrastructures).
Ababitegeyeho amaramuko iyo babajije abayobozi barabasubiza ngo « Nimuhumure,nibiriduka tuzabikora! »Ni nko kuvuga ngo gufatira hafi biravuna,ibyiza ni uguterura ibyageze hasi!Ariko se kuki bikomeza gupfa abo bayobozi babireba?Ese bifitiye utwabo tudege tubakura ku biro kugera aho batuye(za Kigali iyo)ku buryo babimenya bagombye kubibarirwa?
Ubwo bene ibiryo bari mu mwiherero wabo twizere ko ya mvugo yabaye ikita rusange ku bayobozi ngo « ikibazo bagikoreye ubuvugizi » igiye gucika,hakajya haboneka ibisubizo ibintu bitararengerana.
By Nkubiyaho Joas Kigali/Gasabo.
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.