Bamwicaje ku meza atari ay’ineza

Abantu bashobora kwangana kubera ko batumiwe mu minsi mikuru ntibicazwe mu myanya myiza.Kimwe n’uko mu minsi nk’iyo ushobora guhabwa icyicaro ku meza y’icyubahiro nyamara ibyiza bikajya bihita ubireba cyangwa na nyir’urugo,kubera imirimo myinshi, agasa n’utakwitayeho.

Ku rundi ruhande,abahuriye kuri ako gasuzuguro bashobora guhuza urugwiro.Muri urwo rwego, Ivanjili yo kuri iki cyumweru,iratwereka ukuntu Yezu bamwicaje ku meza atari ay’ineza kuko nyir’urugo yitekererezaga ibindi.

Nyamara kuri ayo meza yo kwa Simoni,Yezu yahasigiwe umubavu uhenze cyane,ahabonera n’ikimenyetso ko hari abamuririra.Bitewe n’uko uwitumiye yitwaza intebe,umugore utari watumiwe yabonye umwanya hafi y’ibirenge bya Yezu kandi amarira ye ntiyamupfira ubusa.Reka tubyumve:

« Umwe mu Bafarizayi atumira Yezu ngo basangire;yinjira iwe,ajya ku meza.Maze haza umugore wari ihabara mu mujyi.Yari yamenye ko Yezu ari ku meza,mu nzu y’uwo Mufarizay,aza afite urweso rurimo umubavu.

Nuko aturuka inyuma ya Yezu,yunama ku birenge bye arira.Amarira atonyangira ku birenge bya Yezu,abihanaguza imisatsi ye,agumya kubisoma,anabisiga umubavu.

Umufarizayi wari wamutumiye,ngo abibone,aribwira ati « Uyu muntu,iyo aba umuhanuzi koko aba yamenye uyu mugore umukora uwo ari we,n’icyo ari cyo:ko ari umunyabyaha.

Yezu araterura,aramubwira ati « Simoni,mfite icyo nkubwira. » Undi aravuga ati « Mbwira,mwigisha. » Yezu ati « Umuntu yari afite abantu babiri bamurimo umwenda;umwe yari amurimo amadenari magana atanu,undi mirongo itanu.Babuze icyo bishyura,abarekera uwo mwenda.Muri abo bombi,ni uwuhe uzarusha undi kumukunda? » Simoni ati « Ndasanga ari uwarekewe umwenda munini. »Yezu aramubwira ati « Usubije neza. »

Nuko ahindukirira wa mugore,abwira Simoni ati « Urabona uyu mugore?Ninjiye mu nzu yawe,ntiwansuka amazi ku birenge;naho we yuhagije ibirenge byanjye amarira ye,maze abihanaguza imisatsi ye.Ntiwampobeye unsoma;naho we,kuva aho yinjiriye mu nzu,ntiyahwemye kunsoma ibirenge.Ntiwansize amavuta ahumura mu mutwe;naho we,yansize umubavu ku birenge.

Ni cyo gitumye nkubwira nti:ibyaha byose uko bingana arabibabariwe,kubera urukundo rwe rwinshi.Naho ubabariwe bike, akunda buke.Nuko Yezu abwira uwo mugore ati « Ibyaha byawe birakijijwe ».Abari kumwe na we ku meza batangira kwibaza bati « Uyu ni muntu ki ugeza n’aho gukiza ibyaha? » Nuko Yezu abwira wa mugore ati « Ukwemera kwawe kuragukijije;genda amahoro. »

Nuko Yezu ashyira nzira,azenguruka imijyi n’insisiro,yamamaza Inkuru nziza y’Ingoma y’Imana.Ba Cumi na babiri bari kumwe na we.Hari kandi n’abagore bamwe bari bakijijwe roho mbi n’izindi ndwara;barimo Mariya bise Madalena,wari wameneshejwemo roho mbi ndwi;hari na Yohana mu ka Shuza,umunyabintu wa Herodi, na Suzana n’abandi benshi babafashishaga ibintu bari bafite. »(Lc 7,36-8,3)

Niba nawe umushakana umutima mwiza,uyu munsi arakubwira ngo « Ukwemera kwawe kuragukijije;genda amahoro ».Nuko icyumweru kikubere cyiza rwose.

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :