Amabwiriza y’ibukuru aratumaze!

Birasanzwe ko inyamaswa nini zitungwa n’intoya. Muri iyi si ni ko bimeze. Buri yose igira uburyo bwo kwirwanaho. Ariko se umuturage urenganijwe n’amabwiriza y’ibukuru abariza he? Arengerwa na nde? Yabigenza ate mu gihe akiri ya nsina ngufi icibwaho amakoma?

Vuba aha hadutse inkubiri yo gukoresha utumashini twa EBM dutanga inyemezabuguzi(facture). Ibyo bintu byaturutse iyo hejuru babitura ku bacuruzi, hatabayeho kugishwa inama no koroherezwa mu kutugura.

N’ubwo kudukoresha ubwabyo atari bibi, ariko turahenze byabuze urugero kandi isoko ryatwo na ryo ni amayobera. Twaba twapfuye kikaba ikindi kibazo. Bene byo bakaguca ajya kungana n’agura inshya, ngo niwanga wirengere amande.

Na bamwe bitwa abunganizi mu bucuruzi bagira gutya ngo hari amabwiriza mashya avuye hejuru mu Kigo cy’Imisoro. N’uwagombaga gusonerwa akegekwaho urusyo. Buri wese uko ashoboye akegeza intugu hejuru. None abacuruzi batari bake batangiye gukinga imiryango bigendera za Uganda na Zambiya.

Mu nzego zinyuranye

Bene ayo mabwiriza ntagira imipaka. Hari n’aherutse kuva muri MINEDUC yatumye abarimu ba hano iwacu muri Kayonza badahemberwa ku gihe(kugera tariki ya 16/03, serumu y’ukwa 2 yari itarabageraho) kandi ahandi amafaranga barayabonye. Bitera kwibaza niba abo anyuraho batabanza kuyazunguza mu gihe mwarimu we abuzwa amahwemo n’abamwishyuza kode cyangwa aho bamwanditse(yikopesha).

Amabwiriza

N’ejo bundi abanyamategeko bakuviriye i Kigali bugama ku baturage ngo bagiye kubaburanira ingurane z’ibintu byabo byangijwe na Leta. Bitwaza amabwiriza mashya y’uko abaturage bagomba kwishyira hamwe bakegurira ikibazo cyabo abo banyamategeko kuko badahabwa munsi ya 500000frw ku rubanza. None bamwe n’ihene zabo ubuyobozi bwazitwaye ngo ntibatanze Mitiweli!

Abayobozi batowe vuba aha bo batangiye kubigira urwitwazo. Si iby’imihini mishya itera amabavu. Ni akabi kamenyerwa nk’akeza. Rwose amabwiriza y’ibukuru aratumaze! Ariko se tuzatabarwa na nde? Niba n’ahandi ari uko, sinamenya. Abo dusangiye ikibazo bazatubwire uko bo babigenza.

By Sam Ruziga/Kayonza

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :