Zika irakataje mu bukana hirya no hino.Abantu barasabwa kwitonda.Ngo biroroshye kwitiranya ibimenyetso bya virus ya Zika n’ibya malariya :umuriro mwinshi,kuribwa n’umutwe,kumva utamerewe neza mu mubiri(état de malaise),kuribwa mu ngingo…
Ibintu bibiri byonyine ni byo bitandukanya izo ndwara zombi.Icya mbere ni uko ibi bimenyetso bishobora kuzimira hashize iminsi 2 cyangwa 7.Icya kabiri ni uruhiriri rw’utubyimba ku ruhu,ku buryo bamwe bagira ngo ni zona yabafashe.
N’ubwo Zika idakanganye nka malariya,ubukana bwayo buri kwegera ubwa Sida kuko nta muti n’urukingo biraboneka.Indi mpamvu ni uko bimaze kugaragara ko Zika na yo ishobora kwandurira mu maraso cyangwa mu mibonano mpuzabitsina.
Kuri ibyo hiyongeraho ubushobozi nk’ubwa Sida bwo kwihinduranya (réplication). Akarusho kuri Zika ni uguhisha ibimenyetso ku bagabo ahubwo ikabigaragariza ku bagore batwite n’abana bazavuka.
Si ibyo gusa kuko, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Monde cyo kuri uyu wa kane tariki 10 Werurwe, ubushakashatsi bwagaragaje ko yibasira inyoborabwonko (neurones)ku buryo umurwayi ashobora kugwa muri koma.Igeze n’aho itera imyakura(système nerveux)cyane cyane mu gice cy’urutirigongo (moelle épinière)bigatuma umuntu(ndetse ukiri muto) ahinamirana vuba(myélite).
Wayirinda ute?
Ngo uyirwaye agomba kuruhuka cyane,kunywa amazi bihagije no gufata imiti igabanya umuriro.Ku bantu batembereye mu bihugu yogogoje, basabwa kudatanga amaraso mbere y’iminsi 21 no kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiye!
Naho abagore,ngo ni ukwirinda kubyara cyangwa gusama kugeza igihe umuti n’urukingo bizabonekera.Nta kwibagirwa kuryama mu nzitiramibu ziteye umuti n’ibindi bikorwa byo kwikiza(prévention)ibyorora imibu.Ingorane ni uko ubushakashatsi kuri Sida bushobora kugabanya umurego bugaharira Zika.
P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.