Bari babukereye barenze 1000. Rfi.fr yemeza ko abagore ari bo bari benshi.Abo barimu bigisha mu mashuri yisumbuye ntibishimiye umushahara bahabwa ku kwezi.N’ubwo agahugu kabo gakennye,ngo barambiwe no kuba insina ngufi.
Aho ni muri Palestina,mu Ntara ya Sisijorudaniya(Autorité palestinienne).Abapolisi batangatanze biba iby’ubusa.Intero yari imwe: « Bayobozi bo hejuru,niba Leta dukorera ari imwe,namwe ayo madolari 600 nimuyafateho umushahara mu kwezi,maze mutwereke urugero rwo kubeshwaho na duke ».
Abatashoboye kujya mu mijyi ya Hebron,Ramallah cyangwa Yeruzalemu,berekeje kuri Ministeri y’Uburezi.Nk’uko observers.france24.com ibitangaza,bashakaga no kumenya impamvu abandi bakozi bongererewe umushahara ku rugero rwa 90% naho bo bakagenerwa 10% kandi bose bahahira mu masoko amwe no ku biciro bimwe!
Ibisubizo by’abanyapolitiki byo ntibijya bibura,birimo n’imbaraga z’umurengera w’abapolisi n’abasirikari.Nibura ho bemerewe kwigaragambya.Ariko se buriya ntibakwiriye kuzanwa mu Rwanda gufata amasomo y’ukuntu mwarimu abeshwaho n’amadolari 60 akanezerwa?!Abonye 600 hacura iki?
P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.